Amatora mu Rwanda ntakuraho ko Kagame ariwe butegetsi. Mu matora y’abagize inteko ishinga amategeko yo muri uku kwezi kwa cyenda abagore bari 68%. Nta gihugu kigeze kigira imibare ingana gutyo kw’isi uretse u Rwanda. Ariko mwibuke ko abagore babiri bagerageje kwiyamamaza ku mwanya wa perezida Ingabire Victoire na Diane Rwigara ubu bafunze bazira ibyo.
Ikindi FPR iri ku butegetsi yatsindiye imyanya 40 ku mwanya 53 yose hamwe. Ibi bikaba byerekana ukwamamara kwa Paul Kagame.
Mu byukuri amatora mu Rwanda ni itekinika gusa riyaranga. U Rwanda ni urwa Kagame. Kagame ashobora kuvuga ati “Ubutegetsi ni njyewe – Ni njye gihugu”. Nkuko umwami w’u Bufaransa Louis XIV yavuze aya magambo hashize imyaka 303.
Inkuru Yanditswe na David Himbara