Ruhigira Enock wari Minisitiri mu biro bya Perezida Habyarimana mbere yuko yicwa yerekuwe mu Budage aho yarafungiwe kuva muri Nyakanga 2016. Uyu Ruhigira Enoch ari mu bantu bacye basigaye bashobora gutanga ubuhamya bw’ibyo Perezida Habyarimana yateganyaga gukora cyangwa yatekerezaga kuko yari umufasha we wa hafi. Ndetse akaba yaranditse ibitabo asobanura uko yakoranye na Perezida Habyarimana nibyo amuziho.
Ese Ruhigira Enoch yaba yarazize ukuri yanditse mu bitabo bye kutashimishije leta ya Kagame n’abayishyigikiye mu gukomeza kubeshya amahanga? Twizere ko nubwo bamurekuye Ruhigira atazaceceka ahubwo azakomeza akavuga ndetse akanandika n’ibindi bitabo bivuga ibyo azi kubutegetsi bwa Perezida Habyarimana kuko niba hari umuntu ubuzi neza ari muri abo bantu. Kandi turasaba n’abandi bose bakoze mu butegetsi bwa Perezida Habyarimana aho bari hose ko nabo bakwandika ibyo bazi.
Niba kandi batinya kujya ahagaragara, nibandike bucece maze ibyo banditse babihe imiryango yabo maze bayitegeke ko ibyo bavuze bazabisohora batakiriho. Kandi rero burya niyo umuntu yagira ubwoba simbona impamvu yakomeza kubugira kabone niyo yaba abona ko asigaje iminsi micye kuri iyi isi. Ndabizi ko hari benshi banditse ariko hari abandi benshi bagobye kwandika ndetse harimo n’umufasha wa Perezida Habyarimana. Twashimye ko umukobwa wa Perezida Habyarimana Jeanne yanditse igitabo, abakifuza mukaba mwakigura MUKANZE HANO ariko nagire afashe umubyeyi we nawe yandike igitabo atubwire umugabo we kuko nta wundi umuzi kurusha abanyarwanda.
Francis Kayiranga