1.Guverinoma igiye gufasha ‘Marriott Hotel-Kigali’ kwishyura imyenda iyiremereye. a.Harya ubukungu bw’u Rwanda buzamuka bute mu gihe Leta itabasha kwishyura abayikorera? b.U Rwanda urwa 4 muri Afrika n’urwa 69 ku isi mu bihugu bifite izamuka mu bukungu. c.Amb. Claver Gatete akomeje gusuka amafaranga ya rubanda mu mishinga ya baringa nka Rwandair na Marriott Hotel. d.Ingengo y’imari ivuguruye izagera kuri miliyari 2 115Frw. e. Claver Gatete yavuze ko ayo mafaranga yose azava imbere mu gihugu, cyane cyane mu mpapuro z’agaciro mvunjwafaranga z’umwenda wa Leta (Treasury Bond).
2.Ikigo cy’amashuri cya Muhanga Unique TSS cyafunzwe biteza imidugararo mu banyeshuri. a.FPR ntabwo ishaka ko hari undi muntu wagira icyo akora atari yo. b.Urirukana abanyeshuri ku ishuri ukabagira indaya n’amabandi.
3.Guteza cyamunara bimaze kuba Mafia nkuko bitangazwa na Gov Rwangobwa. a.Abantu batari bakeya baremeza ko guteza cyamunara bikorwa hatagendereye ku kuri. b.Guteza cyamunara urukiko rutararangiza urubanza.
4.Umuryango Profamme twese hamwe wamaganye Pastor Nicolas kubera invugo y’amacakubiri. a.Abagore bo mu Rwanda bajya ahagaragara ari uko bakoreshejwe. b.Harya ubu ntabwo barabona ko Leta y’agatsiko ari iyo kwamaganwa?
5.Abahinzi b’umuceri baratabaza ko bategereje amafaranga yabo amaso agahera mu kirere. a.Umuntu arahinze agemuriye koperative barangije baramwambura. 6.Abakorerabushake ba komisiyo y’amatora bafashije kagame kwiba amajwi baratabaza. a.abakorerabushake barishyuza komisiyo y’amatora. b.Harya za miliyari za komisiyo y’amatora zagiye he?