Site icon Rugali – Amakuru

U Rwanda rurimo kuvugurura itegeko rigenga insengero, hari abasanga Leta ikwiye kumviriza ivugirwamo

Urwego rw’ igihugu rw’ Imiyoborere RGB rufite mu nshingano amadini n’ imitwe ya politiki mu Rwanda rwatangaje ko itegeko rirebana n’ amadini ririmo kuvugururwa.

Ni mu gihe hashize igihe gito mu Rwanda hatangiye gahunda yo gufunga insengero zitujuje ibisabwa birimo inzu yo gusengerwamo itabangamiye abaturarwanda , parikingi y’ imodoka n’ ibikorwaremezo nkenerwa mu kubungabunga isuku nk’ umwiherero n’ ibindi.

Mu kiganiro cyatambutse kuri Radiyo flash none tariki 7 Werurwe 2018 , kivuga kuri gahunda iriho yo gufunga insengero zitujuje ibisabwa Umuyobozi ushinzwe imitwe ya politiki n’ amadini muri RGB Kangwagye Justus yashimiye abanyamadini batanze umusanzu muri gahunda Leta y’ u Rwanda irimo yo kuvugurura itegeko ribagenga.

Yagize ati “Turimo kuvugura itegeko rirebana n’ amadini. Turanashimira abanyamadini ku bw’ ibitekerezo batanze muri iyo gahunda”

Mu mugi wa Kigali gusa hafunzwe insengero 712, iyi gahunda ikaba yaranakomereje mu ntara aho nko mu karere ka Rwamagana mu ntara y’ iburasirazuba hafunzwe insengero 75.

Izi nsengero abaturage bavuga ko zabatezaga urusaku, n’ umwanda dore ko hari izakoraga zitagira ubwiherero ahubwo abayoboke bakajya gutira imisarane mu baturage.

Mu mwiherero w’ abayobozi bakuru wasojwe mu cyumweru gishize Perezida w’ u Rwanda Paul Kagame yakomoje kuri gahunda yo gufunga insengero avuga kuba mu mugi wa Kigali gusa harafunzwe insengero 700 bisobanuye ko zari akajagari. Yongeraho ko ibihugu byateye imbere nko muri Amerika no mu Burayi akajagari bagaterwa n’ umurengwe ariko amategeko ibihugu biba byarashyizeho agatuma ako kajagari nta ngaruka kagira. Yavuze kandi ko akajagari kari mu nsengero zo mu Rwanda ko kadaterwa n’ umurengwe ahubwo gaterwa n’ amikoro make.

Apotre Mukamusoni Marie Claire umushumba mu Itorero “Bethel Revival Church” yemera ko insengero ziri mu Rwanda ziteje akajagari, yongeraho ko kuba hari ba nyiri insengero barangwa n’ umwiryane nabyo bikwiye gutuma insengero zifungwa.

Ati “…Bigaragara ko twe dufite ikibazo mu rwego rw’ insengero, imbuto mbi twarazigize…”

Apotre Mukamusoni avuga ko nyuma yo gufunga izi nsengero u Rwanda rushobora kuzahura n’ ikibazo cy’ ubwiyongere bw’ amabandi n’ abakora ibyaha kuko ngo izi nsengero zubakanga ukwizera mu bantu zikanabashishikariza gukurikiza amategeko na gahubya bya Leta. Gusa Ingabire Marie Immaculee we yemeza ko no mu basenga harimo amabandi.

Ni nde wateje akajagari kari mu nsengero?

Umuyobozi w’ umuryango urwanya ruswa n’ akarengane TI Rwanda Ingabire Marie Immaculee yibaza impamvu Leta yatsinze gufunga izi nsengero kugeza ubwo ziba akajagari kandi ariyo itanga ibyangombwa. Akanibaza impamvu Leta ibemerera gukora hari ibyangombwa bataruzuza.

Yagize ati “Wenda aya masengero yo ntiyahombeje benshi nka za kaminuza, ariko njyewe hari ikintu ntemeranyaho na Leta? Kuki wemerera umuntu wemerera umuntu ko atangira imirimo ukazajya kumufungira nyuma”

Kangwagye yavuze ko habayeho ‘gusingira’ aho ubuyobozi bukangukiye bungasanga ibintu byaramaze kuzamba. Gusa ngo ku rundi ruhande hari ubwo pasiteri yajyaga muri RGB akavuga ko ashaka gutangiza urusengero, hashira iminsi mike agahita afungura amashami hirya no hino.

Kangwagye avuga ko mu nsengero hashobora kuba harimo ikintu kimeze nko gushaka amaramuko(business) akabishingira kukuba amadini atajya agirana amasezerano ngo asengere mu nyubako imwe bamwe basenge mu gitondo abandi basenge ikigoroba ahubwo bagakora igisa no kwibana abayoboke.

Hari abasanga Leta ikwiye kumviriza ibivugirwa mu nsengero

Umunyamakuru Twahirwa Assoumani yatanze igitekerezo ati “Muzisigaye binjire mu materaniro bamenye ibivugirwamo. Imana inyeretse ko ugiye kujya I Burayi, zana ituro tugure imodoka.”

Umuryango.rw

Exit mobile version