U Rwanda rwahawe inguzanyo ya miliyari 110 Frw zigiye gushorwa mu gukwirakwiza amashanyarazi
U Rwanda rwasinyanye na Banki y’Isi amasezerano y’inguzanyo ya miliyoni $125 (miliyari 110 Frw), azakoreshwa muri uyu mwaka w’ingengo y’imari mu gukwirakwiza amashanyarazi mu gihugu.
Aya masezerano yashyiriweho umukono i Kigali ku wa 16 Ugushyingo 2018, hagati ya Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Dr Ndagijimana Uzziel n’Umuyobozi wa Banki y’Isi mu Rwanda, Yasser El-Gammal.
Izakoreshwa mu gukora amashanyarazi mashya, kunoza imicungire yayo hagabanywa ingano itakara, kugabanya igiciro no kongera umusaruro w’ikigo kiyacuruza.
Minisitiri Dr Ndagijimana yagize ati “Iyi nguzanyo izafasha u Rwanda kwihutisha intego yarwo yo kugeza amashanyarazi ku baturage bose mu 2024. Izanongera ahantu hazagezwa amashanyarazi ku bihumbi 154 mu gihugu.”
Mu Ukuboza 2017, u Rwanda rwakiriye izindi miliyoni $125. Yakoreshejwe mu cyiciro cya mbere cy’umushinga wo gusakaza amashanyarazi kuri bose (Development Policy Operation-DPO), ingo ibihumbi 154zigezwaho amashanyarazi zivuye ku bihumbi 74 hagati ya 2012-2016.
Uru rugendo rw’amavugurura ruzazamura umubare w’ingo zigerwaho n’amashanyarazi kuri 40.7% zigere kuri 61% mu Ukuboza 2020.
Umuyobozi wa Banki y’Isi mu Rwanda, Yasser El-Gammal, yavuze ko ari urugendo rushimishije ikomeje kugirana n’u Rwanda.
Ati “Dufite impamvu nyinshi zo kwishimira. U Rwanda rwazamuye urwego rw’ibijyanye n’ingufu kuva mu 2008. U Rwanda rwashoboye kureshya ibigo 20 byigenga mu by’ingufu. Aka gashobora kuba agahigo gatuma ruza mu bihugu by’imbere, mu byo munsi y’Ubutayu bwa Sahara (niba ntibeshye).’’
‘‘Icy’ingenzi ni uko abantu babona amashanyarazi, ubu u Rwanda rurasatira kuri 50% nk’igipimo mpuzamahanga kandi byagezweho mu gihe gito.’’
Ibigo nderabuzima 90%, amashuri 77%, 94% by’inyubako za Leta bifite amashanyarazi.
Umuyobozi Mukuru w’Ikigo Gishinzwe Ingufu mu Rwanda (REG), Eng. Ron Weiss, yavuze ko iyi nguzanyo izafasha u Rwanda kugera ku cyerekezo rwihaye.
Ati “Ku ruhande rwacu turi kwita ku gukoresha ibyumwa bihindura amashanyarazi mu duce akenewemo ari menshi nko mu byanya byahariwe inganda mu Bugesera, Musanze na Rwamagana. Hari imishinga ihari izazihaza. Muri Gashyantare 2020, uburyo buri gukoreshwa nibubyara umusaruro igiciro cy’amashanyarazi kizabaganuka.”
Inguzanyo u Rwanda rwahawe izishyurwa mu myaka itandatu, ku nyungu ya 0.75%.
Abanyarwanda bagerwaho n’amashanyarazi bangana na 49%, mu 2024 azaba abageraho 100%.
IGIHE