Ubwicanyi muri Uganda bwashira aruko Uganda icanye burundu umubano n’u Rwanda. Ese ibi birashoboka ko Uganda yaca umubano n’u Rwanda? Ese ubu bwicanyi koko bushobora guhagarara. Seruga Titus aratubwira uburyo bwiza bwo guhagarika ubwicanyi muri Uganda.
Igisubizo kiroroshye ariko kuri Museveni n’abantu be gisa n’aho kibakomereye. Bamwe batekereza ko bidashoboka abandi bagatekereza ko abagande bazahora barira. Abantu benshi barishwe i Burundi, muri Uganda.
Abashinzwe iperereza beretse Museveni kuva kera ko kugira ngo ubu bwicanyi buhagarare aruko yahagarika umubano n’u Rwanda. Byaragaragaye ko ibihugu byose byahagaritse umubano n’u Rwanda ubwicanyi bwahagaze. Afurika yepfo yosezereye abahagarariye u Rwanda, kuva u Burundi bwiyama u Rwanda buhagarika ubucuruzi bwakoranana n’u Rwanda, naho Tanzania yahagaritse umubano n’u Rwanda none nta bwicanyi bukiharangwa.
Muri Uganda urwego rw’iperereza rwerekanye abo DMI y’u Rwanda ikorana nabo Uganda, urugero Bus ya Trinty iyoborwa na Col Dodo ukoresha abasirikare ba RDF, Bar Atmosphere muri Kololo, Hide out Bar muri Lugogo, Moto Moto Bar muri Gaba, Pyramid Bar muri Kansanga n’ahandi. Aba bose n’ibikoresho bya Kagame akaba aribo bamuha amakuru yose akanabakoresha mu bikorwa by’iterabwoba. Mbese kuki ubu bucuruzi butarafungwa?
Amahoro y’abaturage niyo yangombwa muri byose, abaturage bacu bakeneye kubaho hadashingiwe ku mashyaka babarizwamo.
Igisubizo ntabwo ari ibiganiro n’itengazamakuru nta nubwo ari ukwita abantu ingurube ahubwo ni ugusenya ibyo birindiro bya Kagame biri Uganda na Kenya. Ntabwo abaturage ba Uganda bakomeza kwicwa bene kariya kageni”
Kagame azumva ryari?
Byanditswe na Seruga Titus