Site icon Rugali – Amakuru

U Rwanda Ntacyo Ruvuga ku Ibangamirwa ry’Uburenganzira bwa Muntu Amerika Iruvugaho.

Reba abicwa n'inzara kubera GUMA MU RUGO leta ya Kagame ishyiraho ititaye k'ubukene bw'abanyarwanda benshi mu Rwanda

U Rwanda Ntacyo Ruvuga ku Ibangamirwa ry’Uburenganzira bwa Muntu Amerika Iruvugaho. Nyuma ya Raporo yashyizwe hanze na Ministeri y’ububanyi n’amahanga y’Amerika ivuga ko mu Rwanda habaye ibikorwa by’ubwicanyi no kunyereza Abantu muri 2020, Komisiyo y’igihugu y’uburenganzira bwa muntu mu Rwanda ivuga ko ibivugwa muri iyi Raporo bizarebwa mu igenzura iyi komisiyo irimo gukora muri uyu mwaka, bakazagira icyo babivugaho.

Umuyobozi wa komisiyo y’igihugu y’uburenganzira bwa muntu madame Mukasine marie Claire, yabwiye Radiyo Ijwi ry’Amerika ko iyi Komisiyo yakoze 2019-2020 ikubiyemo amakuru yose yibyo iyi komisiyo yagezeho ko hasigaye kugenzura ibyabaye kuva mu kwezi kwa 6/2020 kugeza uyu mwaka wa 2021 hari byinshi bagikoraho bazasohora bamara kubyegeranya

Madame Mukasine yabwiye Ijwi ry’Amerika rimubajije niba hari ibyo bahuza n’ibyasohowe na Raporo y’Amerika, asubiza mu magambo ye ati: ”Tuzabireba mu igenzura turimo gukora muri uyu mwaka, kandi bimwe muri byo tuzagira icyo tubivugaho”

Muri Raporo yayo ya 2019-2020, Komisiyo y’igihugu y’uburenganzira bwa muntu hari ibintu bimwe yasohoye bibangamiye uburenganzira bwa muntu komisiyo ivuga ko yasanze mu buryo abagororwa bafungwamo hakiri ikibazo cy’ubucucike muri za gereza zagenzuwe uretse muri gereza ya Nyanza na Nyamagabe.

Muri iyi raporo kandi Komisiyo y’igihugu y’uburenganzira bwa muntu hari aho igaragaza ko muri gereza haba hari imfungwa zifite imanza zaregewe inkiko ariko zikaba zimaze amezi atandatu zitarahamagarwa na rimwe ngo ziburanishwe. Komisiyo isanga uburenganzira bw’imfungwa bwo kuburanishwa mu gihe giciriritse muri za Gereza zagenzuwe butarubahirijwe uko bikwiye kuko hari bamwe mu bahafungiye bamaze amezi atandatu batarahamagarwa na rimwe ngo baburanishwe.

Ijwi ry’Amerika yegereye imiryango yigenga isanzwe ikora ku burenganzira bw’ikiremwamuntu mu Rwanda, tubabaza niba basanga ibyavuzwe muri iyi Raporo nabo bisanzwe babibo.

Bwana Sekanyange Jean Leonard umuyobozi wa Cladho, impuzamiryango iharanira uburenganzira bwa muntu ikorera mu Rwanda, atubwira ko iyi Raporo batayihakana cyangwa ngo bayemeze. Uyu muyobozi avuga ko hari bimwe byavuzwe nabo bajya bagaragaza nk’ibibangamiye uburenganzira bwa muntu. Sekanyange avuga ko nubwo batahakana ibivugwa muri iyi Raporo kuko nta busesenguzi bwimbitse bakoze, hari bimwe byasohotse muri Raporo Cradho ivuga ko bitarimo ukuri. Yatanze urugero ku byerekeye imikorere y’imiryango itegamiye kuri leta raporo y’Amerika ivuga ko ibangamiwe, avuga ko ifite uburenganzira bwo kuvuka no gukora uko bikwiriye.

Ijwi ry’Amerika yavuganye na madame Umurungi Providence ushinzwe ubutabera mpuzamahanga muri ministeri y’ubutabera mu Rwanda avuga ko ntacyo leta y’u Rwanda rwavuga kuri iyi raporo. Gusa yavuze ko Leta y’u Rwanda ihagaze ku byakozwe muri raporo y’isuzumwa yakoze ku iyubahirizwa ry’uburenganzira bwa muntu.

Source: VOA

Exit mobile version