Nyuma y’igihe uturere dutandukanye duhanganye na nkongwa idasanzwe yibasiye cyane ibigori n’ibindi binyampeke, mu Karere ka Gisagara hagaragaye ibindi byonnyi byangiza imyaka, binini kuruta nkongwa yari imaze iminsi ivugwa.
Akarere ka Gisagara mu Ntara y’Amajyepfo, kifashishije Twitter katangaje ko “hadutse ibindi byonnyi biteye ubwoba byibanda ku kurya ibibonobono, byarangiza bigafata n’indi myaka”, batabaza Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuhinzi n’Ubworozi (RAB) ngo kibe hafi.
Amafoto yashyizwe ahagaragara kuri Konti ya Twitter y’Akarere ka Gisagara yerekana ibi byonnyi bitonze ku bibonobono ndetse birya n’amakoma y’insina, ku buryo bishobora kuba ingorabahizi ku buhinzi mu gihe byaba bidakumiriwe mu maguru mashya.
Umuyobozi muri RAB ushinzwe umusaruro no kwihaza mu biribwa, Dr Telesphore Ndabamenye, yabwiye IGIHE ko bagiye koherezayo itsinda ry’abashakashatsi bakajya kureba uko ikibazo gihagaze.
Yagize ati “Iyo babivuze tujya kureba ibyo aribyo, twoherezayo abakozi bakareba. Dufite yo inzobere mu bihingwa, turababwira bajye kureba uko bimeze.”
Akarere ka Gisagara kari mu turere tumaze iminsi twibasiwe na nkongwa idasanzwe bikekwa ko yaba yaraturutse mu bihugu by’abaturanyi nka Uganda ayo yabanje kuvugwa.
Icyo cyorezo cyahise gihagirikirwa n’inzego zose za leta zishyize hamwe, yaba ubutegetsi bwite bwa leta, inzego z’ibanze, Ingabo na Polisi, bazenguruka igihugu cyose batera umuti mu mirima banatoragura iyi nkongwa.