Muri iki gihe, abanyaranda dukunda kwicecekera. Keretse bake cyane bari mu buhake, basogongeye ku mukamo w’ingoma usanga bavuga amagambo yo gushimagiza, gusingiza no guhakwa ku butegetsi, tutibagiwe no kuvuga nabi abandi bagamije kubanyagisha ngo babakinguruke. Rubanda rundi rwa giseseka usanga bakunda kwicecekera bakurikiranira
ibintu kure. Keretse iyo bibaye ngombwa ko bagaragaza aho bahagaze kugirango hatagira ubafata nk’umwanzi cyangwa bagategekwa gushimagiza ubutegetsi nk’inshingano bubahaye.
Mu gihe habonetse impamvu ibasaba kugaragaza uruhande baherereyeho biba ngombwa ko buri wese agaragaza ko yifatanyije n’ingoma iriho kabone naho yaba adashima ibyiza byayo cyangwa atanayikunze rwose. Ibyo ntawapfa kubivebera undi kuko ntawakwishora mu menyo y’urupfu abibona. Ariko se, mu by’ukuri ku mutima aho tutabona tuyobewe ko uretse n’umuntu, n’inyamaswa zikunda kwisanzura? Abashobora kukwizera bakakubwira ukuri usanga abenshi bashaririwe bitavugwa n’ubuzima, n’imibereho itarimo ubwisanzure. Baba bifuza amahoro, kugenderana no gusabana ndetse no kuba mu buzima butarimo
ubwoba. Ibyo bigatuma umuntu yibaza amaherezo y’imibereho imeze gutyo cyangwa uzabasha kugeza abo bantu ku byo bifuza. Ibi ni byo nshaka gutangaho igitekerezo uyu munsi.
Gutatanya Ugamije Kwica.
Ntekereza kuri iki kibazo nibutse umukino wo kurwana n’ibimasa witwa “corrida de toros”, abantu bo mu bihugu bya Espagne, Mexique, Colombia, Ecuador, Venezuela, na za Peru bakina.
Aho bafata ikimasa cyakuze ari ingunge, maze bagakina umukino wo kugaragaza ubuhanga mu kwizibukira bakoresheje umwenda utukura. Muri Espagne, uwo mukino warangiraga umuhanga muri wo (Motador) yishe icyo kimasa, akoresheje inkota. Muri Portugal, ho arizibukira maze akareka bagenzi be (forcardas) bagera ku 8, bakagaragaza ubuhanga mu guhagarara imbere yacyo no kwizibukira. Ariko icyo nshaka kuvugaho cyane muri uyu mukino, ni uburyo iki kimasa hari igihe usanga kinyura abantu mu rihumye, maze kikabatatanya uwo gishyikiriye kikamutungira ku ihembe, kikamunaganika, kikamukandagira kikamugandagura, rimwe na rimwe kikamunangura. Ugize amahirwe akagihonoka cyamugezeho agasigarana ubumuga.
Kuko ikimasa kiba cyabatatanije, uje atabaye akomera ngo kidahorahoza mugenzi we, niwe giturumbukana, bityo kikabaremamo igikuba abantu amagana n’amagana bagakwira imishwaro. Nyamara nibo baba bakirekuye ngo cyivovote. Bityo, ibitangira ari umukino bikaza kuvamo urupfu kuri benshi, kubera ko ibyo bibwiraga biba byahindutse. Ariko hakabaho n’abandi bahagarara ahirengeye, aho bibwira ko cya kimasa kitabasha bageraho, bakarebera uko kirimo kirenza abandi. Nyamara hari igihe batungurwa no kubona kibahingutseho, maze na bo s’ukubarimbagura bigacika!
Muri iki gihe turimo mu Rwanda, ikimasa cy’ubwicanyi cyamaze gutatanya abantu, ubu kiragenda cyirenza umwe gikurikizaho undi, abandi barimo barebera. Ubwicanyi bwabaye akarande, cyangwa ndetse umuvumo ku Rwanda kuva imyaka mirongo! Urutonde rw’abamaze kwicwa rumaze kuba rurerure, kandi bicwa n’abandi banyarwanda bemera kuba ibikoresho by’ubugizi bwa nabi. Iyi ni yo ntwaro rutagimba mu zigiye kumara abanyarwanda, zabujije amahoro n’umutekano, cyane cyane mu mitima y’abatuye igihugu. Zigiye gutuma igihugu cyatembaga amahoro gitemba agahiri n’ahaginda.
Ese kuki abanyarwanda bemera kugirwa ibikoresho byo kwicana? Ni dushobora kureba impamvu nya zo, tutaziciye iruhande, wenda byadufasha kumenya amayeri yo kwirinda ko twahitanwa n’iki kimasa! Byarinda kandi biri wese kutagwa mu mutego wo gukoresha imbaraga nyinshi agirira nabi abandi, kuruta izo akoresha yigirira neza ku giti cye!
Kugira ngo umunyarwanda/umuntu yemere kwica undi bisaba iki? Biterwa n’iki?
1- Icya mbere, ni uko agomba kuba yemera ko uwo yica akwiriye gupfa, akwiriye kuvaho. Iyi ni yo mpamvu nyamukuru izindi zishingiraho. Ukwemera ni cyo kintu cya mbere kigenga amarangamutima ya muntu. Icyo umuntu yemera usibye no kugikora aragipfira. Kugirango rero hajye kuboneka abantu – abanyarwanda bemera ko hari bandi abanyarwanda babi cyane, ku buryo bakwiriye kwicwa (batanabanje kuregerwa ubwo bubi,ngo baburane bakatirwe n’urukiko, bahanwe cyangwa bagirwe abere nkuko byakagombye), bisaba ko hari abantu bigisha iyo vanjili. Kandi kwigisha iyo vanjiri, binyura mu guhimba imvugo zigamije kugaragaza ububi bw’abo bantu, rimwe na rimwe kubata mu mitego yateguriwe kubegekaho ibyaha, cyangwa kubita amazina mabi, no kubahindanya imbere ya rubanda, bityo buri wese ubabonye akicara ku ntebe y’umucamanza, akabita ibyohe by’ibivume, ashingiye ku isura baba bambitswe. Iyo bimeze gutyo uwo batumye kubica, agenda yumva ko agiye kurengera rubanda, kubera ko aba yemera ko bene abo ari akaga. Nta mutima umucira urubanza aba afite, kuko nawe ubwe aba yaramaze guhindanywa n’inyigisho ncarubanza, n’ingengabitekerezo y’ubugome. Ariko se dushubije ubwenge ku gihe, tugashishoza, twabaza tuti: Niba igihugu cyacu cyarerebye kigasanga igihano cy’urupfu ari kibi,kigomba kuvaho kubera impamvu ntarondora, ni kuki abatumwa kwica batabanza kwibaza impamvu abamutumye badashobora gufata uwo bamutumye kwica, ngo bamushyikirize ubucamanza bukorewe mu rukiko rwemewe n’amategeko. (uretse ko iby’inkiko ziriho ubu mu Rwanda nabyo nzabigarukaho mu nyandiko yanjye itaha), maze aburane nkuko biteganywa, natsindwa ahanwe?
Kuki tutibaza ko abagiye batumwa abandi kwica bose nabo birangira bapfuye muri ubwo buryo? Aho nti haba hari amabanga y’umuntu umwe cyangwa agatsiko aba atagomba kumenyekana, ku buryo utumwa kwica aba ari igikoresho gusa gisubizwa mu bubiko cyangwa kigatabwa iyo kirangije umurimo wari ukenewe? Twemere se dukomeze kuba ibikoresho tuzi neza ko igihe kizagera nawe tugakorwaho? Kuki tudashyira umutima impembero ngo twibaze impamvu abantu bashora imbaraga nyinshi mu kwerekana ububi bw’abandi nk’aho bo ari abatagatifu? Umuntu wese bajya kwica bamushakira impamvu, bakamuhimba amazina bakamuhindura ruvumwa. Reka iyi ngingo ishingiye ku kwemera nyicumbikishe kuko ni ndende nkomeze mbabwira impamvu ya kabiri abantu bemera kwica abandi
2- Impamvu ya kabiri ituma abantu bemera kwica abandi,ni uko BIBESYHA ko baba babifitemo inyungu. Ishobora kuba inyungu y’umutungo, amafaranga, icyubahiro cyangwa ishingiye ku kunezeza irari ry’umubiri. Bene izi nyungu, zibasha guhuma umutimanama zikarehesha nyir’ugutumwa kwica uburyohe bugaragara nk’ubwigihe kirekire ashobora gukura mu gikorwa cy’amasegonda make.
Maze kubera intege nke za muntu, wongeyeho n’uko uwo baba bamutumye guhitana baba bamaze kumuhindanya imbere ye n’imbere ya rubanda, bituma adatinda kwakira mu mutima we, ko yakora icyogikorwa cyo kumwambura ubuzima atamuhaye. Aha, ateshwa gushishoza na ziriya nyungu twavuze haruguru, ntabashe kubona ko iki gikorwa kimwinjiza mu mwenda mushya, aba afitiye umutima nama we utaretse n’abamutumye kwica uyu muntu. Kuko burya iyo bagutumye kwica ukabikora, nawe ubwawe abo bagutumye basigara bakwambuye icyizere. Babona ko nta mahame akomeye ukurikiza, werekeza iyo bigana. Ikintu cya mbere ugutumye kwica ukagenda ahita akora, mu gihe abonye wishe uwo watumwe, ni ukwibaza niba na we udashobora kumwica, cyangwa ukamuvamo, mu gihe habonetse impamvu cyangwa uguha ikiguzi kirenze icyo yaguhaye. Iyo bigenze gutyo, ni wowe ukurikira ku rutonde rw’abo agomba kwikiza! Impamvu, ni uko aba yamaze kubona ko kwica umuntu ,kuri wowe, atari ikibazo ushobora kwica igihe icyo ari cyo cyose. Indi mpamvu, ni uko uba uzi ibanga ry’uko mwishe umuntu igihe icyo ari cyo cyose ukaba wamuvamo, indi n’uko aba akeka ko ibyo byose tuvuze ubizi, bityo ukaba ushobora kuzamutanga
ukamwica, kugira ngo hatazagira umenya ibanga ryawe,bityo inyungu z’umunezero wifuzaga ujya kwica uwo bagutumye zisugire nta mususu. Aha ni ho usanga nyir’ugutanga itegeko ryo kwica, ari na we wa nyuma ugomba kwica “uwishe uwishe uwishe uwishe…. uwishwe”! Bityo, bikaba uruhererekane. Bigaragaza rero ko mu by’ukuri nta banga ribaho ahageze ubwicanyi! Nta n’umutekano ubaho ahageze ubwicanyi. Bitinde bitebuke iyo bagutumye kwica, uricwa cyangwa ukokamwa no kwica bikazarangira wishwe! Ibyo nta ntsinzi yabyo!
Ngaho rero ni mumbwire ibya ya mitungo, amafaranga, ibyubahiro no guhaza irari ry’umubiri uko wabigeraho mu gihe ufite ubwoba bw’ubuzima bw’ejo, uhora mu rwikekwe kubera igikorwa kibi uba umaze gukora! Aho Intsinzi si ukutirirwa wishora mu bikorwa nk’ibi, kabone n’aho bakubwira ko uhabwa ubutunzi bwose bw’isi, cyangwa uhabwa intebe y’isi, cyangwa bakakugororera umumalayikakazi? Iyi na yo, reka mbe nyicumbikiye aha, nzayigarukaho ubutaha, mbabwire indi mpamvu abantu bemera kwica abandi.
3. Abantu bose ni beza kandi abantu bose ni babi. Nta muntu ufite ubwiza buhoraho cyangwa ububi buhoraho. Ni yo mpamvu umuntu wese agira igihe cyo guseka, no kurakara, no kugira agahinda. Agira ibimushimisha akagira ibimurakaza akagira n’ibimutera agahinda. Mbibutse kandi ko abantu bataremye kimwe. Hari abatinda kurakara, hari abarakara ako kanya, hari abatajya banyurwa hari n’abanyurwa na gato. Hari abafata umwanya wo gutekereza ku bintu hari n’abahutiraho. Hari abakunda kuvuga, hari n’abavuga make, hari abanyamutima mwiza hari abanyeshyari…bityo, bityo… uko imimerere ya buri muntu igiye itandukana n’iya buri wundi. Aya marangamutima mvuze rero, ajya kugirana isano n’ingingo yambere navuze y’ ukwemera, ariko biratandukanye cyane kuko areba icyemezo umuntu afatiyeho ako kanya, akenshi gishingiye ku mujinya, cyangwa se afashe kubera inzika y’igihe kirekire akenshi ishingiye ku gahinda, cyangwa umubabaro akenshi uba waratewe n’ikintu runaka. Uburyo abakoresha abandi mu bwicanyi bifashisha rero, ni ukubaka ibitekerezo bibi ku buryo buhoraho, kugoreka amateka cyangwa ukuri bagahembera inzika n’umujinya, kugirango haboneke impamvu igaragara kandi ihamye, yatuma abo bashaka gushora mu bwicanyi bumva ko bakwiriye rwose gusohoza ubwo butumwa. Ibi ntibibarushya, kuko byorohera inyoko muntu kwibuka ikibi kimwe umuntu yagukoreye, kuruta ibyiza byinshi aba yaragukoreye. Iyo rero umujinya wamaze kwihembera, cyangwa umutima wuzuye agahinda, ntabwo uba ukibasha gushishoza ngo urebe ko ugutuma yamaze kuguhindura igikoresho. Nta bubasha inyurabwenge yawe iba isigaranye, usibye kuba umubiri wawe watangira kurekura imisemburo igutegeka gukora ibintu utatekereje. Inzika, guhora, inzangano, ishyari, n’ibindi byose ni ubutaka bweza neza iyi mbuto. Impamvu ni nyinshi ariko reka ndangirize kuri imwe kuko zose zigenda zigaruka kuri ngenzi zazo.
4-Ubutamenya cyangwa se ubujiji, ni indi mpamvu ituma bishoboka gukoresha abantu kwica abandi. Iyi ituma umutu atagira ubushishozi buhagije bwo kwibaza byinshi kubyo agiye gukora. Ni na ho haba gutozwa cyangwa kwigishwa inyigisho zigamije inyungu z’ushaka gukoresha abo aba yigisha. Ni na cyo gituma abanyarwanda bakwiriye gushungura inyigisho zose bahabwa, bagashishoza bakareba aho ziganisha. Umuntu wese uzagereka amafuti kuri mugenzi we mu gikorwa ahuriyeho nawe, kugirango we yishyire aheza, uzibaze niba mugenzi we aramutse ahari, cyangwa ashoboye kwivugira yakwemera ko uwo wundi ari umwere ijana ku rindi! Muri
iki cyiciro. ni ho dusanga abica kubera kumvira ababibategeka, cyangwa kuko babeshywe ikintu runaka, cyangwa ko bagomba kwica kugirango babeho. Abatuma bene abo rero bashingira kuri iyi ngingo, maze bakaboshya kwambura abandi ibyo nabo baharanira kugira.
Ntibyagutangaza usanze abantu bize bakageza ku rwego rwo hejuru, wabasangana bene ubu bujiji kuko igisabwa hano atari ubumenyi bw’ibyigwa ahubwo ari ibitekerezo karemano, no gusobanukirwa ubumuntu. Kumenya ko ibihe biha ibindi kandi ko nta kiriho kitazashira. Kumenya ko umunezero wawe udashingiye ku mubabaro wa runaka, cyangwa ngo kuba ari mu kaga wowe biguheshe ibyishimo. Iyo ubasha kurenza amaso ntiwirukankire ibirabagirana by’ako kanya uba ufite umutima nama.
Sindi burondore impamvu zose zitandukanye ngo mbashe kuzirangiza, ariko nibwira ko zikubiye muri enye mvuze haruguru. Zose zishingira ku imbaraga mbi, cyangwa ibyo abemera mu madini bita imyuka mibi cyangwa imbaraga z’umwijima. Kuko Imana itanga ubuzima ntitanga urupfu. Ndetse n’upfuye, jye sinihandagaza ngo mvuge ko aba yitabye Imana, kuko icyo yitaba giterwa n’ibikorwa aba yarakoze akiri kuri iyi si. Gusa ihame ridahinduka ni uko nta muntu wambura undi ubuzima ngo agire amahoro mu mutima, cyangwa ngo abashe kunyurwa n’ubutunzi akuyemo. Nicyo gituma u Rwanda rwacu rumaze imyaka ikabakaba 60 mu ruhererekane rw’ubwicanyi.
Nsoza rero iyi nyandiko, ndashaka kwibutsa abanyarwanda ko ihembe ryambere ry’iki kimasa kibamaze kibatatanya, rishingiye kuri ibyo byose maze kuvuga haruguru bitera urwikekwe n’u bwoba bumaze kuba akarande. Twemereye abaturemamo ibice, twitana amazina, tugasebanya tugahembera urwango rubyara ubwicanyi, ubuhemu n’ubutindi no gutindahara ku mutima! Ni na yo mpamvu rubanda rwa giseseka rukunda kwicecekera, ngo ba gacuma k’amagambo batavaho bajya kubashyashyariza i bukuru bikabakoraho. Ikibabaje ni uko n’ubwo waceceka ute, amaherezo umera nka wa wundi wanga kwiruka akagwira ubusa. Kuko abo ba gacuma
k’amagambo bahemberwa kuvuga no gusebanya. Iyo babuze ibyo bavuga barabihimba kugeza habonetse ikibazo bityo bikabafasha kugaragaza ko bo bakiri abatoni. Nsoze iyi nyandiko mbwira abo bose bibwira ko bahindutse ibikoresho byo guhitana abandi, ko naburya bwazajya gusa n’impongo na bo bizabageraho.
U Rwanda rukeneye abantu bahaguruka mu kuri no mu ngiro bagaca umuvumo ushingiye ku muvu w’amaraso umaze imyaka 60 utemba mu gihugu cyacu. Dukeneye abantu babwiza urubyiruko rwacu ukuri, bakareka kubaremamo inyigisho zishingiye ku rwango no gucirana imanza no kutababarirana. Abakurambere bacu baciye umugani ngo “ubeshya nyakabwa umuziha aba y’ibeshya umuhondo”! Abigisha ubwiyunge bakwiriye kubwigisha batabubangikanyije no kwigisha inzika n’umutima w’u rwango n’ubwibone. Bitaba ibyo, bakabireka bukazaba bwizana. Abitwa ko bakorera imana bakwiriye kuyikorera by’ukuri bakareka gukorera amaso y’abantu! Ibyo Imana idutegeka twese turabizi. Ababwiriza abandi n’ababacira imanza abandi ni bagabanuke tube abanyabikorwa, dukore ibyo tuvuga ko dukora n’ibyo dusaba abandi gukora.
Dore Imana y’i Rwanda itanze andi mahirwe! Igiye gutanga agahenge k’igihe gito, kugira ngo abanyarwanda twikosore. Nsabye abantu b’inyangamugayo bazahagurutswa na Yo, kuzahagarara mu kuri bagahagarika uru ruhererekane rw’ubwicanyi rumaze kwigira akarande.
Ntimuzitwaze ingirwabutabera ngo muzane ibyo guhora, dore mumaze kubona ko nta cyo byatanze. Ntimuzihimure kubabagiriye nabi, kugirango mutazabura icyo murusha abo munenga kandi umujinya w’Imana y’u Rwanda utazabageraho. Kugirango amahoro aboneke hagati y’impande zihanganye, hagomba kubaho ubanza kurekura kugirango n’undi arekure. Kandi ni mubona uwambere arekuye kuko bizaba, nyabuna uwa kabiri ntazagundire cyangwa ngo yishime intsinzi yibagirwe ko ikimasa kibatera ubutaka ari kimwe kuko nabikora bizamuviramo ishyano!
Nyagasaza Siliveri