Komisiyo yo kurwanya Jenoside (CNLG) yahakanye ibivugwa ko Perezida Paul Kagame n’umutwe wari uw’inyeshyamba wa RPA/FPR yari ayoboye bakoze ibyaha byo mu ntambara bigambiriye Abahutu mu gihe cya mbere ya 1994, mu 1994 na nyuma yaho.
Mu itangazo yasohoye, CNLG ivuga ko ibyo ari “ibirego bishaje” kandi ko ari “ibinyoma”.
Mu mpera y’ukwezi gushize, ibinyamakuru The Continent na The Mail&Guardian cyo muri Afurika y’epfo byatangaje inkuru yakozwe n’abanyamakuru Judi Rever na Benedict Moran.
Basubiramo amagambo y’utatangajwe izina ku mpamvu z’umutekano we, uvuga ko yahoze mu nyeshyamba za RPA, ndetse bakagaragaza n’inyandiko 31 z’ubuhamya abahoze ari abasirikare ba RPA bivugwa ko bahaye abakora iperereza ba ONU/UN.
Uwo utatangajwe izina avuga ko ibyavuzwe na leta y’u Rwanda ko ubwicanyi bwabayeho ari ukwihorera kw’abasirikare bamwe na bamwe ba RPA basangaga abo mu miryango yabo bishwe muri Jenoside, atari ukuri.
U Rwanda kandi rwatangaje ko abasirikare nk’abo rwamaze kubacira imanza bakabihanirwa.
Ariko uwo utatangajwe izina wavuganye n’abo banyamakuru avuga ko FPR yatangiye kwica Abahutu na mbere ya 1994, cyane cyane mu bice yari yarafashe byo mu majyaruguru, igamije ibirimo no gushakira aho gutura Abatutsi bahunze, mu gihe bari kuba batahutse.
Uwo uvuga ko yinjiye muri RPA mu ntangiriro y’ukwezi kwa karindwi mu 1994 ariko mbere akaba yarigaga ubuvuzi bw’abantu, avuga ko mu ivuriro ry’i Masaka aho barwaniraga yavuraga bagenzi be bakomeretse. Nyuma ngo yagiye akorera n’ahandi nk’i Gabiro.
Avuga ko bamwe bamubwiraga ukuntu ababakuriye barimo kubaha amategeko yo kwica Abahutu barimo n’abana n’abageze mu zabukuru, bakabica, ndetse ko muri abo bagenzi be hari n’abamusabaga kubahimbira ko bacyeneye ikiruhuko kubera uburwayi, kugira ngo baruhuke kwica.
CNLG ivuga ko ibyo byanditswe n’abo banyamakuru atari bishya kuko ngo bihuye neza neza n’ibyagiye bitangazwa mu myaka yashize n’abavuga ko Jenoside yo mu Rwanda itabayeho, abandi bakavuga ko yakozwe n’Abatutsi na FPR.
Gusa Madamu Rever yagiye yumvikana avuga ko adahakana ko Jenoside yabayeho mu Rwanda, ko ahubwo ashaka kugaragaza ubundi bwicanyi ndengakamere butavugwaho mu Rwanda avuga ko bwakozwe na FPR.
Muri iyo nkuru yo muri ibyo binyamakuru, abavuga ko bahoze muri RPA bavuga uburyo Abahutu bicwaga ubundi imirambo yabo igatwikwa mu rwego rwo gusibanganya ibimenyetso.
Hanavugwamo ko abasirikare ba RPA bari bariyoberanyije mu mitwe y’Interahamwe ndetse na bo ngo bakica Abatutsi muri Jenoside, bashaka ko nta wubacyeka ko bari muri FPR no kugira ngo bahindanye mu mahanga isura ya leta y’u Rwanda yari iriho icyo gihe.
Abanditsi b’iyo nkuru banavuga ko urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda (TPIR/ICTR) rwagiye rwirengagiza ibyaha FPR ishinjwa nubwo rwari rubifitiye gihamya, kubera kotswa igitutu n’ibihugu by’amahanga birimo n’Amerika.
Ariko muri iryo tangazo CNLG yasohoye, ivuga ko inkuru ya Rever na Moran isa n’ibindi uwo Mudamu wo muri Canada yagiye atangaza mbere, aho adatangaza umwirondoro w’abamuhaye amakuru baba bavuga ko ari Abatutsi kandi “bicuza” ibyo bakoze, baba barahunze u Rwanda bakava no muri FPR.
CNLG ivuga ko zimwe mu nyandiko bivugwa ko ari izo muri ICTR zatangajwe bitifuzwaga, ngo zidashirwa amakenga na Bubacar Jallow wahoze ari umushinjacyaha mukuru warwo.
Bwana Jallow, uvugwa ko yari abogamiye kuri leta y’u Rwanda, yaje kuvuga ko urukiko rutari rufite inshingano zo kureba uwarashe indege yari itwaye ba Perezida Juvénal Habyarimana na Cyprien Ntaryamira w’u Burundi ku itariki ya 6/4/1994, bifatwa nk’imbarutso ya Jenoside.
CNLG isoza ivuga ko icyo abo banyamakuru bagamije ari “uguha agaciro ibitekerezo by’abashaka kugoreka amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi, no kubangamira ubwiyunge mu gihugu ndetse n’intambwe ikomeye Abanyarwanda bateye bongera kubaka igihugu cya bose”.
Filip Reyntjens, impuguke muri siyansi ya politike akaba amaze imyaka akora ubushakashatsi ku karere k’ibiyaga bigari ndetse akaba yaratanze ubuhamya muri ICTR nk’impuguke, yabwiye Mail&Guardian ati:
“Ukwemerwa kwa RPF ahanini gushingiye ku kubonwa nk’ihagarariye kandi ivuganira abazize jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. [RPF] Ni bo ‘bantu beza’. Buri gihamya yose igaragaza ko RPF yakoze ibyaha byinshi cyangwa yagize uruhare mu kurasa indege ya perezida, igikorwa cyabaye imbarutso ya jenoside, iba ivuguruza uko kwemerwa [kwa RPF], ari yo mpamvu bagomba kuyirwanya bivuye inyuma”.