U.S. Representative Suzanne Bonamici nawe yamaganye akarengane kari gukorerwa Diane na Adeline Rwigara

By Chris Kamo

Niba ufite Twitter account ukaba uri busome iyi message, ndagusaba wigome iminota ibiri maze woherereze (Tweet) Rep Banamici kubera gutabariza Diane na Adeline Rwigara. Akwiye gushimirwa n’abanyarwanda twese twifuza icyadukiza kiriya cyorezo IGITUGU cya Kagame na FPR Inkotanyi. Dore Twitter account ye @RepBonamici. Soma hasi ubutumwa U.S. Representative Suzanne Bonamici yanditse ku rukuta rwe rwa Twitter:

Hagati aho wasoma ubutumwa impirimbanyi David Himbara amaze kumwoherereza amushimira. Niba wumva ikizungu ukaba wifuza gutera inkunga uru rugamba turiho, ikintu nakwisabira nukujya ushyira mu Kinyarwanda inyandiko za David Himbara kugirango n’izindi ntama zacu zamiriye kuri kiriya kirura zigaruke mu nzira nziza.

Urugamba rugeze mu mahina kandi dukeneye buri mu nyarwanda wese wifuza impinduka gushyiraho ake, waba ufite amasasu n’imbunda, waba uzi kwandika, waba uzi gusemura, waba uzi kuvuza induru, waba uzi gutukana, waba uzi kuragura, waba kuvuga, ubu ikintu icyari cyo cyose cyakura abanyarwanda muri kari kaga kirakenewe kuko abantu bashize.