U Rwanda Ntaho Ruhuriye N’imirambo Yabonetse Muri Rweru- Polisi
Polisi y’igihugu iratangaza ko ntaho u Rwanda ruhuriye n’imirambo iboneka mu kiyaga cya Rweru gihuriweho n’u Rwanda n’u Burundi.
Mu kiganiro cyihariye umuvugizi wa Polisi y’igihugu Commissioner of Police John Bosco Kabera yagiranye na KTRadio, dukesha iyi nkuru yavuze ko iyo mirambo iboneka ku ruhande rw’u Burundi gusa, bityo ko ntaho ihuriye n’u Rwanda, ko ahubwo u Burundi bukwiye gusuzuma iki kibazo bukanagishakira umuti.
Amakuru yatangajwe kuri radio y’igihugu cy’u Burundi mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere, yavugaga ko mu kiyaga cya Rweru ku ruhande rw’u Burundi mu ntara ya Kirundo komini Busoni, habonetse imirambo umunani ireremba hejuru y’amazi, inzego z’ubuyobozi mu Burundi zikavuga ko yaturutse mu Rwanda.
CP John Bosco Kabera, umuvugizi wa polisi y’igihugu, yavuze ko ayo makuru atari yo, kuko mu Rwanda ari amahoro, kandi bikaba bisanzwe ko igihugu cy’u Burundi gikunze gutwerera u Rwanda imirambo iboneka mu kiyaga cya Rweru, nyamara kandi iba yabonetse mu gice cy’u Burundi.
Ati ”Ntabwo ari byo kuko birazwi ko hano tutica abantu, ariko biranazwi ko kuva muri 2015 imvururu zatangira mu Burundi, icyo kibazo barakivuze, muri 2018 barabivuga, none n’ubu barongeye babisubiramo.”
“Twebwe ntitwica abantu, ibibazo biri iwabo. Ntawe utazi ubwicanyi bubera mu Burundi kuva muri 2015 kugeza ubu, ntabwo rero ibyo bibazo bakwiye kubitwerera u Rwanda, ahubwo bakwiye kubishakira umuti iwabo”.
CP John Bosco Kabera kandi yongeraho ko ibibazo biri mu Burundi bikwiye gushakirwa umuti n’abarundi ubwabo, aho gushaka abandi babyegekaho.
Ati”Ntekereza ko bifitiye ibibazo iwabo, ariko nyine buri gihe bakunze gushaka abo babyegekaho. Aho havugwa za Busoni hariyo imbonerakure nyinshi, biravugwa, abantu barabyandika, ntekereza rero ko bashakira umuti ikibazo iwabo, badashatse uburyo batwerera u Rwanda ibibazo bafite kuko ntaho bihuriye na gato”.
Umuvugizi wa polisi avuga ko mu kiyaga cya Rweru ku ruhande rw’u Rwanda hari abashinzwe umutekano, kandi ko Abanyarwanda bahakorera imirimo yabo ya buri munsi nta kibazo cy’umutekano bigeze bagira.
Amakuru ari ku mbuga nkoranyambaga nka Twitter avuga ko abantu bicirwa mu gihugu cy’u Burundi ari abo mu bwoko bw’Abatutsi baba bahungutse bava mu bihugu bari barahungiyemo, bagera i Burundi bagahita batabwa muri yombi, bamwe bakaburirwa irengero burundu, aya makuru akavuga ko abicwa bose bicwa n’imbonerakure.
Urubuga rwa Twitter rwitwa iBurundi, rw’abaturage b’abarundi bishyize hamwe ngo bakore ubukangurambaga bugamije ubutabera, ruravuga ko hari umuryango wo muri komini Busoni watangaje ko wabuze abasore babiri baherukaga guhunguka, hakibazwa niba baba bari muri iyo mirambo yagaragaye mu kiyaga cya Rweru.
Source: Rushyashya