Site icon Rugali – Amakuru

U Budage: Umupira w’amaguru wahuriyemo abantu bambaye ubusa

Mu mpera z’icyumweru gishize ku wa 4 Nzeri 2021, mu Budage habereye umukino utangaje wahuje uruhande rumwe rwambaye ubusa mu gihe abandi bari bambaye imyenda. Umukino wabereye mu Mujyi wa Duisburg witabirwa n’abafana 300. Intego ni ukwamagana uburyo umupira w’amaguru wahinduwe ubucuruzi, by’umwihariko kuba Igikombe cy’Isi kizaba umwaka utaha kizabera muri Qatar.

The Sun yatangaje ko abakinnye uwo mukino bifuza ko ikipe y’umupira w’amaguru mu Budage yakwivana mu Gikombe cy’Isi ntizajye gukinira muri Qatar. Uwo mukino wateguwe na Gerrit Starczewski usanzwe amenyerewe mu gutunganya filime, akaba n’umunyabugeni.

Uretse kwamagana uburyo umupira w’amaguru wagizwe ubucuruzi, ngo uyu mukino w’abantu bambaye ubusa wari ugamije kwamagana umukinnyi uzwi nka Ficken mu Budage, wareze Gerrit Starczewski kuko hari filime mbarankuru yamugaragarijemo nimero y’indangamuntu ye.

Umukino wakinwe n’abagore bavanze n’abagabo. Abakinnye bambaye ubusa, nimero zari zandikishije irangi ku migongo yabo. Ikintu cyonyine babaga bambaye ni inkweto n’amasogisi.

Amakipe yakinnye yombi yanganyije ibitego umunani ku munani.


Abakinnye bambaye ubusa, nimero zabo zandikishijwe irangi ku mugongo


Mu bakinnyi hari harimo abagabo n’abagore

 

Exit mobile version