Site icon Rugali – Amakuru

U RWANDA RWARAGURISHIJWE ABENEGIHUGU BAHINDUKA ABANYAMAHANGA MU RWABABYAYE.

U RWANDA RWARAGURISHIJWE ABENEGIHUGU BAHINDUKA ABANYAMAHANGA MU RWABABYAYE.

Maze iminsi nibaza impamvu ubutegetsi bwa FPR buyoboye igihugu cyacu muri iki gihe bukomeje gukora gicanshuro bugabiza igihugu cyacu abanyamahanga aho kugira ngo bukorere abaturage bureba ahari inyungu zabo.
Ese aho ntitwaba tumeze nka cya kirondwe cyumiye ku nka yarariwe kera?.

Byatangiye ubwo mu 1995 FPR imaze gufata ubutegetsi yafashe
ahantu hose hava agafaranga irahikubira ishinga icyo yise TRIS-
STAR INVESTIMENTS LIMITED cyaje guhinduka mu 2009
CRYSTAL VENTURES LTD COMPANY.

Ubukungu bwose bukubiye muri secteurs d’activités zose twavugamo : agroalimentaires, sécurité, télécoms, services financiers et le BTP (travaux publics),bwose bwagiye mu maboko y’ ishyaka riri ku butegetsi rya FPR ubwo riba ryinjiye mu bucuruzi gutyo, ibi bintu nta kindi gihugu ushobora kubisangamo aho ubu bavuga ko umutungo waryo ugeze kuri miliyoni 500 z’amadolari.

Amasoko yose iryo shyaka ryarayikubiye nta mucuruzi ushobora kugira icyo akora président Kagame Paul atamuhaye umugisha mu bwatsi bwe, nawe akarahira avuga ko agiranye igihango kandi ko yemeye kugabana na nyirigihugu kandi ati ntinabikora igihango kizanyice!!!! n’ukuvuga ko aba ahindutse umukozi we nibyo tubona kuri Nyirangarama ( Sina Gérard) wamuhariye byose ntacyo asize tukongera tukabona ko ababyanze nabo batakibarirwa mw’ isi y’ abazima twavuga nka Assinapol Rwigara na Vénuste Rwabukamba w’i Rwamagana abatiyahuye bababeshyera ko bagize impanuka cyangwa se abo babuze icyo babarega nk’ingengabitekerezo intwaro kirimbuzi ya FPR cyangwa se gukorana n’umwanzi wa baringa icyo gihe barabakenesha iyo batabafunze bababeshyera Twavuga nka François Mironko alias plastic industry.

Ikibabaje muri byose nuko ibyo bigo byose biyoborwa n’ abanyamahanga kuko aribo bakora gicanshuro bagakora bakorera uwabashyizeho batitaye ku nyungu z’umuturage nibyo twabonye mu minsi yashize umukuru w’ igihugu Paul Kagame yafashe umuyisirayeli Itzkak Fisher amuha kuyobora conseil d’administration ya Rwanda Development Board amugaragiza abandi banyamahanga nka Eric Kacou uva muri côte d’Ivoire na Liban Soleman Abdi uva mu gihugu cya Gabon, aba bombi abagira abanyamunyango nkaho nta banyarwanda babishoboye kandi bifuza guteza igihugu cyabo imbere noneho agashinguracumu kabaye ako gufata umuhungu Cyomoro Ivan Kagame utarigeze akora ahantu na hamwe hazwi gusa kuko ari umuhungu we nawe aba amugize umunyamuryango murumva icyo bihatse n’uko igihugu cyacu kiyobowe nabi muri make uwo mugabo utuyobora, u Rwanda yarugize akarima ke ntabwo ariyumvisha ko ejo ejobundi azavaho akagenda igihugu cyacu kikayoborwa n’abandi.

None se ko mbona atagarukiye aho akaba yarageze no mu burezi, twabonye uburyo yishe uburezi agenda ahindagura programmes ari nako ahuzagurika rimwe tukiga mu gifaransa ubundi mu cyongereza bikongera bikagaruka mu kinyarwanda ariko ikibyihishe inyuma n’ubujura kuko iyo yaka imfashanyo avuga ko hari icyo yahinduye mu bitabo by’imfashanyigisho maze amamiriyari akisuka ariko ashyira mu mufuka we.

Ntabwo wafata universités ( UR ) ngo ufate umunyamahanga nka Philippe Cotton umuhe kuyifatira ibyemezo nkaho nta munyagihugu ubishoboye ngo uvuge ko igihugu kitageze iwa Ndabaga cyangwa se ku muteremuko keretse udashaka kubibona .

Twabonye uburyo uyu muzungu wo muri Ecosse, Philippe Cotton yirukanye nta mpamvu prof Aimable Karasira Aimable,ntihagire umuntu n’umwe umukoma mu nkokora aha byerekanye ko igihugu cyacu cyagurishijwe ubu tukaba tumeze nk’ abanyamahanga mu gihugu cyacu,ahubwo abavantara bo nibo bari kw’ ibere kuko mu guca inshuro kwabo nta rukundo bafitiye abanyarwanda muri make basya batanzitse.

None aho ntitumeze nka cya kirondwe cyumiye ku nka yarariwe kera????!!!! Biteye kwibaza???

U RWANDA RWARAGURISHIJWE ABENEGIHUGU BAHINDUKA ABANYAMAHANGA MU RWABABYAYE.

Beny Bona

Exit mobile version