1. Major Bernald Ntuyahaga aho ari i Mutobo yabajijwe niba yemera ibyaha yashinjwe ko yakoze mu gihe cya Genocide.
a. Major Ntuyahaga ati :″Nemeye ukuri k’ubucamanza ariko hakabaha ukuri nyakuri.″
b. Major Ntuyahaga ati :″Ukuri k’ubucamanza hari igihe kudahura ariko ukuri nyakuri gufata igihe kugira kumenyekana.″
c. Major Ntuyahaga yaciye amarenga ko urubanza rwe rwari Politike, ndetse ati :″Harimo ibanga riva ahandi hantu.″
d. Major Ntuyahaga yavuze ko abavuga ko ariwe wishe kwa Madame Agathe Uwiringiyimana ari ikinyoma kuko icyo cyaha yagihanaguweho n’urukiko m’u Bubiligi.
2. Urubanza ruregwamo abarwanashyaka ba FDU Inkingi mu Rwanda rwongeye gusubikwa.
a. Leta y’agatsiko ikomeje gushakisha ikitwa ibimenyetso mu cyo yise urubanza rwa P5.
b. Amakuru Radio Itahuka yabashije kumenya ni uko urubanza Leta y’agatsiko iregamo Boniface Twagirimana n’abagenzi be rwasubitswe rukimurirwa mu kwezi gutaha.
3. Ihuriro Nyarwanda RNC irahamagarira abanyarwanda bose muri Rusange batuye muri Afurika y’Epfo kwitabira urubanza rwa Karegeya.
a. Urukiko muri Afurika y’Epfo ruzatangira kumva ubuhamya, rusuzume ibimenyetso, rugaragaza abagize uruhare mu urupfu rwa Late Col Karegeya.
b. Umucamanza usuf Baba yabwiye urukiko ko afite urutonde rw’abatangabuhamya bagera kuri 30 biteguye guha urukiko ubuhamya bwabo.
c. Umushumba wa FPR Inkotanyi wari inshuti magara ya Karegeya Apollo Kiririsi Gataranga aza ku isonga mu bantu bashyirwa mumajwi.
4. Paul Kagame ari mu gihugu cy’Ubuyapani aho yashimiwe ko yateje imbere afurika mu mwaka wa 2018.
a. PM Shinzo Abe wo m’Ubuyapani arashimira Kagame ko yateje imbere Demokarasi, ko u Rwanda rufite imiyoborere myiza ndetse rufite iterambere ryiza.
b. Kagame yateje imbere ubumwe n’ubwiyunge mu kihe gihugu? Kereka niba ari muri Japan?
c. Nyuma ya VW Kagame yaba agiye kuzana Toyota na Mitsubishi m’u Rwanda.