Site icon Rugali – Amakuru

Ubu bagiye kongera guhatira abaturage guhinga amasaka ngo uruganda rwa Kagame rubone amasaka ahagije yo kwenga IKIGAGE

Uruganda rwatangiye gukora inzoga zamasaka zu Rwanda. Ku wa mbere, uruganda rukorera mu karere ka Kamonyi rwasohoye amacupa ya mbere y’inzoga gakondo y’amasaka benshi bazi nk’ IKIGAGE izwi mu Rwanda kuva mu binyejana byashize. Iyi nzoga izwi kw’izina IKIGAGE ifite intungamubiri kandi ikunze gutangwa mubirori by’ ubukwe gakondo nibindi bikorwa by’ umuco mumigenzo yu Rwanda.

Umusaruro wo kwenga mu ruganda izi nzoga z’ amasaka zizafasha u Rwanda kongera umubare rw’ ibicuruzwa hanze no gutuma iyi nzoga gakondo ikurwa cyane.

Mu bushakashatsi bwakozwe ku kigage na François Lyumugabe wo muri kaminuza y’u Rwanda ukurikije umwirondoro we w’ibyo yize, iyi nzoga yengwa binyuze mu gukoresha Saccharomyces cerevisae, Lactobacillus fermentum na Issatckenkia orientalis nka Starter Cultures.

Lyumugabe avuga ko ubu bushakashatsi bwakozwe hagamijwe gusuzuma ubushobozi bwo gukoresha imisemburo yiganjemo (Sacharomyces cerevisiae na Issatkenkia orientalis) na bagiteri ya acide lactique (Lactobacillus fermentum) ya byeri y’amasaka gakondo yo mu Rwanda “ikigage” nk’imisemburo ikenerwa mu kwenga iyi nzoga gakondo.

Ibyavuye m’ubushakashatsi byerekana ko L. fermentum igira uruhare muburyohe bwinzoga y’ ikigage kandi ikagira uruhare no kubyara Ethyl acetate, lactate ya Ethyl na alcool nyinshi nka 3-methylbutan-1-ol, 2-me- thylbutan-1-ol na 2 -methylpropan-1-ol y’iyi nzoga. I. orientalis yagize uruhare mukubyara Ethyl butyrate, Ethyl caprylate, isobutyl butyrate na acide ihuye nayo, no kubyara alcool ya fenyl mu nzoga y’ ikigage.

Kuvanga S. cerevisiae na I. orientalis na L. fermentum byibyara inzoga y’ ikigage ifite uburyohe, impumuro nziza n’uburyohe byunvikana cyane mu nzoga zengwa mu giturage n’abanyarwanda. Ikiza hano ni ugukoresha S. cerevisiae uvanga na L. fermentum na I. orientalis mu kubyara umusembura w’ibanze ukoreshwa mu gukora inzoga y’ ikigage ifite umwimerere umeze nka organoleptic hamwe nibirimo Ethanol nyinshi. Ubu buryo kandi bugabanya ibyago byo kwanduza inzoga hamwe n’ibipimo by’isuku ry’ibiribwa harimo no kwirinda za mikorobe zitera indwara kandi bizongera amahirwe yo kurengera umwimerere w’inzoga gakondo y’ikigage. 

Exit mobile version