Perezida Nkurunziza yavuze ko hari agatsiko kishe abaturage be kavuye mu Rwanda
Perezida w’u Burundi, Pierre Nkurunziza mu butumwa busoza umwaka wa 2018 yageneye Abarundi, yavuze ko u Rwanda rwagambiriye kenshi guteza akavuyo mu gihugu ayoboye n’ubwo ngo bitaruhiriye.
Mu butumwa yatangiye kuri televiziyo y’igihugu, Nkurunziza yavuze ko igihugu cye cyagize ibibazo by’umutekano biturutse mu Rwanda.
Ati “Ntibimeze neza. Agatsiko kitwaje intwaro kishe abantu 26, gakomeretsa barindwi muri Ruhagarika, muri Komini Buganda ho mu Ntara ya Cibitoke. Aba bose ntibaragezwa imbere y’ubutabera.”
Uyu muyubozi ntarya iminwa mu kuvuga ko akagatsiko kari kavuye mu Rwanda.
Ati “ Birazwi ko aka gatsiko kari kavuye mu Rwanda kuko ari ho byose bitegurirwa. Ababohereza baba mu Rwanda kandi niho baturuka.”
Amagambo ya Nkurunziza aje mu gihe u Rwanda narwo rwavuze ko u Burundi butera inkunga abashaka kurugabaho igitero barimo RNC ya Kayumba Nyamwasa.
Mu ijambo rye kandi Nkurunziza yavuze ko ibi byatumye bakora umukwabu mu gihugu cyose bagafata imbunda 123, amasasu 16095, amagerenade 446, udusanduka tw’amasasu 127, amabombe 27, mine umunani n’ibindi bikoresho bya polisi n’igisirikare.
Perezida Nkurunziza kandi yashimiye Abarundi benshi batahutse,bakagaruka mu gihugu cyabo n’abandi ibihumbi 30 avuga ko birukanwe n’u Rwanda. Avuga ko aba batandukanyijwe n’imiryango yabo ndetse bagacuzwa utwabo.
U Rwanda n’uBurundi ntibicana uwaka kuva mu 2015. Buri ruhande rushinja urundi kwifatanya n’abashaka guhungabanya umutekano warwo.
Bwiza.com