Site icon Rugali – Amakuru

Ubu aba nabo wabona babarashe -> U Rwanda ntirworohewe n’Abarundi batemera kwivuza, kwikingiza no kurya ibyaciye mu nganda

Mu cyumweru gishize, u Rwanda rwakiriye impunzi z’Abarundi 2579 zabaga mu Nkambi ya Kamanyola muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo, zambutse zishaka ubuhungiro kuko zari zifite ikibazo cy’umutekano wazo, ubu zikaba zicumbikiwe mu nkambi y’agateganyo ya Nyarushishi. Imyumvire ishingiye ku myemerere y’aba barundi, ntabwo yoroheye Leta y’u Rwanda kuko kuba batemera kwivuza, kwikingiza, kurya ibyaciye mu nganda n’ibindi bigaragaza ko kubakira no kubacumbikira bitoroshye kandi bakomeje gutsimbarara ku myemerere yabo idasanzwe.

Mu kiganiro yagiranye n’Abanyamakuru kuri uyu wa Kabiri tariki 13 Werurwe 2018, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Umuryango wa Afurika y’Uburasirazuba akaba n’Umuvugizi wa Leta y’u Rwanda, Louise Mushikiwabo, yasobanuye uburyo izi mpunzi zifite imyumvire iteye ikibazo Leta y’u Rwanda.

Minisitiri Mushikiwabo ati: “Ni impunzi ziteye ikibazo kuko zifite imyumvire idasanzwe yo kutemera kubarurwa hakoreshejwe ikoranabuhanga kandi ari bwo buryo dufite bwo kubarura impunzi… Ntabwo zemera kwivuza, ntabwo zemera gukingizwa no gukingirizwa abana, ntabwo zemera kurya ibyaciye mu nganda…”

Minisitiri Louise Mushikiwabo avuga ko uretse n’u Rwanda, nta kindi gihugu cyakwemera kwakira abantu bafite imyumvire yo kwinangira ishobora guteza ikibazo abaturage muri rusange, kuko kuba izi mpunzi zitemera kwivuza no kwikingiza kimwe n’ibindi bishobora kubarinda gushyira ubuzima bwabo mu kaga, byatuma bazanduza n’abandi baturage indwara zandura baramuka barwaye kuko batemera kwikingiza bakaba batemera n’ubuvuzi bugezweho.

Icyakoze Minisitiri Louise Mushikiwabo avuga ko bazakomeza kuganiriza izi mpunzi bakareba ko bashobora kwemera guhindura imyumvire yabo idasobanutse bavuga ko ishingiye ku myemerere yabo.

Izi mpunzi zivuga ko zidashobora kurya ibiribwa byose byaciye mu ruganda cyangwa kuvurwa n’abaganga cyangwa se kwikingiza, ngo n’ubuvuzi iyo babukeneye baravurana ubwabo. Ntibarya amavuta, umunyu, isukari n’ibindi bica mu nganda kandi nta munyamakuru wemerewe kubafata amashusho abagaragaza mu maso kuko bavuga ko batinya ko yabafata imboni zabo bityo bikabagiraho ingaruka mbi nk’uko babishimangira.

Nta muntu wemerewe kuzibara kereka ari bo babyikoreye hagati yabo. Ku bijyanye n’iyi myemerere yabo idasanzwe, bo bahamya ko ari abemeramana bo mu idini ya Kiliziya Gatolika, bakaba barahunze igihugu cy’u Burundi kubera ko ubuyobozi bw’igihugu cyabo butemeraga amabonekerwa bavuga ko babonekewe na Bikiramariya nyina wa Yezu.

Source: Ukwezi.com

Exit mobile version