Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ibikorwa Remezo ushinzwe ingufu, amazi n’isukura, Kamayirese Germaine, yavuze ko ubufatanye bw’ibihugu bya Afurika mu kubona amashanyarazi ari inyungu ku Rwanda kuko uretse kuba bizarworohereza kuyabona, bizanoroha kuba rwayagurisha mu gihe ruzaba rwamaze kwihaza.
Yabitangarije abanyamakuru kuri uyu wa Kabiri mu nama ngarukamwaka ihuza abaminisitiri bashinzwe ingufu mu bihugu bigize Umuryango wa Afurika yo hagati ugamije guteza imbere ingufu (PEAC – Pool Energétique de l’Afrique Centrale).
Uyu muryango washinzwe muri 2003 ugamije koroshya ubufatanye bw’ibihugu mu guteza imbere urwego rw’ingufu.
Ubushakashatsi bw’ibanze bwa PEAC bwerekanye ko amazi yo muri Afurika yo hagati ashobora kubyara megawati 150,000, zingana na 80 % by’ubushobozi bwose bwa Afurika mu gutanga ingufu zikomoka ku mazi.
Kamayirese yavuze ko kuba u Rwanda ari kimwe mu bigize uyu muryango ari inyungu ikomeye.
Yagize ati “Ubu aho ikoranabuhanga rigeze, ushobora kubaka umuyoboro mugari mu ihembe rya Afurika, ukamanuka ukageza muri Afurika y’Amajyepfo. Abakuru b’ibihugu bifuje ko hajyaho ubu buryo ibihugu bihuza imbaraga ku buryo ubashije kugira amashanyarazi menshi ashobora kugurisha ku gihugu baturanye cyangwa se ikiri kure.”
Minisiteri y’ibikorwa remezo igaragaza ko mu Ukuboza 2017 abanyarwanda bangana na 42 % bari bafite umuriro w’amashanyarazi ariko intego ni uko bose bazaba bayafite mu 2024.
Kamayirese yavuze ko mu gihe u Rwanda rwaba rumaze kwihaza ku ngufu z’amashanyarazi, byanarworohera kugurisha ku bandi.
Ati “Ni inyungu ku gihugu nk’u Rwanda kiri kwifuza amashanyarazi, aho dushobora kugura ku baturanyi cyangwa se natwe tukaba twagurisha ku baturanyi […] Uko tubyara amashanyarazi mu gihugu, dutekereza ko dushobora kugura n’amashanyarazi aturutse mu baturanyi kandi uko tuyagwiza, ni ko dushobora kugurisha.”
Minisitiri w’Ibikorwa Remezo, Amb. Gatete Claver, yavuze ko kudashyira hamwe kw’ibihugu bituma amashanyarazi ataboneka uko bikwiye, yanaboneka akaza ahenze.
Yagize ati “Twese tuzi akamaro k’ingufu z’amashanyarazi mu iterambere ry’umugabane wacu. Abaturage bacu baracyabuze amashanyarazi kubera ko ishoramari rikenewe rihenze kugira ngo amashanyarazi akorwe cyangwa abagereho. Iri shoramari rihenze rituma n’iyo umuriro ubonetse uza uhenze. Kwishyira hamwe rero ni inzira yo gushaka ibisubizo birambye kuri izi mbogamizi.”
Afurika yo hagati niyo ibitse 58 % y’ibishobora kubyazwamo ingufu muri Afurika yose nyamara 25 % by’abaturage baho ni bo bafite amashanyarazi.
Perezida w’Inama y’abaminisitiri b’ibihugu bigize PEAC, Djono Ahaba Gotran, yavuze ko ubushobozi buke ari bwo butuma imishinga minini ibyara ingufu zifuzwa zitaboneka.
Yagize ati “Ntabwo twakirengagiza ko ibikorwa remezo n’ishoraramari bisaba amafaranga menshi.Twatangiye gutera intambwe ku yindi. Twakoze ubushakshatsi bw’uburyo byashyirwa mu bikorwa, dufite abaterankunga batandukanye icyo dutegereje ishyirwa mu bikorwa ry’iyo mishinga.Twizeye ko igihe kizagera tukagera ku ntego zacu”.
Nta mishinga irarangira PEAC ifite ariko hari isaga 30 iri gushyirwa mu bikorwa.
U Rwanda rufitemo umushinga w’Urugomero rwa Rusizi III uzaruhuza na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’u Burundi.
Inkuru yasohotse ku kunyamakuru IGIHE ku taliki ya 7 Kamena 2018