Site icon Rugali – Amakuru

U Rwanda rwa Kagame mu mazi abira!

Rwabujindiri rurya ntiruhage!!!. Sosiyete y’Abanyamerika Bayview Group yatwaye leta y’u Rwanda munkiko kubera kwamburwa isoko rigahabwa abandi ibintu binyuranyije namategeko basinyanye n’u Rwanda.

Iyi sosiyete nkuko tubikesha inkuru y’ikinyamakuru The East African, irarega u Rwanda kuyambura, none iyi sosiyete ikaba ishaka gusubizwa akayabo ka miriyoni 96 za amadorari ndetse u Rwanda rukazishyura amagarama y’u rubanza nibyo iyo sosiyete yishyuye kubaza yihagararira murukiko.

Iyi sosiyete yamenyesheje mukwa 4/ 2017 Claire Akamanzi umuyobozi wa RDB na Francis Gatare ariko ntacyo babikozeho.

Iyi sosiyete iifite abantu batatu bayihagarariye Abongereza babiri, Barbara Dohman na Nicholas Phillips, hamwe n’Umunyamerika wa gatatu Truman Bidwel.

Leta y’u Rwanda yabambuye aho bacukuraga amabuye yagaciro muri Bisesero, Nemba, Mara, Giciye, na Lutsiro-Sebeya.

Runo rubanza uko byagenda kose leta y’u Rwanda igomba kurutsindwa nitishyura hari ibikorwa by’u Rwanda bigomba gufatirwa kugirango uyu mwenda wishyurwe.

Inkuru ya The East African https://www.theeastafrican.co.ke/…/2560-4974586-…/index.html

Exit mobile version