Abarobyi b’i Bugesera babangamiwe n’abateza umutekano muke baturuka i Burundi.
Abarobyi bo mu kiyaga cya Cyohoha y’amajyepfo (Cyohoha Sud), bahangayikishijwe n’abateza umutekano muke baturutse mu Burundi.
Kuva mu Gushyingo 2015, Akarere ka Bugesera kafashe icyemezo cyo gufunga ikiyaga cya Cyohoha Sud ndetse kabuza n’abarobyi kongera kuroba amafi kubera umutekano muke waterwaga n’abaturuka mu Burundi.
Ibyo byatangajwe na Perezida wa Koperative y’abarobyi Twagirayezu Emmanuel, ubwo bashimiraga umuryango mpuzamahanga wa “Plan International Rwanda” wabafishije gushyiraho Koperative bakareka kuroba mu kajagari.
Twagirayezu yavuze ko ubu bamaze kwibumbira muri Koperative babifashijwemo na Plan Rwanda bamenye agaciro k’Ifi.
Abarobyi bo mu cyiyaga cya Rweru (Ifoto/Ngendahimana.s)
Twagirayezu yagize ati “twari dusanzwe turi abarobyi dukorera mu kajagari ndetse n’abarundi basanzwe biba amafi yo mu biyaga byo mu Rwanda ariko ntitubihe agaciro kuko tutari tuzi agaciro k’Ifi.”
Yavuze ko Koperative y’abarobyi ifite ibiyaga bigera ku 9, bakuramo amafi angana Toni ziri hagati 10-14, buri kwezi ariko ibiyaga byegeranye n’igihugu cy’u Burundi bifunze kandi barakuragamo amafi meshi.
Akomeza agira ati“twagize igihombo nyuma y’uko Leta yafunze Cyohoha Sud, kubera umutekano muke watezwaga n’abaturage b’i Burundi baje kwiba cyane ko muri ik’igihe i Burundi hari umutekano muke.”
Ibyo bamaze guhomba Cyohoha Sud ifunzwe
Twagirayezu yavuze ko buri kwezi bari bafite intego yo kubona Toni z’amafi zigera kuri 25 ariko basigaye babona hagati ya Toni 10 na 14, kubera ifungwa ry’ikiyaga cya Cyohoha Sud, ati “Twinjizaga hafi Miliyoni imwe avuye mu kiyaga cya Cyohoha Sud, ariko ubu ntayo twinjiza kandi ntacyo twavuga kuko ibintu bijyanye n’umutekano biba biri mu nshingano za Leta.”
Ibyo bagezeho bamaze gushinga Koperative y’abarobyi
Twagirayezu yabwiye izubarirashe.rw ko bamaze guhabwa amasomo n’ibikoresho bigezweho mu burobyi na Plan Rwanda, Ifi yagize agaciro iva ku mafaranga 150 -300frw.
Avuga ko bafite ibiro bakoreramo kandi bamenye imicungure y’ibivuye mu burobyi kubera Plan Rwanda.
Abarobyi bari muri Koperative ya “UCOPEBU” bagizwe n’abanyamuryango 824, baroba mu kiyaga cya Rumira, Kirimbi, Mirayi, Gaharwa, Kidogo, Gashyanga, Cyohoha Nord, Rweru na Cyohoha Sud.
Kayitankore Leonidas ushizwe ubworozi mu Karere ka Bugesera yavuze ko batafunze ikiyaga cya Cyohoha Sud kubera umutekano muke, ahubwo bagifunze kuko barimo kugitunganya bafatanyije n’ikigo cy’Igihugu gishizwe ibidukikije (REMA) ati “ Abajura baturuka i Burundi ntabwo batuma dufunga ikiyaga kuko hari n’Abanyarwanda barushimusi b’amafi.”
Umuyobozi w’agateganyo wa “Plan International Rwanda” mu Karere ka Bugesera , Mukabazimya Peace asoza gahunda yo yiswe “Dushyigikire iterambere ry’urubyiruko biciye mu makoperative” yavuze ko bishimiye intambwe amakoperative amaze kugeraho, ati “ Hari icyizere ko amafaranga yatanzwe na Plan International Rwanda agera kuri Miliyoni 340, 000,000 Frw, yo gufasha amakoperative azagira umusaruro bitewe n’umusaruro bamaze kugeraho ugaragarira masomo y’abantu.
Mukabazimya yavuze ko Plan International Rwanda yatanze inkunga zitanduaknye ku makopetive atandukanye harimo Kopetive y’Abarobyi , Abavumvu, Ababaji, Abasuderi, Abadozi, Aborozi ndetse n’Abahinzi b’imyumbati ,ibigori n’umuceri.
Ati “Twatanze inkunga ku makopetave agera ku 10, akorera mu Mirenge 6 yo mu Karere ka Bugesera, mu gihe cy’imyaka 3 bikaba byaratwaye Miliyoni zirenga 600.”
Plan International Rwanda ikorera mu turere dutanu ari two: Bugesera, Gatsibo, Kayonza, Rwamagana na Nyaruguru ndetse no mu nkambi zose z’impunzi.
Izuba Rirashe