Site icon Rugali – Amakuru

Twizere ko abarundi biteguye ibitero Kagame ateganya kubagabaho aturutse iyo za Fizi

Intambara na none? Amakuru dukura ahantu hizewe aremeza ko ejo drones yaguye nkibuye ahitwa Fizi. Iyo nkuru ije ikurikira andi makuru menshi tumaze iminsi twakira ko muri Sud Kivu iMulenge iwabo w’abanyamulenge hari ingabo nyinshi cyane zimaze iminsi zambuka kandi ziteguye bikabije(armés jusqu’aux dents).

Izo ngabo zirimo kugaragara cyane mu mihana yitwa: Kafinda, Hwehwe, Mugeti, Murambya, Kagogo na 
Kahuna yo muri Zone ya Fizi huzuye ingabo bemeza ko ari iz’uRwanda zambutse rwihishwa nyuma yo gusaba uruhushya Leta ya Congo rwo kwambuka bakajya guhiga ngo ingabo za Kayumba zicyekwa kuba zihishe iMulenge. Nkuko bizwi Leta ya Congo yaba ngo yarasubije uRwanda ko bakoze itohoza basanga izo ngabo ntazihari kandi nizihagaragara bazazirwanya hatiyambajwe uRwanda.

Kurundi ruhande abatuye mu mihana ya Rurambo, Kitavi, Itara, Bijojwe, Bibangwa, Lubuga na Masango yo muri Itombwe baremeza ko bamaze iminsi babona ingabo nyinshi cyane bemeza ko ari iz’uBurundi nazo ziteguye gukumira umwansi w’uBurundi zoherejwe na Sebarundi. Ingabo za General Yakutumba kuruhande rumwe nyuma yo gutsindwa uruhenu muri Zone ya Fizi iki cyumweru zatangije imirwano i Lulenge. Kurundi ruhande bamwe mubavugana na Gumino bemeza ko uRwanda nirwongera gukora ikosa ryo kurwanira iMulenge na za Minembwe umunyamulenge aho ari hose azatabara kandi kuriyi nshuro bazaherekeza izo ngabo bazigeze iKigali.

Iyo drones twavuze haruguru ibaye iya 3 iguye nk’ibuye abaturage bakitoragurira ibyuma byo gukoresha imbabura zo gutekeraho zaje mumugambi wo kujijisha abanyekongo ko Loni ibibabereyemo!

Igisigaye n’imbarutso gusa hanyuma rukambikana.

Ninde uzatsinda iyi ntambara ko kubwanjye izaba now Harmagedoni kuri bamwe?

Christophe Kanuma

Exit mobile version