Umusaruro w’umubano mushya w’u Rwanda n’u Bufaransa ugiye kubyara izindi mbuto nyuma y’aho iki gihugu gishyigikiye Louise Mushikiwabo muri OIF; igikurikiyeho ni ukongera kugira Ambasaderi i Kigali.Perezida Kagame yatangaje ko muri iki gihe nta gushidikanya hagati y’u Rwanda n’u Bufaransa hari ubwumvikane ahanini bitewe n’imikorere ya Perezida Emmanuel Macron.Umukuru w’Igihugu yavuze ko “Perezida Macron yazanye imitekerereze mishya muri politiki y’u Bufaransa” ndetse ko ariko ari guhindura “Politiki y’u Bufaransa n’amateka yabwo”.
Muri iyo mitekerereze ye, Perezida Kagame yavuze ko harimo kureba uburyo bwo kuvugurura politiki, imibanire, “ku buryo ibintu bitaguma mu buryo bumwe imyaka myinshi”.Mu kiganiro yagiranye na TV5 i Erevan muri Arménie, Umukuru w’Igihugu, yabajijwe niba nyuma y’igihe kinini u Bufaransa bushobora kongera kugira Ambasaderi mu Rwanda, asubiza ko usibye icyo hari n’ibindi bishoboka.Ati “Ndatekereza ko icyo kigiye kuba umusaruro w’iyi mitekerereze mishya n’uburyo bwo gukorera hamwe.
Hari ibintu bigiye kuba birenze na Ambasade kuko ibi birajyana n’umubano mu buryo bwagutse aho ibintu byinshi biba harimo n’icyo.”“Icy’ingenzi ni uko tugomba gusa n’abavugurura uyu mubano tugatuma uba mwiza ukajyana n’imitekerereze mishya.”Aya magambo ya Perezida Kagame arasa n’agiye guhindura amateka yari amaze imyaka itatu u Bufaransa butagira Ambasaderi mu Rwanda kuko uheruka ari Michel Flesch.Mbere y’uko Ambasaderi Flesch agenda, Leta y’u Bufaransa yari yarahaye u Rwanda izina rishya ry’uwo yifuza ko yayihagararira, Fred Constant, wari usanzwe ari Ambasaderi mu Birwa bya Antilles na Guyane.Ntiyaje koherezwa mu Rwanda kuko hashize igihe kirenga umwaka rutaramwemeza ajyanwa muri Guinée Équatoriale.
Mu gihe u Bufaransa nta Ambasaderi bugira mu Rwanda, Chargé d’Affaires wabwo i Kigali, Etienne de Souza, ni we ukurikirana ibikorwa bya Ambasade y’igihugu cye.Mu ntangiriro z’uyu mwaka De Souza yabwiye IGIHE ko hari icyizere ko hazaboneka ambasaderi mushya.Ati “Ntabwo nakubwira igihe bizabera, ariko urabizi biterwa n’ubushake bw’ibihugu byombi, tuzareba icyo ahazaza haduhishiye. Igikenewe ni ukureba mu buryo bw’igihe kirekire.”Umubano ushingiye kuri za ambasade hagati y’u Rwanda n’u Bufaransa utangirira mu 1962 u Rwanda rukibona ubwigenge.U Bufaransa bumaze kohereza mu Rwanda ba ambasaderi 16, kuva kuri Jean-Marc Barbey wabimburiye abandi kugeza kuri Michel Flesh utarabona umusimbura.
Ku wa 11 Ukuboza 2012 nibwo Ambasaderi Flesch yashyikirije Perezida Kagame impapuro zimwemerera guhagararira u RwandaUmuyobozi uhagarariye Ambasaderi w’u Bufaransa mu Rwanda (Chargé d’affaires), Etienne de Souza, ni we ukurikirana ibikorwa bya Ambasade y’igihugu cye mu RwandaPerezida Kagame yemeza ko Macron yazanye imikorere mishya mu Politiki y’u Bufaransa n’u Rwanda
Source: U Bufaransa bugiye kongera kugira Ambasaderi mu Rwanda – IGIHE.com