Site icon Rugali – Amakuru

U Rwanda rurashinja u Burundi guteza umutekano muke i Bugesera!

Abarobyi b’i Bugesera babangamiwe n’abateza umutekano muke baturuka i Burundi.
Abarobyi bo mu kiyaga cya Cyohoha y’amajyepfo (Cyohoha  Sud), bahangayikishijwe  n’abateza umutekano muke baturutse mu Burundi.

Abanyamuryango  bibumbiye mu ishyirahamwe ry’abarobyi (UCOPEBU) mu Karere Ka Bugesera, mu Ntara y’Iburasirazuba , ntibakibona umusaruro  babonaga kuko Leta yababujije kuroba mu kiyaga cya  Cyohoha  Sud.
Kuva   mu Gushyingo  2015, Akarere ka Bugesera kafashe icyemezo cyo gufunga ikiyaga cya  Cyohoha  Sud ndetse kabuza n’abarobyi kongera kuroba  amafi kubera umutekano muke waterwaga n’abaturuka mu Burundi.
Ibyo byatangajwe  na Perezida wa Koperative y’abarobyi Twagirayezu Emmanuel,  ubwo bashimiraga  umuryango mpuzamahanga  wa “Plan International Rwanda” wabafishije  gushyiraho Koperative  bakareka kuroba mu kajagari.
Twagirayezu yavuze ko ubu bamaze  kwibumbira muri  Koperative  babifashijwemo na Plan Rwanda  bamenye agaciro  k’Ifi.

Abarobyi bo mu cyiyaga cya Rweru (Ifoto/Ngendahimana.s)

Twagirayezu yagize ati “twari dusanzwe turi abarobyi dukorera mu kajagari ndetse n’abarundi basanzwe biba   amafi yo mu biyaga  byo mu  Rwanda ariko ntitubihe agaciro kuko tutari  tuzi agaciro k’Ifi.”
Yavuze ko  Koperative y’abarobyi  ifite ibiyaga  bigera ku 9,  bakuramo amafi  angana Toni  ziri hagati 10-14, buri kwezi  ariko ibiyaga byegeranye  n’igihugu cy’u Burundi  bifunze kandi barakuragamo amafi meshi.
Akomeza agira ati“twagize igihombo  nyuma y’uko  Leta yafunze   Cyohoha Sud, kubera umutekano muke watezwaga  n’abaturage  b’i Burundi   baje  kwiba  cyane ko  muri ik’igihe  i Burundi hari umutekano muke.”
Ibyo bamaze guhomba  Cyohoha Sud ifunzwe
Twagirayezu  yavuze ko buri kwezi bari bafite intego yo     kubona Toni z’amafi zigera kuri 25 ariko basigaye babona  hagati ya Toni 10 na 14, kubera ifungwa ry’ikiyaga cya Cyohoha Sud, ati “Twinjizaga   hafi Miliyoni imwe avuye  mu kiyaga cya Cyohoha Sud, ariko ubu ntayo twinjiza  kandi ntacyo twavuga kuko ibintu bijyanye n’umutekano biba biri mu nshingano za Leta.”
Ibyo bagezeho  bamaze gushinga Koperative y’abarobyi
Twagirayezu  yabwiye izubarirashe.rw  ko  bamaze  guhabwa amasomo  n’ibikoresho  bigezweho   mu burobyi na Plan Rwanda, Ifi yagize agaciro iva  ku mafaranga 150 -300frw.
Avuga ko  bafite ibiro bakoreramo    kandi bamenye  imicungure  y’ibivuye  mu burobyi kubera Plan Rwanda.
Abarobyi  bari muri Koperative ya “UCOPEBU”  bagizwe n’abanyamuryango 824, baroba mu kiyaga cya Rumira, Kirimbi, Mirayi, Gaharwa, Kidogo, Gashyanga, Cyohoha Nord, Rweru na Cyohoha Sud.
Kayitankore Leonidas ushizwe ubworozi mu Karere ka Bugesera yavuze ko batafunze ikiyaga cya Cyohoha  Sud  kubera umutekano muke, ahubwo bagifunze kuko barimo kugitunganya   bafatanyije  n’ikigo cy’Igihugu gishizwe ibidukikije (REMA) ati “ Abajura baturuka i Burundi ntabwo batuma dufunga ikiyaga  kuko hari n’Abanyarwanda barushimusi b’amafi.”

Umuyobozi w’agateganyo wa “Plan International Rwanda” mu Karere ka Bugesera , Mukabazimya Peace
Umuyobozi w’agateganyo wa “Plan International Rwanda” mu Karere ka Bugesera , Mukabazimya Peace

Umuyobozi w’agateganyo  wa “Plan International Rwanda” mu Karere ka Bugesera , Mukabazimya Peace  asoza gahunda yo yiswe “Dushyigikire iterambere ry’urubyiruko  biciye mu makoperative” yavuze ko bishimiye intambwe amakoperative amaze kugeraho, ati “ Hari icyizere ko  amafaranga yatanzwe na Plan International  Rwanda  agera kuri Miliyoni 340, 000,000 Frw, yo gufasha amakoperative  azagira umusaruro bitewe n’umusaruro  bamaze kugeraho ugaragarira masomo y’abantu.
Mukabazimya  yavuze ko Plan International Rwanda yatanze inkunga zitanduaknye ku makopetive atandukanye harimo Kopetive y’Abarobyi , Abavumvu, Ababaji, Abasuderi, Abadozi, Aborozi  ndetse n’Abahinzi b’imyumbati ,ibigori  n’umuceri.
Ati “Twatanze  inkunga  ku makopetave   agera ku 10, akorera  mu Mirenge 6  yo mu Karere ka Bugesera, mu gihe  cy’imyaka 3  bikaba byaratwaye Miliyoni zirenga 600.”
Plan International Rwanda ikorera mu turere dutanu ari two: Bugesera, Gatsibo, Kayonza, Rwamagana na Nyaruguru ndetse no mu nkambi zose z’impunzi.

Koperative y’ababaji
Koperative


Izuba Rirashe

Exit mobile version