U Rwanda ruritegura kwakira abimukira 500 bo muri Libya. U Rwanda na Libya biri gukorana bya hafi kugira ngo harebwe uko abimukira amagana bari muri iki gihugu aho bafungiye, bahabwa ubuhungiro mu Rwanda. Mu 2017 nibwo Guverinoma y’u Rwanda yemeye gufasha mu gusubiza iwabo no kwakira bamwe mu bimukira baheze muri Libya, aho hari abagenda bahura n’akaga ko gucuruzwa mu bisa n’icyamunara.
Muri icyo gihe Perezida wa Komisiyo y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU), Moussa Faki Mahamat, yashimye ibihugu binyamuryango byemeye gutanga ibikoresho mu gucyura abimukira b’Abanyafurika babyifuza, “nkaba nshimishijwe no kuvuga ko u Rwanda rwatwegereye, atari ukugaragaza ko rwiteguye gutanga inkunga yo gufasha mu ngendo z’abimukira bari muri Libya gusa, ahubwo no kwakira umubare munini muri bo”.
Uwari Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Louise Mushikiwabo, yavuze ko nubwo u Rwanda rudafite ubutunzi buhambaye, rwiyemeje gutanga ubufasha mu gusubiza iwabo abimukira babyifuza no kwakira abadashaka gusubirayo.
Umuyobozi Mukuru ushinzwe Afurika muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Diyana Gitera, yabwiye The New Times ko ubu bari gukora ku masezerano hamwe n’abafatanyabikorwa yo kuba abimukira bo muri Libya bahabwa ubuhungiro mu Rwanda.
Yakomeje avuga ko u Rwanda ruzakira impunzi 500 biturutse ku bushake Perezida Kagame yagaragaje bwo gufasha abari mu kaga.
Perezida Kagame yagaragaje ubushake bwo gufasha izi mpunzi n’abimukira nyuma y’aho bitangarijwe ko ibihumbi by’abanyafurika bafungiye muri Libya nyuma yo kubura uko bambuka inyanja ya Méditerranée ngo bajye mu bihugu by’u Burayi.
Gitera yagize ati “Ubu turi kuganira ku bimukira bagera kuri 500 bo muri Libya”, gusa yirinze kugira andi makuru atangaza ajyanye n’aho ibiganiro bigeze.
Yanagaragaje ko igihe cya nyacyo izi mpunzi zizazanirwa mu Rwanda, kizamenyekana mu minsi iri imbere.
Ku ikubitiro byavugwagaga ko u Rwanda rwiteguye kwakira abimukira bagera ku bihumbi bitatu binyuze muri ubu bufasha rwemeye.
Uburyo u Rwanda rwageze kuri uwo mwanzuro
Uwari Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Louise Mushikiwabo, mu Ugushyingo 2017 yavuze ko yamenye neza ibiri kubera muri Libya mu ntangiro z’uko kwezi, ubwo yari mu ruzinduko rw’akazi muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu.
Yagize ati “Bamwe mu bari mu nama barabimbwiye banansaba kubigeza kuri Perezida (Paul Kagame). Yewe n’Abanya-Libya, byari ikimwaro kuri bo ku buryo basabaga ko hagira igikorwa. Ngarutse nabimenyesheje Perezida dutangira kureba neza icyo kibazo no gukusanya amakuru.”
Icyo gihe yavuze ko kwakira abo bimukira bizasaba imikoranire y’inzego za leta zirimo Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Urwego rushinzwe abinjira n’abasohoka, Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo n’Urugaga rw’Abikorera mu kubashakira imirimo.
Libya ifite inkambi zirimo ibyo bihumbi by’abimukira, abenshi bava muri Senegal, Niger, Mali, Nigeria na Ghana. Abo kandi ni ababonwa mbere y’uko bagwa mu maboko y’ababagurisha, bamwe ku madolari 400.
Gitera yagaragaje kandi ko iyi gahunda yo kwakira aba bari mu kaga u Rwanda ruri kuyikora ku bufasha bw’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe ku nkunga iturutse mu Muryango w’Ibihugu by’u Burayi n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe kurengera Impunzi.
Umuryango w’Abibumbye ubarura abimukira bagera ku 5000 bafungiye muri Libya, muri bo 70% ni impunzi n’abashaka ubuhungiro.
Bagiye bakorerwa ibikorwa bitandukanye bihabanye n’uburenganzira bw’ikiremwamuntu aho hagaragaye abafashwe ku ngufu, abakorewe iyicarubozo n’ibindi byaha bikorwa n’igisirikare.
Bamwe mu bimukira bari bicajwe mu kigo bafungirwamo cya Gharyan muri Libya