Site icon Rugali – Amakuru

U Rwanda nirwikura muryango wa CIRGL ruzunguka iki?

Bitewe nuko amategeko n’amabwiriza bigenga CIRGL leta ya Paul Kagame itayubahiriza,ibihugu bituranye nayo bikaba hafi ya byose bishinja u Rwanda guhungabanya umutekano wabyo; bikubitiyeho kandi n’umushinga wo gufata intara za Kivu kugirango haboneke amabuye ahagije yo kwishyura amadene y’ubushinwa n’Ubuhinde, Bwana Olivier Nduhungirehe yatangarije ibinyamakuru bikorera leta ya Kigali, ko leta ya Kagame iri gutekereza uburyo yakwikura mu muryango wa CIRGL!

Uyu Nduhungirehe niwe uvugwa cyane ko ariwe uzasimbura Mushikiwabo igihe azaba amaze gutorerwa kuyobora umuryango w’ibihugu bivuga igifaransa OIF! Ibihugu byose bihana imbibi na leta ya Kagame ntabwo byumvikana nayo kuko biyishinja guhungabanya umutekano w’ibihugu byabo, kandi kwikura muri CIGLR ugahungabanya umutekano w’ibindi bihugu bihita bisobanura ko ibihugu bisigaye muri CIRGL (11) bigomba kurwanya u Rwanda!!

Birumvikana ko kwikura mu muryango wa CIRGL ntacyo byamarira leta ya Kagame ahubwo biyongerera abanzi! Nduhungirehe akaba yaravugiwemo na Kagame ngo atere hejuru avuga ko yakwikura muri CIRGL maze ngo arebe niba yatera imbabazi ibindi bihugu nk’uko byahoze kera! Nyuma y’aho Nduhungirehe atangarije ko u Rwanda rwakwikura muri CIRGL, ibindi bihugu birimo byaricecekeye!

VERITAS

Exit mobile version