MBEGA
………………………….
Hari ibintu nagiye mvuga n’ubu ngisubira mo,niba nta kuri ari itekinika,niba utabashije kurengera uwo wakarengeye,ukumva ngo yirutse araraswa kandi wakamwirutseho cyangwa ukitabaza rubanda,ukumva ngo Kanaka yiyahuye……..ibi bikaba nk’ihame,nge mbona ikintu cyabaye ihame cyangwa cyamenyerewe hari igihe gifatwa n’isi yose nk’igisanzwe,bityo na ryari na ryari ikabona ko ariyo miterere y’abanyarwanda,ko byahozeho,
Hari ikintu abantu batabona cyangwa bagakora birengagiza,ni ihinduka ry’ibihe,ni uko ibihe biha ibindi,ni uko Imana ivuga iti«Nshyira hasi nkazamura,nkazamura ngashyira hasi» bisobanuye ko ibintu cyangwa umuntu bidahora mu cyarekezo kimwe
Ikindi tutibuka ni uko amateka turema iyo atabangutse ngo atwisubirane asigarana abo twibarutse,bagasigarana umugogoro w’ibyo twabibye mu gihe tutabashije kubisarura
Ngaho rero mbwira aho uzaba uri igihe utazaba uri… Ukumva ngo umwana wawe yaguye aha,yirutse araraswa,yarwanyije kanaka araraswa……
Ngaho mbwira bibaye ngombwa ko uba utagifite ubwo bubasha ugakurwa n’undi bityo akaza akorera mu murongo wahimbye kandi akawugukoreraho! Mbwira urwo rugeramabya rwose nawe pe!
U Rwanda rwuzuye amadini menshi ariko nibaza akamaro kayo ubu,kuki tudasengera uyu muzimu w’amaraso akomeje gutemba mu Rwanda rwacu! Kuki tudashaka kureba uko twakubaka twakubana tukagirirana ikizere n’urukundo ruzira imbereka bityo umunyarwanda aho ari akibona mu ijisho rya mugenzi we mo ishusho ye? Kuki ibi biba? Turapfa iki ko iby’isi bitagira nyirabyo,ko ubiruhira bikaribwa n’undi utarabiruhiye?
Buri munyarwanda wese yagakwiriye gufata umwanya akireba mu mutima akareba uruhare rwe :mu kwimakaza ukuri n’urukundo nyarwo,naho nidukomezanya izi mbereka ndakurahiye!
Nyagasani Yezu ni abane namwe!
By Sylver Mwizerwa