U Rwanda rugiye gutanga impapuro zisaga 250 zo guta muri yombi abakekwaho Jenoside. bw’u Rwanda muri uyu mwaka bwiteguye gutanga izindi mpapuro zigera kuri 250 zisaba ibihugu bitandukanye guta muri yombi abakekwaho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 babyihishemo.
Mu mwaka ushize wa 2016, Ubushinjacyaha bwatanze impapuro zigera kuri 200 zishakisha abantu batandukanye biganjemo abari mu bihugu bitandukanye bya Afurika, bicumbikiye abenshimubakekwahoibyaha kimwe n’ibihugu byo mu Burengerazuba bw’Isi.
Umuvugizi w’Ubushinjacyaha, Nkusi Faustin, yabwiye The New Times ko bizeye kumvisha ibihugu bibacumbikiye kubata muri yombi bakoherezwa mu Rwanda cyangwa bikababuranisha.
Ati “Impapuro 206 zoherejwe mu bihugu bitandukanye mu mwaka ushize, muri uyu mwaka tukaba twarihaye intego yo kohereza 250.”
“Abantu babiri bakekwaho ibyaha bya Jenoside boherejwe mu Rwanda barimo Ladislas Ntaganzwa woherejwe na RDC hamwe na Hussein Minani woherejwe na Tanzania, ku buryo kugeza ubu imanza esheshatu zimaze kuburanishwa mu nkiko zo mu Rwanda.”
Urubanza rwa Ntaganzwa ntabwo ruratangira kuburanishwa mu mizi nyuma y’uko mu kwezi gushize Urukiko Rukuru rwarwimuriye muri Werurwe, mu gihe urwa Minani rwoherejwe mu Rukiko rw’Ibanze rwa Huye nyuma yo gufungwa by’agateganyo.
N’ubwo Afurika ifite umubare munini w’abantu batangiwe impapuro zo kubata muri yombi kuva mu 2007 hashyirwaho ishami rishinzwe gushakisha abahunze ubutabera, impapuro zisaba ko batabwa muri yombi zisaga 600 zoherejwe mu bihugu 32 muri Afurika, u Burayi, Amerika ya Ruguru, Canada na New Zealand.
Nkusi yavuze ko kuba u Rwanda rugenda rugirana amasezerano n’ibihugu bya Afurika arebana no guhererekanya abanyabyaha byoroshya gutanga ubutabera, kuko ibihugu bibacumbikiye bibasha kubakoraho iperereza, bikabafata bikabohereza mu gihugu kibashakisha.
Mu 2017 Ubushinjacyaha bwihaye intego ko imanza butsinda zizazamuka zikagera kuri 93 ku ijana zivuye kuri 92.5 mu mwaka ushize, ndetse muri uyu mwaka bukazaharanira ko imanza zirebana n’umutungo ziburanishwa 100%.
Nkusi yavuze ko mu madosiye 25,453 yakiriwe mu mwaka ushize, Ubushinjacyaha bwakurikiranye 25,285 (99.3 ku ijana), ku buryo muri uyu mwaka bwifuza gukomeza gukorera kuri icyo gipimo.