Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta, Johnston Busingye, yagaragaje ko u Rwanda rutumva impamvu rudahabwa amadosiye y’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha (ICTR) agashyingurwa mu Rwanda kuko hafi ya yose ari umutungo warwo.
Busingye yumvikanishije ko hakwiye gusobanurwa impamvu Umuryango Mpuzamahanga wafashe inyandiko wahawe, ubu ukaba warazigize umutungo wawo bwite.
U Rwanda ntirwahwemye gusaba akanama gashinzwe umutekano muri Loni guhabwa amadosiye y’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha (ICTR) agashyingurwa mu Rwanda, ariko Umuryango w’Abibumbye ntiwabyumva ahubwo ufata icyemezo cyo kubaka ububiko bwayo i Arusha muri Tanzania.
Aya madosiye akubiyemo amakuru avuga ku banyarwanda baburanishijwe n’uru rukiko kuva rwashingwa mu 1994 ngo ruburanishe ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Kuva kuri uyu wa Mbere Umuyobozi w’Urwego rwasigariyeho Inkiko Mpuzamahanga Mpanabyaha, UNMICT, Umucamanza Carmel Agius ari mu Rwanda, aho yanabonanye n’abayobozi bakuru barimo na Minisitiri w’Ubutabera.
Kimwe mu bibazo byagarutsweho ni kuri aya madosiye ari muri Tanzania, u Rwanda rushaka ariko Umuryango w’Abibumbye ukaba warayimanye.
Carmel Agius wasimbuye Theodor Meron yagaragaje ko ntacyo yakora ngo u Rwanda ruhabwe aya madosiye.
Ati “Kugira ngo u Rwanda rubone aya madosiye birimo inzitizi kandi ntacyo nazikoraho, Umuryango w’Abibumbye wamaze gufata umwanzuro ko inyandiko zose za ICTY na ICTR zizakomeza kuba nibura mu myaka 25 iri imbere umutungo wa Loni, uyu muryango wategetse ko izi nyandiko zitagomba kuzigera zijyanwa mu gihugu icyo aricyo cyose kizifuza.”
Yakomeje agira ati “Njye ntabwo nagira icyo mbivugaho kuko icyemezo cyafashwe hejuru yanjye ndetse n’uwo nasimbuye, ntacyo rwose twabikoraho.”
Yavuze ko icyo bazakora ari ugufasha abakora ubushakashatsi, abarimu, imiryango y’abarokotse Jenoside n’abandi kuba babona amakuru bashaka.
Minisitiri Busingye yavuze ko u Rwanda rusanzwe ruzi iki cyemezo cya Loni ariko ko rutigeze rucyishimira.
Ati “Zimwe muri izo nyandiko mufite mu bubiko bwanyu zirimo iz’umwimerere ukaba n’umutungo wa Repubulika y’u Rwanda tutigeze duha Loni ngo bazigumane burundu, ni gute ziba umutungo bwite wa Loni? Niba wenda ari twe tudasobanura ibintu uko bimeze ndakeka hari uwadufasha kubisobanura kugira ngo tumenye uko aya madososiye yabaye umutungo wa Loni.”
Ni gute izi nyandiko zavuye mu Rwanda zikagera mu bukiko bwa ICTR?
Minisitiri w’Ubutabera yavuze ko mu 1994 nyuma ya Jenoside mu Rwanda hari ahantu harangwamo intambara aho wasangaga imiryango mpuzamahanga yarabaga irimo gushaka ibimenyetso bitandukanye.
Yagaragaje ko inyubako nyinshi muri icyo gihe zitari zikinze bityo ko inyandiko zarimo zagiye zikurwamo.
Yagize ati “Mu gihe u Rwanda rwarimo rutangira kwiyubaka abantu barazaga bakatubwira bati hari umuntu urimo kuburanira Arusha dukeneye ibimenyetso, ugasanga batwaye izo dosiye.”
Ati “Uburyo izi nyandiko zajyanwe ni uko abantu bumvaga ko bashaka gushyigikira inzira y’ubutabera yarimo itangira muri Arusha, icyo ntekereza ni uko hakwiye uburyo bwiza bw’ibiganiro kuri izi nyandiko, hakanakurikizwa n’amategeko y’uburyo izi nyandiko zaciyemo.
Kugira ngo u Rwanda ruhabwe aya madosiye bigaragaza ko bigifite inzira ndende kuko Perezida w’uru rukiko yagaragaje ko u Rwanda rukwiye kugaragaza uburyo izi nyandiko zageze mu bushinjacyaha bwa Arusha, u Rwanda narwo rukagaragaza ko bitashoboka ko rwicara ngo ruvuge kuri buri dosiye uko yagenze.
Imwe mu mpamvu yo guseta ibirenge k’Umuryango w’Abibumbye mu gufata icyo cyemezo cyo gushyingura ayo madosiye mu Rwanda, havugwa impungenge z’umutekano w’abatanze ubuhamya mu ibanga muri urwo rukiko bashobora kuzatahurwa.
Mu 2015 ubwo ICTR yafungaga imiryango, u Rwanda rwongeye gusaba ko ububiko bw’amadosiye yarwo bushyirwa i Kigali, iki cyifuzo cyajemo kidobya ubwo ku wa 25 Ugushyingo 2016 Umuryango w’Abibumbye wafunguraga inyubako ya miliyoni umunani z’amadolari i Arusha muri Tanzania, irimo igice kizabika ariya madosiye. Muri uwo muhango u Rwanda ntabwo rwari ruhagarariwe.
HABIMANA James