Amb. Nduhungirehe yanenze bikomeye amagambo yatangajwe na Cardinale wo muri Congo. Mu butumwa bwaciye kuri twitter y’uyu muyobozi asubiza Cardinale Ambongo wavugaga ko hari abaturanyi ba Congo bajya muri iki gihugu bakica abantu bitwaje imitwe nka ADF.
Mu nkuru y’ikinyamakuru Jeune Afrique yavugaga ko umu Cardinal witwa Fridolin Ambongo asaba ko hahagarikwa abantu baturuka mu bihugu bituranye na RD Congo bakaza kwica abanyekongo mu burasirazuba bwa cyo bitwaje imitwe y’inyeshyamba ibarizwa muri iki gihugu.
Ibi bikimara kujya ahagaragara Amb. Nduhungirehe Olivier yabinenze mu butumwa yacishije kurubuga rwe rwa twitter aho yagize ati” Numva umucardinale mwiza yakabaye atuza..u Rwanda si iguhugu gifite ubukungu,ubuyobozi na gahunda y’ibikorwa remezo gusa, ntirwajugunya abaturage barwo muri Congo ati uretse ko FARDCIgisirikari cya Congokirimo gukora akazi gakomeye ko kubasubuza mubihugu byabo”
Tubibutse ko igisirikari cya Congo FARDC kuva mu mwaka ushize wa 2019 kiri mu bikorwa byo guhashya imitwe yitwaje intwaro yagize indiri uburasirazuba bw’iki gihugu,imitwe yiganjemo ituruka mubihugu bituranyi..nk’u Burundi,u Rwanda na Uganda.