Nakurikiye ikiganiro umunyamakuru Theonetse w’umubavu TV yagiranye n’uwitwa Mutabazi Kabarira Maurice uretse ibintu bike numvise mu bitekerezo bya Mutabazi tutumva kimwe, icyo kiganiro cyaranyuze. Mutabazi yiyongeye kuri bamwe twari tuzi bavuga ukuri babona batarya iminwa kandi bari imbere mu gihugu.
Aho yavuze ko u Rwanda ramushimisha n’aho nka Perezida Paul Kagame yatumira abatavuga rumwe nawe mu kiganiro mpaka akareka abari hanze bakaza yabahaye ubudahangarwa bakagirana ikiganiro mpaka cyarangira bagasubira iyo bari bari. Hari uwavuze ngo si ngombwa ko U Rwanda runabarihira tickets ahubwo basinye kobabahaye ubudahangarwa maze ngo barebe ko na nyina wundi abyara umuhungu. Bamanuka bambyigana. Padiri ahora abivuaga ko bamutumiye yaza adakoza amaguru hazi. Ariko nyine ibi ni inzozi mu Rwanda rwa Paul Kagame. Nibyo twese twifuza. Ubwo Paul kagame yaba yahinduwe n’iki?
Hari aho Mutabazi yavuze ati naratangaye uburyo abapolisi bagendana imbuda mw’isoko bareba ko abaturage bambaye udupfukamunwa! Ese koko ukurikije amahugurwa bahawe binjira mu gipolisi cg igisirikare ntiharimo no kurwanisha amaboko gusa? Cg iyo bitwaza mukongoti cg indembo? Mutabazi yibagiwe ko sisiteme FPR ikoresha mu kuyobora abanyarwanda harimo iterabwoba.
Dukeneye benshi nka Mutabazi bavuga ukuri gusa kandi Imana ikomeze ibarinde ntihazagire ubibahora. Turabibona bikaturenga kandi ntabwo ari ukwanga igihugu ahubwo haribyo bakora ugasanga harimo iterabwoba ryinshi. Kubona rero imbunda nini ku baturage duhorana ubwoba, tugatinya polisi kurusha igisirikare. Abasirikare ntacyo mbashinja Polisi irigukora nabi pe, yego ntabwo ari bose ariko nibisubireho twiyumvemo umutekano.