Site icon Rugali – Amakuru

U Rwanda nirufungure imipaka na Uganda mbere yo gukuraho Visa ku bihugu bigize Commonwealth, AU na Francophonie

Intumwa yihariye ya Museveni Ambasaderi Adonia Ayebare yakiriwe na Perezida Kagame mu biro iwe

U Rwanda rugiye gukuraho ikiguzi cya Visa ku bihugu bigize Commonwealth, AU na Francophonie. Perezida Paul Kagame yavuze ko u Rwanda ruteganya gukuraho amafaranga atangwa n’abakeneye visa zo kwinjira mu Rwanda baturuka mu bihugu bigize imiryango ya Commonwealth, Afurika yunze Ubumwe n’Umuryango w’Ibihugu bikoresha Igifaransa, Francophonie, mu rwego rwo kurushaho kwagura amarembo y’igihugu.

Perezida Kagame yabigarutseho kuri uyu wa Kabiri ubwo yari muri King’s College i London. Yari mu Bwongereza yitabiriye inama yahuje u Bwongereza na Afurika kuri uyu wa Mbere.

Perezida Kagame yavuze ko iyo nama yiswe UK-Africa Investment Summit yagenze neza kandi ibereye igihe, kuko u Bwongereza burimo gushaka kubaka indi sura yabwo mu bijyanye n’ubucuruzi n’ishoramari hamwe n’ibihugu bya Afurika birimo n’u Rwanda. Ni mu gihe buri no gusohoka mu muryango w’Ubumwe bw’u Burayi, EU.

Perezida Kagame yagarutse ku kamaro ko kuba ibihugu bikomeje kwishyira hamwe bigahuza imbaraga, ahera ku isoko rusange rya Afurika, AfCFTA, rigaragaza ko hari ubushake bwa politiki mu gushyigikira ishoramari kuri uyu mugabane.

Yakomereje ku muryango wa Commonwealth uhuza ibihugu bikoresha Icyongereza, aho abakuru babyo bazahurira i Kigali muri Kamena uyu mwaka mu nama ya 26, nyuma y’iyabereye mu Bwongereza mu myaka ibiri ishize.

Yakomeje ati “Commonwealth ni umuryango w’indangagaciro, ukomeje kugira agaciro no mu Isi ya none. Hejuru ya kimwe cya gatatu cy’ibihugu biyigize ni ibyo muri Afurika. Izo ni impamvu u Rwanda rwahisemo kuwujyamo mu mwaka wa 2009.”

“Bijyanye n’ibyo, turateganya mu gihe kiri imbere gukuraho ikiguzi cya visa ku baturage bo muri Commonwealth, kimwe n’abo mu Muryango wa Afurika yunze Ubumwe na Francophonie, igihe bagiye kwinjira mu Rwanda.”

U Rwanda ni umunyamuryango wa Francophonie kuva ubwo washingwaga mu 1970, ndetse magingo aya uyu muryango uyobowe n’Umunyarwandakazi Louise Mushikiwabo nk’Umunyamabanga Mukuru, guhera muri Mutarama 2019.

Rukomeje kwagurira amarembo ibindi bihugu, aho kuva muri Mutarama 2018 abaturuka ku Isi yose, bahabwa viza y’iminsi 30 bageze aho binjirira mu Rwanda.

Umuntu ukeneye viza y’ubukerarugendo y’inshuro imwe yishyura $30, viza yo kwitabira inama ni amadolari 30 ikamara iminsi 30, naho viza y’ubucuruzi ikoreshwa inshuro nyinshi imara umwaka umwe, ikishyurwa $50. Visa y’ubukerarugendo muri Afurika y’Iburasirazuba mu bihugu by’u Rwanda, Kenya na Uganda, igura $100 ikamara iminsi 90.

Mu mavugurura yo ku wa 16 Ugushyingo 2017, u Rwanda rwemeye guha viza y’iminsi 90 ku buntu abantu bo mu bihugu nabyo byarwemereye iyi serivisi ari byo Bénin, Centrafrique, Tchad, Ghana, Guinea, Indonesia, Haiti, Sénégal, Seychelles na Sao Tome et Principe.

Mu buryo abanyarwanda bajya mu mahanga nabwo, raporo y’uburyo pasiporo zirutana hashingiwe ku hantu uyifite ashobora kujya bitamusabye Visa (Henley Passport Index) iheruka kugaragaza ko mu gihe mu 2010 Pasiporo y’u Rwanda yafashaga uyitunze kugera mu bihugu 39, mu 2020 byazamutse bikagera kuri 59.

Ibyo byatumye ku rutonde rwa Henley Passport Index, pasiporo y’u Rwanda ku mwanya wa 87 rwariho mu 2010 rugera ku mwanya wa 83 mu 2020.

 

Exit mobile version