Site icon Rugali – Amakuru

U Bufaransa: Ukekwa ko ari umunyarwanda akurikiranweho ibyaha by’ubwicanyi

Yanditswe na Mihigo Jean Baptiste
Minisitiri w’Ubutabera mu Bufaransa, Christiane Taubira yatangije iperereza kugira ngo hamemyekane icyatumye umugabo ukekwa ko yaba ari Umunyarwanda ukurikiranyweho ubwicanyi bw’i Rouen, yagumye muri iki gihugu nyuma yo gufungurwa, mu gihe yari akwiye kuba yarirukanywe mu Bufaransa akoherezwa mu gihugu akomokamo, nyuma yo guhanwa ku nshuro ya mbere nk’uko ubutabera bwari bwabitegetse.
Uku kutirukanwa ku butaka bw’u Bufaransa kwatumye uwo munyarwanda yongera kwica abandi bantu babiri i Rouen, akaba ari na cyo cyaha akurikiranweho.
Ikinyamakuru Paris Normandie cyatangaje ko tariki ya 20 Ukuboza 2015, umugabo witwa Julien Tesquet wari ufite imyaka 31, ndetse n’umugore witwa Elise Fauvel wari ufite imyaka 24 basanzwe bishwe mu nzu iherereye i Rouen, ndetse uwo mugore yari yafashwe ku ngufu.
Uwukekwaho kuba yarishe aba bantu yitwa Jean-Claude Nsengumukiza wavukiye muri Uganda, ariko anafite ubwenegihugu bw’u Rwanda.
Tariki ya 24 Ukuboza 2015, Jean-Claude Nsengumukiza yatawe muri yombi na polisi, ndetse n’ibizami bye bya ADN bisangwa ku mirambo y’abo bantu ndetse n’ahakorewe icyaha. Yahise atangira guhatwa ibibazo ku bijyanye n’ubwicanyi bw’indengakamere kandi bugambiriwe.
Ibi Nsengumukiza yabikoze nyuma yo kurekurwa mu Gushyingo 2015, ubwo yari arangije igifungo cy’imyaka umunani yari yarahawe nyuma yo guhamwa n’icyaha cyo gufata ku ngufu.
Ubutabera bwari bwarategetse ko narangiza icyo gihano azahita yirukanwa mu Bufaransa akajyanwa mu gihugu akomokamo, ariko byaje kugorana kubera ko hari hakiri ugushidikanya ku bwenegihugu bwe nyuma y’aho ambasade y’u Rwanda mu Bufaransa imwihakanye.
Minisitiri Taubira yoherereje ibaruwa sena, yemeza ko uwo mugabo yari akwiye kuba yarirukanywe ku butaka bw’u Bufaransa, akaba ari yo mpamvu yasabye ko hakorwa iperereza ku mpamvu zatumye Nsengumukiza yari akidegembya mu Bufaransa.
Ibizami byo kwa muganga bigaragaza ko abo bishwe banizwe, ndetse ko Elise Fauvel we yari yanafashwe ku ngufu.
 
Polisi y’u Bufaransa yataye muri yombi ukurikiranyweho ubwicanyi bivugwa ko yaba ari umunyarwanda

 

Exit mobile version