Umunara nk’uwa Eiffel i Kigali: Umushinga mushya u Rwanda rweretswe wakongera ubukerarugendo. Umunyamahanga uba mu Rwanda warukunze, akaba inzobere mu gukora ibishushanyo by’inyubako (architecture), yagaragaje ko afite umushinga yifuza kuganiraho na Guverinoma wo kubaka umunara uyingayinga Eiffel yo mu Bufaransa.
Ni umunara wa metero 200 yagaragaje ko waba wihariye umwimerere Nyarwanda kuko ugaragaramo imirya y’inanga, ukaba wajyamo utubari, restaurants, inzu ndangamateka, indebakure (Jumelles) n’ibindi.
Umunara wa Eiffel umwe mu miremire ku Isi, ufite metero 300 z’uburebure. Uwo mu Rwanda uramutse wubatswe waba uwugwa mu ntege.
Icyo gitekerezo kiramutse cyemewe, nyir’umushinga agaragaza ko byakongerera u Rwanda kuba igicumbi cy’ubukerarugendo muri Afurika, amafaranga rwinjiza akiyongera.
Didier Gakuba ni inshuti y’uwo munyamahanga utifuje ko amazina ye atangazwa umushinga we utaremerwa dore ko we icyo atanga ari icyo gitekerezo n’igishushanyo, hagashakwa abashoramari.
Gakuba ni na we watangaje bwa mbere kuri Twitter amafoto agaragaza igishushanyo mbonera cy’uwo munara, asaba abayobozi mu Rwanda gusesengura niba uwo mushinga ushoboka.
Mu butumwa buherekejwe n’amafoto, Gakuba yagize ati “Muraho bayobozi bacu. Inshuti yanjye yakoze iki gishushanyo kiri mu bwoko bw’Umunara wa Eiffel. Yifuzaga ko gishyirwa kuri Mont Kigali kuko gifite metero 200, kikaba kijyamo restaurants, utubari n’indebakure. Iki gitekerezo murakibona gute? Ese abashoramari babyinjiramo nk’umushinga w’ubukerarugendo?”
Meya w’Umujyi wa Kigali ni umwe mu bayobozi bahise basubiza kuri Twitter, bavuga ko igitekerezo ari cyiza, anatanga igihe cyo guhura na nyir’umushinga ngo baganire.
Yagize ati “Umwaka mushya Didier Gakuba. Bwira iyo nshuti yawe ko byaba byiza tuganiriye birambuye kuri uyu mushinga. Ese yaba ari hafi ngo dupange uko twahura mu cyumweru gitaha?”
Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB), Clare Akamanzi na we yahise asubiza, yizeza ko Umujyi wa Kigali nutegura umunsi wo guhura n’uwo munyabugeni, RDB nayo izaba ihari.
Ni ishoramari ry’igihe kirekire
Didier Gakuba yabwiye IGIHE ko uwo munyamahanga wakoze uwo mushinga, amaze igihe aba mu Rwanda ndetse akaba yarakunze imikorere yarwo n’uburyo rwitwara cyane mu bukerarugendo.
Asanzwe akora ibishushanyo mbonera by’inyubako ari naho yitegereje imiterere y’u Rwanda, agasanga uwo munara uhashyizwe wakurura benshi.
Ku gishushanyo, ni umunara uteye nk’igi cyangwa uruziga, ufite ingazi zizamuka hagati n’ibintu bimeze nk’imirya y’inanga bitendera.
Gakuba yavuze ko kuva hasi kugera hejuru, uwakoze igishushanyo mbonera yahageneye ibintu bitandukanye byagenda bihashyirwa, ku buryo uwasuye uwo munara ahava amenye byinshi.
Ati “Ni kinini cyane ku buryo kijyamo amaresitora, za jumelles zireba kure ku buryo zareba nko mu Ruhengeri, hasi hakaba hajya inzu ndangamurage zitandukanye zivuga ku mateka ya muntu (Musée d’histoire humaines). Nka buri ambasade ikazana amateka y’igihugu cyabo, Umu-Zulu akazana amateka yaho, uwo muri Suède agasangamo amateka ye n’ay’abandi. Uje kuhasura amateka yose akayasangamo[…] Uko uva hasi ujyenda uzamuka ukabona ibintu bitandukanye.”
Gakuba yabwiye IGIHE ko nyir’umushinga, yagiye akusanya ibitekerezo bitandukanye akabihuriza mu kintu kimwe kiberanye n’imiterere y’u Rwanda.
Kimwe mu bindi yifuzaga kongeramo ni nk’ahantu abantu bakundana bajya baterera ivi (muri uwo munara), hakabamo icyumba gito babikoreramo barangiza urufunguzo rukabikwa ku buryo aho hantu haba ahantu ndangamateka h’uwo muryango wateye ivi.
Ati “Bashobora kugenda ubukwe bakabukorera iwabo, noneho abana babo bakazaza nyuma bakabereka bati aha niho twatereye ivi. Ni icyumba bajya bashyiraho nimero ku buryo n’abazabakomokaho bose bajya baza kuhasura baje kureba aho ba sekuruza batereye ivi, bikaba uruhererekane rw’ubukerarugendo”.
Gakuba n’iyo nshuti ye, batekereje ko uwo munara washyirwa kuri Mont Kigali ku buryo uri ku gasongero kawo yaba areba aho ariho hose mu Rwanda.
Abajijwe ku bijyanye n’impamvu z’umutekano n’ibindi bishobora gutuma umunara utajya kuri Mont Kigali, Gakuba yavuze ko ubuyobozi buramutse bukunze umushinga bashobora gushaka n’ahandi wajya bitabangamiye izindi nyungu.
Ati “Iyo bambwiye bati intore ntireba ikintu cyiza ngo iceceke, nibyo nkora. Ubwo bo bazareba ibyo by’umutekano n’ibindi. Njye icyo nakoze ni kiriya cyo kubivuga, nicyo nshoboye.”
Uyu munara byitezwe ko uzaba ukoze mu buryo bugaragaza umuco Nyarwanda ku buryo uwusuye nubwo yamenya ibindi bitandukanye asigarana ishusho y’ibigize umuco w’igihugu.
Ntabwo hatangajwe byinshi kuri uwo mushinga nk’agaciro kawo, igihe wamara wubakwa n’ibindi. Byatangazwa mu gihe haba habonetse umushoramari kandi wamaze kwemerwa.
Mu 2017, ubukerarugendo bw’u Rwanda bwinjije miliyoni zigera kuri 438 z’amadolari avuye kuri miliyoni 227 z’amadolari ya Amerika mu 2011. Ni imibare RDB ishaka ko yiyongera ku buryo mu 2024 amafaranga ava mu bukerarugendo bw’u Rwanda azaba ageze kuri miliyoni 800 z’amadolari.
Mu mwaka wa 2050, u Rwanda rushaka kuba ruri mu bihugu bikize, mu gihe mu 2035 rushaka kuba mu bihugu bifite amikoro aringaniye. Ibyo bisaba ko amafaranga Umunyarwanda yinjiza ku mwaka azamuka n’ubukungu bw’igihugu bukarenga uko bumeze ubu. Imwe mu nkingi zizatuma ibyo bigerwaho harimo ubukerarugendo.