Site icon Rugali – Amakuru

U Rwanda ruzakurikirana Abanyarwanda kugeza ryari? Abanyarwanda batanu bashinjwa gutambamira ICTR batawe muri yombi!

Urwego rwasigariyeho Inkiko Mpuzamahanga Mpanabyaha, IRMCT, rwemeje ko ubuyobozi bw’u Rwanda bwashyize mu bikorwa ubusabe bwarwo, bugata muri yombi abanyarwanda batanu bashinjwa kubangamira ibyemezo by’uru rukiko.Abo bafashwe ku wa 3 Nzeri 2018 ni Maximilien Turinabo, Anselme Nzabonimpa, Jean de Dieu Ndagijimana, Marie Rose Fatuma na Dick Prudence Munyeshuli.Ibirego byabo bihuye n’urubanza rwa Ngirabatware Augustin wabaye Minisitiri w’Igenamigambi hagati ya Nyakanga 1990-Mata 1994. Afungiwe Arusha kubera uruhare yahamijwe muri Jenoside ndetse ndetse yakatiwe gufungwa imyaka 30.

Uyu mugabo witegura kugera imbere y’urukiko mu byumweru bibiri biri imbere, haje kuboneka amakuru ko hari abantu bari guhirimbanira kugena ibizava mu rubanza rwe.Itangazo IRMCT yashyize ahagaragara kuri uyu wa Gatatu, rivuga ko abo banyarwanda bose bagomba koherezwa Arusha ku cyicaro cy’uru rwego, ari naho bagomba kuburanira.Impapuro zo kubata muri yombi zemejwe n’umucamanza ku wa 24 Kanama 2018, bisabwe n’Ubushinjacyaha bwa Arusha.

Turinabo na bagenzi be bashinjwa kubangamira imirimo y’urukiko no kubishishikariza abandi, kurenga ku myanzuro y’urukiko no kubangamira imikorere y’ubutabera mu Rukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha Rwashyiriweho u Rwanda (ICTR) n’urukiko rwarusigariye.Rikomeza rigira riti “Ibiro by’Ubushinjacyaha bivuga ko Maximilien Turinabo, Anselme Nzabonimpa, Jean de Dieu Ndagijimana na Marie Rose Fatuma, ubwabo cyangwa banyuze ku bandi bantu, batanze ruswa bakanashyira igitutu bagamije guhindura ibimenyetso by’abatangabuhamya mu rubanza rwa Ngirabatware.”

Ku wa 20 Ukuboza 2012 nibwo Ngirabatware yakatiwe na ICTR mu rw’ubujurire, gufungwa imyaka 35, nyuma yo guhamwa no kugira uruhare muri Jenoside. Yaje kujuririra urwego rwasimbuye ICTR, maze ku wa 18 Ukuboza 2014, rugabanya igifungo cya Ngirabatware kigirwa imyaka 30.Ku wa 19 Kamena 2017 ariko, mu bubasha bwarwo, uru rwego rwemereye Ngirabatware ko ubujurire bwe bwasurirwamo.

Umwavoka we Peter Robinson yabanje kwivana mu rubanza, bituma rutumvwa muri Gashyantare nk’uko byari byitezwe. Gusa ubwanditsi bw’urukiko bwamuhaye Diana Ellis na Sam Blom-Cooper nk’abunganizi, runanzura ko uru rubanza ruzumvwa ku wa 24 Nzeri 2018.

Itangazo rya IRMCT rikomeza rigira riti “Ubushinjacyaha kandi buvuga ko Dick Prudence Munyeshuli na Maximilien Turinabo batangaje amakuru y’ibanga arebana n’abatangabuhamya b’ibanga, bazi neza ko ari ukurenga ku mategeko ya ICTR n’urwego rwayisigariyeho.”“Bikekwa ko intego y’aba yari ukugira ngo hahindurwe icyemezo ICTR yafatiye Augustin Ngirabatware nk’uko cyanashimangiwe mu bujurire n’urwego rwayisigariye kubera uruhare yagize muri Jenoside, hamwe n’igifungo yakatiwe cy’imyaka 30.”

Umushinjacyaha Mukuru wa IRMCT, Serge Brammertz, yashimiye ubuyobozi bw’u Rwanda bwagize uruhare mu guta muri yombi aba bakekwaho icyaha, by’umwihariko Umushinjacyaha Mukuru, Jean Bosco Mutangana.Yakomeje agira ati “Ibiro byanjye birashimangira ko tuzakomeza kurwanya abantu bose bagerageza kubangamira abatangabuhamya n’ibyemezo by’urukiko, bijyanye n’inshingano zacu ziteganywa n’Akanama k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe umutekano.”

Amategeko y’uru rwego rwasigariyeho ICTR ateganya ko umuntu uhamwe no kubangamira urukiko ashobora guhanishwa igifungo kitarenze imyaka irindwi cyangwa ihazabu itarenga 50,000 by’ama-Euro. Ngirabatware yafatiwe mu Budage muri Nzeri 2007, yoherezwa muri ICTR mu Ukwakira 2009.

igihe.com

Exit mobile version