Site icon Rugali – Amakuru

U Rwanda rwakiriye abahoze muri FDLR 450 biyongera ku barenga 700 birukanwe na RDC

Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), ikomeje gucyura mu Rwanda abahoze ari abarwanyi b’umutwe wa FDLR n’imiryango yabo, aho hatahutse abagera kuri 450 biyongera ku bandi barenga 700 batahutse mu minsi ishize. Nyuma y’abagera kuri 746 u Rwanda rwari rugitegereje abarenga 800 bari mu nkambi ya Kisangani. Aba nabo Leta ya Congo yabacyuye ishyira mu bikorwa icyemezo cyafashwe n’Inama y’Abakuru b’Ibihugu by’Akarere k’Ibiyaga bigari, ICGLR.

Kuri uyu wa Kabiri, Umuyobozi wa Komisiyo yo gusezerera no gusubiza mu buzima busanzwe abari abasirikare, Mukantabana Seraphine, yatangarije IGIHE ko hakiriwe abandi 450. Yagize ati “Twakiriye 450 bavuye i Kisangani kandi hari n’abandi bari inyuma barenze abo bazahagera ejo.”

Muri aba bakiriwe harimo abagabo 140, abagore 70 n’abana 240. Mbere y’aba Kisangani, hari hatashye abari mu nkambi ya Walungu, Kanyabayonga n’abandi baturutse mu gice cya Equateur muri Risala.

Icyemezo cya ICGLR cyasabaga ko abarwanyi ba FDLR n’abandi bafatanyije bambuwe intwaro, baherereye mu nkambi ziri mu Burasirazuba bwa Congo, bagomba kuba basubijwe mu bihugu byabo nta yandi mananiza, bitarenze tariki ya 20 Ukwakira 2018.

Mu myaka ibiri ishize, abari abarwanyi ba FDLR n’imiryango yabo babaga mu nkambi ariko badakunda gutaha ku bushake kugeza ubwo Leta ya Congo ibafatiye icyemezo cyo kubacyura batabishaka.

Nubwo bacyuwe atari ku bushake, Mukantabana yahamirije IGIHE ko nta n’umwe wakiriwe yakomeretse cyangwa yakubiswe.

Kugeza ubu Mukantabana avuga ko ibikorwa byo gusuzuma ko ntawaba afite indwara z’ibyorezo gikomeje ariko ko nta biragaragara.

Yanavuze ko habanje isuzuma ryerekeye iby’ubuzima, ntiharasesengurwa abari abarwanyi n’abatari bo mu batashye, ngo hanamenyekane neza amapeti bari bafite bakiri mu ishyamba.

Abacyuwe bakiririrwa mu Kigo cya Mutobo gishizwe gusubiza mu buzima busanzwe abahoze mu mitwe yitwaje intwaro. Abaje mbere bamaze kumenyera ikirere cy’u Rwanda, imiryango yabo yabaga mu gihugu baherukanaga mu myaka irenga 20 ishize, yarabasuye.

Komisiyo yo gusezerera no gusubiza mu buzima busanzwe abari abasirikare ihamagarira Abanyarwanda bahunze aho baba bari hose gutaha, bagafatanya n’abandi kubaka igihugu.

Nubwo batashye batabishaka, mu kigo cya Mutobo bakirijwe yombi nk’abandi benshi bahanyuze batashye ku bushake. Bahabwa amasomo mboneragihugu, bakamenya impinduka zagiye ziba mu mitegekere.

Banahabwa ibikoresho bibafasha gutangira ubuzima, kubigisha kandi bagahabwa na serivisi nkenerwa z’ubuvuzi kuva ku mwana ukingirwa, umugore utwite n’izindi.

 

Abahoze muri FDLR n’imiryango yabo bishimiye kwakirwa neza

 

Abahoze muri FDLR bacyuwe mu Rwanda basuwe n’imiryango yabo

mathias@igihe.rw

Exit mobile version