Site icon Rugali – Amakuru

Ubu bwoba Kagame afite azabukizwa na nde? Aho bukera arafunga u Rwanda rwose aruziza gukorana na RNC na FDLR!

Amakuru dukesha Radio FM mu Rwanda nuko Kagame yafunze abantu 25 ngo bakekwaho gukorana n’imitwe ya RNC na FDLR, bakaba bagejejwe  mu rukiko rwa gisirikare Nyamirambo. Tekereza ngo bakekwaho sinzi ibi uko umuntu yabyita gusa Kagame aribeshya kuko ubu bwoba buzatuma ahirima ku bintu yitaga ibikino.

Ese harya Kagame iyo agiye gushyira imitwe kuri lisiti ye abanyarwanda batagomba gukora nayo ahera kuki? Ese kuko noneho tutabonamo FDU Inkingi? Iri tekinika ariko aribeshya ntabwo rizamuhira kandi ibi nibyo binatuma hakomeza kwiyongera benshi basanga iyi mitwe ishaka impinduka kuko benshi mu Rwanda bamaze kurambirwa n’igitugu cya Kagame na FPR.

Exit mobile version