Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Iterambere (RDB) cyatangaje ko ubufatanye bw’u Rwanda n’ikipe y’umupira w’amaguru ya Arsenal bumaze kugira inyungu ibarirwa muri miliyoni 36 z’amapawundi, ni ukuvuga asaga miliyari 36 Frw.
Byatangajwe kuri uyu wa Kabiri mu kiganiro n’abanyamakuru mu gihe hitegurwa umunsi wo Kwita Izina abana b’ingagi 25.
Umwaka ushize binyuze mu kigo gishinzwe guteza imbere ubukerarugendo bushingiye ku nama, Rwanda Convention Bureau, u Rwanda rwinjiye mu bufatanye bw’imyaka itatu n’ikipe ya Arsenal FC, ikazajya yambara imyenda yanditseho ‘Visit Rwanda’ ndetse ikarumenyekanisha mu bundi buryo butandukanye.
Ku cyumweru tariki 12 Kanama 2018, nibwo ubufatanye bw’u Rwanda n’ikipe ya Arsenal FC bwatangiye ku mukino iyi kipe yakinagamo na Manchester City.
RDB ntiyatangaje amafaranga yishyuye iyo kipe iri mu zikunzwe ku Isi, gusa ivuga ko ari ayari ateganyirijwe kumenyekanisha u Rwanda no kureshya abashoramari na ba mukerarugendo.
Umuyobozi Mukuru mu Kigo cy’Igihugu cy’Iterambere RDB, ushinzwe ubukerarugendo, Belise Kaliza yabwiye abanyamakuru ko ubufatanye bw’u Rwanda na Arsenal bumaze kubyara umusaruro nyuma y’umwaka umwe butangiye.
Yavuze ko bifashishije imibare yakusanyijwe n’ibigo mpuzamahanga, inyungu u Rwanda rumaze kuvana muri ubwo bufatanye ibarirwa muri miliyari 36 Frw.
Ati “Mbere yo gusinya ayo masezerano 71 % by’amamiliyoni y’abafana ba Arsenal ntibabonaga u Rwanda nk’ahantu ho gusura ariko mu mpera z’umwaka wa mbere w’ubufatanye , kimwe cya kabiri cyabo babona u Rwanda nk’ahantu ho gusura.”
Kaliza yavuze ko mu mwaka wa 2018 ba bakerarugendo bavuye mu Bwongereza baza mu Rwanda biyongereyeho 5 % .
Yakomeje avuga ko uburyo bwamamaza ubukerarugendo bw’u Rwanda bwakozwe na Arsenal, bwageze ku bantu miliyoni 4.3 , akaba asanga ari umusaruro ufatika.
Ati “Bivuze ko ishusho yacu iri kubonwa n’abantu basaga miliyoni enye ku Isi. N’iyo wakoresha kwamamaza kuri Televiziyo ntiwabasha kubona abantu nk’aba. Ni igihamya ko bifite akamaro.”
Inyungu kandi y’ubwo bufatanye RDB igaragaza ko ibonekera mu mubare w’abatangiye gukurikira ibikorwa byo gusura u Rwanda (Visit Rwanda) aho ku mbuga nkoranyambaga nka Youtube ababikurikira biyongereye ku kigero cya cya 100 % , kuri Instagram biyongeye ku kigero cya 507 %, kuri Twitter biyongera ku kigero cya 72 % naho kuri Facebook biyongeyere ku kigero cya 44 %.
Naivasha Oakes ushinzwe ubufatanye bw’u Rwanda n’ikipe ya Arsenal, yavuze ko iyo mibare y’agaciro k’inyungu u Rwanda rumaze kuvana muri ubwo bufatanye, hifashishijwe uburyo butandukanye bwabazwe n’ibigo bizobereye.
Ati “Aha mbere harebwaga agaciro ko kwamamaza kuri za Televiziyo, ibiganiro n’ibijyanye no kwamamaza u Rwanda bitangazwa buri gihe iyo Arsenal iri gukina , ako gaciro kabarwa n’ibigo mpuzamahanga mu kubarura iby’itangazamakuru , bakanareba uburyo uko kwamamaza u Rwanda birebwa , bakareba bati ese uko kwamamaza iyo u Rwanda ruba rubyishyura rwari kwishyura angahe.”
Umuyobozi w’Ishyirahamwe ry’Abatwara n’abatembereza ba mukerarugendo mu Rwanda (RTTA) Mutoni Bonita, yavuze ko bishimishije kubona ubufatanye nk’ubwo bumaze gutuma u Rwanda rumenyekana hirya no hino ku Isi.
Yavuze ko nk’abakurikiranira hafi iby’ubukerarugendo, ba mukerarugendo bavuye mu Bwongereza bagiye bagabanyuka mu bindi bihugu mu minsi ishize kubera ibibazo by’icyo gihugu cyivanye mu Muryango w’Ubumwe bw’Uburayi (Brexit) na Ebola ivugwa mu karere u Rwanda ruherereyemo.
Mutoni yavuze ko kuba mu Rwanda bariyongereye bigaragaza agaciro k’ubufatanye na Arsenal.
Ati “Dukwiriye gushimira RDB ku bw’imbaraga mu kongera abakerarugendo b’abongereza mu Rwanda. Ahanini haba mu Karere n’ahandi umubare wabo wagiye hasi kubera nka Brexit na Ebola ariko siko byagenze mu Rwanda.”
Umwaka ushize wa 2018, mu Rwanda haje abakerarugendo bangana na miliyoni 1.7.
Amafoto: Niyonzima Moise