Uburyo impuguke za Loni zasembuye iherezo ry”Umutwe wa Kayumba Nyamwasa”.
Tariki 18 Ukuboza 2018, Itsinda ry’inzobere z’Umuryango w’Abibumbye zikora iperereza ku mutekano mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ryashyikirije Komite y’akanama gashinzwe umutekano raporo y’ibyo zabonye.
Muri iyo nyandiko zise ‘Midterm report of the Group of Experts on the Democratic Republic of the Congo’, impuguke zagarutse ku nyeshyamba za Kayumba Nyamwasa zikorera mu misozi ya Fizi na Uvira muri Kivu y’Amajyepfo. Zavuganye n’abantu 12 bahoze muri uwo mutwe uzwi nka P5, Rwanda National Congress cyangwa “umutwe wa Kayumba Nyamwasa.”
Abatangabuhamya bavuze ko uburyo bwo gushaka abarwanyi bucurirwa i Bujumbura, abinjizwamo bagakurwa mu bihugu byo muri Afurika n’i Burayi.
Raporo igira iti “Nk’uko ababajijwe bahoze ari abarwanyi babivuze, uw’imbere mu gushaka abarwanyi bashya ni umugabo witwa ‘Rashid’ uzwi nka “Sunday/Sunde Charles”. Ni we tumanaho ry’ibanze hagati y’abinjizwa, aho bajyanwa n’abayobozi babo (by’umwihariko Nyamusaraba) baba i Bijabo.”
Iyo raporo inagira iti “Abahoze ari abarwanyi babajijwe babwiye itsinda ko bajyanwaga n’abantu baziranye cyangwa bene wabo ba kure. Babaga bizera ko bagiye kubona imirimo i Bujumbura. Abenshi babaga baturuka mu Burundi, mu Rwanda na Uganda.”
“Nibura umuntu umwe niwe waturutse muri Malawi. Abahoze ari abarwanyi babwiye itsinda ko abenshi bakiri no muri Bijabo, baturutse muri Kenya, Repubulika ya Tanzania, Afurika y’Epfo na Mozambique.”
Nyamusaraba ngo abwira abarwanyi bashya ko intego y’uwo mutwe ari ukubohoza u Rwanda. Raporo ya Loni yashimangiye ko intwaro, ibiryo, imiti n’imyambaro byose uwo mutwe ukoresha bituruka i Burundi, ndetse igenda igaragaza n’ingero z’intwaro zinjijwe mu nyeshyamba ziturutse i Bujumbura.
Mu rukiko byagiye ahabona
Ku wa 2 Ukwakira 2019 nibwo abarwanyi bari bagize umutwe wa P5 bari bamaze igihe mu mashyamba ya Congo, bisanze mu rukiko rwa gisirikare i Kigali. Hari nyuma y’amezi make bari mu Bugenzacyaha, aho bahaswe ibibazo bagasobanura uko binjiye muri uyu mutwe witwara gisirikare n’uko bafashwe.
Abafashwe benshi bakuwe mu mashyamba ya Congo nyuma y’igico gikomeye batezwe n’ingabo z’icyo gihugu, FARDC, aho mu iburanisha abenshi bahurizaga ku kuvuga ko bashyikirijwe u Rwanda ku wa 18 Kamena 2019. Hari n’abatawe muri yombi barageze mu kigo kinyuzwamo abasirikare bavuye ku rugamba cya Mutobo.
Kayumba Nyamwasa washinze uyu mutwe ni umugabo wahoze muri RDF agatoroka ubutabera, ubu aba muri Afurika y’Epfo. Mu 2011 inkiko za gisirikare zamukatiye adahari, gufungwa imyaka 24 ananyagwa amapeti ya gisirikare, amaze guhamwa no gupfobya Jenoside, iterabwoba no guhonyora uburenganzira bw’ikiremwamuntu.
Ubushinjacyaha bugaragaza ko muri Afurika y’Epfo, Kayumba na Maj Robert Higiro bashinze Rwanda National Congress (RNC), igamije kugirira nabi ubutegetsi bw’u Rwanda, ari nayo mpamvu barimo bashinga ishami rya gisirikare.
Kayumba ni nawe wegereye Rtd Major Habib Mudathiru wahoze muri RDF akaza kujya muri Uganda, maze amujyana mu gutoza abasirikare be. Uyu Mudathiru yafatanwe n’abasirikare yari ayoboye, yarashwe ukuguru ku buryo gufunzwe n’ibyuma, ndetse usanga bamwe mu rukiko bamuryanirana inzara, kuko bamwe mu baba bacunze umutekano ngo adatoroka, harimo abo yigishije igisirikare.
Amazina yo muri raporo ahura n’ayo mu rukiko
Ku wa 20 Nyakanga 2017 nibwo uwitwa Sibo Charles na Habib Mudathiru bavuye muri Uganda, bafashwa n’urwego rw’iperereza rw’igisirikare cya Uganda, CMI ngo bagere i Burundi banyuze muri Tanzania.
Bafashijwe na Capt Johnson wo muri CMI wabashyize mu modoka afite n’imbunda, bagera ku mupaka wa Tanzania banyuze Kikagati. Banafashijwe na Mateka, umuhungu wa General Major Mateka wo muri Uganda
Ku mupaka ngo Johnson yabashakiye inyandiko mpimbano zabagejeje i Burundi. Ku mupaka w’u Burundi ngo ngo bakiriwe n’abakuriye inzego z’iperereza mu gisirikare cy’icyo gihugu, barimo Colonel Ignace Sibonama ushinzwe iperereza rya gisirikare (Chief J2) na Major Bertin ushinzwe iperereza ryo hanze.
Ngo bagiye bacungiwe umutekano kuva ku mupaka wa Tanzania cyangwa bava i Bujumbura, bagera muri RDC, bikorwa n‘abitwa Maso, Soldat Cyuma, Renzaho na Kimweshi bo mu Burundi.
Ngo babagejeje i Bujumbura babaha icumbi muri Hotel Transit, ari naho hacumbikirwaga abantu benshi bajya muri P5. Nyuma ngo Kayumba yahamagaye Sibo Charles na Major Habib kuri Skype, ababwira ko mu mwanya babonana n’abayobozi ba Gisirikare mu Burundi, ati “muvugane bikeya kuko ibyinshi twarabirangije.”
Ngo yababwiye ko bahabwa imbunda n’amasasu, inzira yo gucishamo amakurutu y’Abanyarwanda bari i Burundi n’inzira yo kunyuzamo abarwayi igihe badashoboye kuvurirwa mu nkambi yabo.
Ni nako bagenze kuko bahuye na Colonel Ignace Sibomana, Major Bertin na Colonel Nyamusaraba, Umunyamulenge uyobora umutwe witwara gisirikare wa Ngomino. Uyu Nyamusaraba avugwa muri raporo y’impuguke za Loni.
Mu kiganiro bagiranye ngo bemeranyije ko P5 igizwe ahanini n’abanyarwanda, izajya ikora imyitozo yitwikiriye Ngomino ya Col Namusaraba, mu gihe bazaba babaye benshi bakazabona kujya mu nkambi yabo. Nyuma y’icyumweru kimwe iyo nama ibaye, ngo Colonel Sibomana na Maj Bertin bahaye imodoka n’uburinzi igikundi cya Major Habib n’amakurutu bari kumwe, babageza kuri Tanganyika, bambukira mu bwato bagera muri RDC.
Mu gushyira mu bikorwa ibyo bemerewe, bagenda ngo bahawe SMG 13, LMG 3, MMG 1 n’ibikarito bine by’amasasu ya SMG na sheni eshatu z’amasasu ya NMG.
Kayumba yaje kugira Colonel Nyamusaraba umuyobozi w’ibikorwa byose bya P5, yungirizwa na Sibo Charles, Habib Mudathiru ashingwa ibikorwa n’imyitozo.
Ibyavuzwe ku Burundi na Uganda byagarutse mu rukiko
Raporo ya Loni yahishuye ko u Burundi na Uganda biri imbere mu gufasha imitwe igamije guhungabanya umutekano, bikaba bihura neza n’ibimenyetso urukiko rufite byatanzwe n’abaregwa, urebeye ku bwenegihugu bwabo cyangwa aho binjiye muri P5 baturutse.
Mu mfungwa 25 zirimo kuburana ku ifungwa n’ifungurwa mu rukiko rwa gisirikare, uretse kuba harimo benshi bemereye urukiko ko banyuze muri Uganda akaba ariho baherwa ibyangombwa bibageza muri RDC, harimo abenegihugu batatu ba Uganda, Lubwana Suleiman, Katwere Joseph na Desideriyo Fred.
Leta y’u Burundi nayo, uretse kuba abasirikare bayo bakuru bashinjwa uruhare rukomeye mu kwinjiza abarwanyiba P5, kubaha intwaro n’ibindi, bufitemo abenegihugu bane, barimo Ndirahira Jean de Dieu, Nsengiyumva Janvier, Minani Jean na Nsabimana Jean Marie Vianney.
Byongeye, mu baregwa uko ari 25, abantu 14 bafashwe bavuze ko binjijwe muri P5 banyuze mu Burundi, umunani baturutse muri Uganda, babiri muri Kenya n’umwe muri Malawi.
Uyu wavuye muri Malawi anavugwa muri raporo y’impuguke. Ari mu rukiko ndetse yemera ibyaha byo kwinjira mu mutwe w’ingabo utemewe no kurema umutwe w’abagizi ba nabi.
Uwo ni Ndibanje Lambert w’imyaka 23 uvuga ko yagiye muri Malawi mu 2001, ndetse yigaga mu mashuri yisumbuye. Yemereye urukiko ko mu 2017 yahuye n’umugabo mu minsi mikuru isoza umwaka, amwizeza ko hari akazi k’amezi atatu kazajya kamuhemba $300 ku kwezi.
Ngo bamubwiye ko ari urwuri azakoramo muri Tanzania, ariko bamusaba kubigira ibanga. Itariki yo kugenda ngo igeze yamusabye kugenda nta n’imyenda ajyanye, amusaba no kudasezera ababyeyi. Ngo yahise amuha ibyangombwa biriho amazina yahinduwe, handitseho ko bagiye kurangiza ikiliyo muri RDC. Yagezeyo aciye mu Burundi.
Imigambi yarabapfubanye
Perezida Felix Tshisekedi amaze gutorwa muri uyu mwaka, imwe mu ntego yashyize imbere ni ukurwanya imitwe yitwaje intwaro ikorera mu burasirazuba bw’igihugu. Kugeza muri Kamena, ingabo za FARDC zemeje ko zakajije ibitero ku mitwe yitwaje intwaro ikorera muri iki gihugu irimo uwa P5. Ni ibitero bikomeye byiswe ‘Tempête de l’Ituri’.
Abarwanyi bagejejwe mu Rwanda bo bavuga ko bajya gufatwa na FARDC, ngo Kayumba yahamagaye Habib kuri telefoni ikoresha icyogajuru, amusaba ko batekereza uko bahindura aho bakorera, ngo bave muri Kivu y’Amajyepfo bajye ku mupaka wa Uganda kuko babonaga u Burundi butaha inkunga bihagije, ariko ngo kuri Uganda babonaga inkunga ishobora kuba nyinshi n’abarwanyi babo bakajya babona uko bambuka byoroshye.
Umushinjacyaha yavuze ko muri uwo mugambi, bakoresheje $12000 USD yoherejwe na Ben Rutabana kuri Western Union i Bujumbura. Ku wa 19 Mata ngo nibwo bimutse, bageze Kalehe bahura n’umutwe wa MRCD iyoborwa na Gen Wilson Irategeka, bababwira ko ngo bo ‘batangiye akazi muri Nyungwe’.
Bamaze kuruhuka ngo bakomeje urugendo “rutabahiriye na gatoya,” kuko bageze muri Gatoyi i Masisi, bahuye n’ibico byinshi bya FARDC, bararaswa, bamwe barafatwa abandi bishyikiriza Monusco. Abashoboye kurokoka bagiye bamanika amaboko ku matariki atandukanye, kugeza ubwo Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yabashyikirije u Rwanda.
Ubwo yari mu rukiko, Major Mudathiru yashatse guhakana ibyaha avuga ko batawe muri yombi ntacyo barakora, ariko asobanurirwa amategeko amugonga, ko yacuze imigambi ahubwo ikaburizwamo.
Nyuma yagize ati “Ibyo ari byo byose ni nka bya bindi umuntu akora gahunda y’ibikorwa, ariko nyuma ishobora gusubirwamo cyangwa se ntinagerweho, ushobora kugira umugambi ariko ntunawugereho nk’uko twabivuze.”
“Umugambi washiriye mu nzira kuko ntabwo igikorwa cyabaye, ariko nubwo byari bigambiriwe, ntabwo nari nageze aho ngomba kujya kuko nk’uko byose nari nabivuze, ijambo ryanjye rya nyuma kuri ibyo ni uko mbisabira imbabazi, kandi wenda atari ugutegereza ikindi gihe, ibya mbere nabyemeye, nkaba mbisabira imbabazi.”
Urubanza rw’aba barwanyi rukomeje mu rukiko rwa gisirikare, nubwo babarwa nk’abasivili kuko batabaye mu mutwe w’ingabo wemewe n’igihugu, ahubwo bafatwa nk’abishoye mu bikorwa by’umutwe witwara gisirikare.
Ubushinjacyaha buvuga ko abaregwa bashyikirijwe urukiko rwa Gisirikare hashingiwe ku isobekerana n’urundi rubanza ruregwamo Pte Muhire Dieudonne na bagenzi be, ruri mu rukiko rukuru rwa Gisirikare, baregwa ibyaha bimwe kandi byakorewe mu gihe kimwe, kandi itegeko ryemera ko dosiye zishobora guhuzwa kugira ngo hatangwe ubutabera bunoze.