Site icon Rugali – Amakuru

TWIYIBUTSE AMATEKA: UBUHAMYA BWA CAPITAINE NIZEYIMANA ILDEPHONSE KUBYO YIBONEYE CYANGWA YAMENYE HAGATI YA MUTARAMA 1990 NA KANAMA 1994.

Impamvu y´ubu buhamya: Njyewe CAPITAINE NIZEYIMANA ILDEPHONSE nemera nkomeje ko UKURI konyine ari ko kuzunga abanyarwanda. Abanyarwanda nibatabwizanya UKURI kubyo bahagazeho, biboneye, bamenye neza badashyizemo amarangamutima, ubwiyunge hagati y´abavukarwanda ntabwo buzagerwaho.

Ni muri urwo rwego niyemeje kwegeranya ibyo nzi, niboneye, nahagazeho, namenye neza hagati ya Mutarama 1990 na Kanama 1994, nshaka ko ubu buhamya buzegeranywa n´ubw´abandi bukazafasha kubaka UKURI nyako kuzageza abanyarwanda k´UBWIYUNGE.

Mbanze nibwire abo tutabashije kumenyana:

Navutse ku babyeyi MASIHA ATHANASE na MASHAVU MADELEINE, tariki ya 05 UKWAKIRA 1963, muri selire KIJOTE, segiteri ya KORA, commune MUTURA muri Perefegitura ya GISENYI.

Amashuri abanza nayize ku KORA kuva 1971 kugeza 1977; mpita ninjira mu yisumbuye «Tronc Commun» muri Collège INYEMERAMIHIGO yayoborwaga n´aba JESUITES, hagati ya 1977 na 1980. Nyuma y´iyo Tronc Commun, ninjiye muri «Humanités Scientifiques» ku Musanze hayoborwaga n´aba Frères Maristes, hagati ya 1980 na 1983.

Muri Kanama 1983, ninjiye mu Ishuri rikuru rya gisirikari (ESM), ndirangiza muri Nyakanga 1987, mfite ipeti rya Sous-Lieutenant na Licence en sciences sociales et militaires.

Nagize amahirwe yo guhita mbona stage mu Budage bw´iburengerazuba bucyitwa RFA (République Fédérale d´Allemagne). Navuyeyo mu mpera z´umwaka wa 1989. Ngeze mu Rwanda mpita noherezwa mu ishuri ry´aba sous-officiers ESO i BUTARE muri MUTARAMA 1990.

Kuri 17 Ukwakira 1990 nagiye ku rugamba muri Parc national y´Akagera muri Batayo y´abakomando ya HUYE aho natangiye ndi commandant wa compagnie ya mbere yari i NYANKORA ya RWINKWAVU. Ndi muri iyi Batayo nakoreye muri Parc AKAGERA kuva i NASHO n´ IHEMA kugeza i RYABEGA. Compagnie nayoboraga yaje koherezwa mu karere k´imirwano « Sect Ops» ka NGARAMA mu mpera z´UKUBOZA aho yarwaniye muri KIYOMBE ahitwa NKANA ahitwa mu Bivumu bya Muhinda. Iyi Compagnie yasubiye i GABIRO tariki ya 17 Mutarama 1991. Ntitwahatinze kuko kuri tariki ya 20 Mutarama 1991 Batayo HUYE yose yoherejwe kunganira abo mu RUHENGERI. Twageze ku Mukamira mu rukerera rwo ku itariki ya 21 Mutarama 1991. Bukeye badusubiza mu Ruhengeri guhangana n´inkotanyi zari zahakoze «RAID» zigafunguza abanyururu bakomeye nka LIZINDE na BISERUKA na MUVUNANYAMBO…bari bafungiye muri Prison Spéciale ya RUHENGERI. Ku tariki ya 5 Werurwe 91, naje gusubizwa muri ESO yari imaze guhabwa mission yo kwihutisha formation y´aba sous-officiers nyuma y´aho iryo shuri ryari ryarahagarikiye imirimo yaryo mu Kwakira 1990.

Nakoreye muri ESO kuva ubwo kugeza tariki ya 26 Mata 1994 aho nahawe mission yo kujya kuyobora Centre d´Instruction des recrues i MATA, nkaza kuhava tariki ya 26 GICURASI 94 njya kuba S1-S4 w´akarere k´imirwano ka NYANZA «Sect Ops NYANZA» kari kamaze gushyirwaho ngo gahangane n´inkotanyi zasatiraga ako karere. Nagumanye uwo mwanya aho ku rugamba kugeza tuvuye mu gihugu tukerekeza i BUKAVU muri «ZAYIRE» muri NYAKANGA 1994.

Ibi mbirambuye kugira ngo usoma ibi bikurikira azabashe kumva neza ubuhamya atibaza ati ese hariya na hariya CAPITAINE NIZEYIMANA ahageze ate.

I. HAGATI YA MUTARAMA 1990 na 17 UKWAKIRA 1990 :

Nageze muri ESO mu ntangiriro za Mutarama 1990. Nasanze Commandant de Place ari LT COL BEM GATSINZI Marcel. Préfet wa BUTARE yari KARANGWA Frédéric wakomokaga i GITARAMA naho Commandant wa Groupement ya gendarmerie ya TUMBA yari Cdt Gd MUHIRWA. Natangiye akazi mba commandant wa Session ya 25 y´abanyeshuri bigiraga kuba ba Sergents. Natangaga n´amasomo muri session ya 24 yarangizaga. Muri rusange muri Butare hari ituze. Ahagana mu mpera ya GICURASI 90, umucuranzi rurangiranwa w´umu«zayirwa» witwa BOZI BOZIANA na orchestre ye baje gucurangira i BUTARE mu nzu bitaga Permanence ya MRND.

Iyo soirée narayitabiriye. Igihe igitangira bigishyuha, twumvise urusaku rw´amasasu hanze hafi aho. Soirée yarahagaze, nuko Préfet KARANGWA aza kubwira abari muri salle ko basohoka bwangu berekeza ruguru ahagana iyo za Hoteli IBIS na FAUCON zari ziherereye, kuko urundi ruhande nirwo amasasu yavugiragamo. Dusohotse twasanze ari abagendarmes bahanganye n´abanyeshuri ba Université (UNR) bashakaga kwinjira mu gitaramo ku ngufu batarishye. Tuza kumenya ko umunyeshuri umwe bamurashe agahita apfa abandi 3 bagakomereka bakajyanwa mu bitaro. Uwapfuye yitwaga RWANYONGA wakomokaga muri GIKOMERO ya KIGALI, twari twarinjiranye muri ESM ntiyabasha kuyikomeza. Ubu bushyamirane nibwo bwabyaye «REVOLTE» ndende y´abanyeshuri ba UNR yamaze icyumweru cyose bamagana Préfet KARANGWA na Cdt Gd MUHIRWA. Yaje guhoshwa n´uko abo bategetsi bombi bimuriwe ahandi bakanakurikiranwa. Préfet usimbura KARANGWA yabaye TEMAHAGARI wakomokaga i BYUMBA na we waje gusimburwa na HABYARIMANA JEAN BAPTISTE wa PL mu mwaduko w´amashyaka menshi, naho Commandant wa gendarmerie y´i TUMBA aba Maj Cyriaque HABYARABATUMA. Icyo gihe ni Compagnie yanjye yagiye gukata ibiti byinshi byari byatuwe mu muhanda munini wa makadamu n´abo banyeshuri bikaba byari byahagaritse amamodoka yose kuri uwo muhanda ; tubivanamo tunarinda umuhanda ngo badasubizamo ibindi. Twahamaze icyumweru, tuhava abanyeshuri bamaze gutuza.

Mu kwa cyenda uwo mwaka, iminsi mike mbere y´uko PAPA YOHANI PAHULO WA II asura U Rwanda, twahawe ibaruwa iturutse muri ETAT-MAJOR ya Gendarmerie yavugaga iby´umutekano. Yarimo igika cyavugaga ko nyuma y´uruzinduko rwa PAPA, igihugu gishobora guterwa. Kuva ubwo twashyizwe kuri alerte, bidusaba kuguma mu kigo amanywa n´ijoro.

Tariki ya 30 NZERI uwo mwaka najyanye abanyeshuri ba session nayoboraga, muri CECDO BIGOGWE gukorera Brevet Commando. Tutaramarayo kabiri, tariki ya mbere UKWAKIRA saa ine z´amanywa Commandant wa CECDO ariwe Cdt David TURIKUNKIKO yaduhamagaje twese atubwira ko Urwanda rwatewe i KAGITUMBA, ko poste ya KAGITUMBA yari iyobowe na Adjudant GASORE bayigwiriye gitumo. Nyuma twaje kumenya ko harokotsemo abasirikari mbarwa barimo opérateur radio wahungiye mu kigo cya gisirikari i BYUMBA.

Icyo gihe EM AR yasabye ko CECDO yikoramo i Compagnie ikihutira kujya mu Mutara. Nyuma gato tariki ya 4 Ukwakira 1990, nahawe itegeko ryo gusubiza iyo session y´abo banyeshuri i BUTARE. Twahise tugenda tugerayo uwo munsi, dusanga abo twahasize bigaga COURS D babakozemo i Compagnie bajyanwa na LT COL BEM GATSINZI Marcel i RWAMAGANA. Cyakora ntibatinzeyo kuko nka nyuma y´iminsi itatu babagaruye i BUTARE, ahubwo abo banyeshuri ba COURS D basubizwa muri za unités zabo baturutsemo. Aba banyeshuri ba COURS D nibo bise GATSINZI icyitso cy´inkotanyi bwa mbere ngo kubera i RWAMAGANA habaye kurasana kwa ESO na Batayo commando Ruhengeri na Compagnie Territoriale ya Gendarmerie y´aho RWAMAGANA.

Muri aya matariki yakurikiyeho hatangijwe opération yo gushakisha ibyitso by´inkotanyi. Iyi opération yakozwe n´abasirikari ba ESO na Camp NGOMA na Gendarmerie y´I TUMBA.

Abafatwaga bajyanwaga ku KARUBANDA muri Prison yayoborwaga na Adjudant- Chef KAGANGO.

II. KUVA TARIKI YA 17 UKWAKIRA 1990 KUGEZA TARIKI YA 5 WERURWE 1991:

Tariki ya 17 Ukwakira 1990, nahawe mutation muri Batayo HUYE I Kibungo mpita ngenda, nagezeyo saa tatu z´ijoro, mpabwa amategeko na LT COL BEM KAMANZI Innocent, mpita njyanwa I NYANKORA ya RWINKWAVU gufata commandement ya Compagnie ya mbere nsimbura SLT NZEYIMANA STANISLAS we bari bahaye iya kabiri yari mu kigo I Kibungo.

Twakoraga za patrouilles za contre-infiltration duhereye NASHO tukazamuka muri Parc hagati ariko tugataha aho i NYANKORA.

Mbere yuko nsimburwa ngo compagnie yanjye igaruke I KIBUNGO mu kigo, nagiye muri patrouille muri Parc rwagati ngera ku musozi muremure wa MUTUMBA. Imvura yaragwaga. Nuko tuba tuguye gitumo abasirikari babiri b´INKOTANYI bari bitwikiriye ihema rya gisirikari « PONCHON». Batwikanze umwe arasimbuka ariruka turamurasa. Undi amanika amaboko turamufata, turamusaka tumusangana grenades défensives 2 n´umuba w´imisagara yaryaga. Namubajije byinshi ambwira ko yitwa GASORE JOHN PAUL ko batatanye bavuye I NAMUHEMURA aho we yarashinzwe mécanique des appareils dore ko yanyemeje ko yari Ingénieur. Naramutahanye i NYANKORA ndamugaburira tumwitaho neza, nyuma aho indi compagnie ije kunsimburira (yari iya Cdt KARUGAHE), ndamutahana mu kigo muha Comd Bn. Nyuma ETAT-MAJOR (G2) yaje kumutwara. Icyo nzi nuko nyuma muguhererekanya imfungwa z´intambara, uyu GASORE JOHN PAUL yaje gusubira I Buganda. Niba akiriho, iyi nkuru twayihuza neza.

I Compagnie yanjye yagumye mu mujyi I Kibungo kugera ahagana kuri 23 Ugushyingo. Niho twasubiye ku rugamba, duhera muri Segiteri JURU ya commune RUKARA twirukanka ku nkotanyi zari zasohotse Parc ziza muri ako gace. Muri iyi mirwano compagnie yanjye yari ifatanyije na batayo ya 5 y´abagendarmes yari iyobowe na Maj RWARAKABIJE Paul irimo na Lt Gd HABIMANA bitaga Isugi na Lt Gd RWAGAKINGA. Ariko batashye batarwanye ku rugamba rwa TWINSURE. Mu kuzikinagiza nibwo twasanze indiri yazo mu gishanga cya Nyamashuri ahitwa TWINSURE ku matariki ya 26 na 27 Ugushyingo turazitikiza by´intangarugero. Umutware wari uziyoboye tutamenye izina zimusiga aho zimwubakiye ikiraro zisiga umurambo we hagati y´indi mirambo ibiri ihagatiye za kalachinikovs nshyashya, ku buryo byagaragaraga ko uwo mugabo yari akomeye. Twabanje kugira ngo ni Afandi KALISOLISO w´inkotanyi twishe, nyuma tuza kumenya ko Atari we. Ariko uwo ntitwamumenye. Bose hamwe aho muri TWINSURE haguye inkotanyi 129.

Twakomeje ratissage twerekeza amajyaruguru ya Parc tugera I GABIRO mu matariki ya 3 UKUBOZA 90. Nuko I Compagnie yanjye baduha position I RYABEGA muri Contre-Infiltration ariko abacu bari imbere ahitwa NTOMA, KABOROGOTA na TABAGWE kuko inkotanyi zari zaratatanye ari intarutsi zigenda zisubira I Buganda.

Perezida HABYARIMANA aza gusura ingabo I GABIRO ku tariki ya 7 Ukuboza 1990, compagnie yanjye yari I RYABEGA.

Ku itariki ya 17 Ukuboza 1990, compagnie yanjye hamwe n´indi compagnie y´abaréservistes yari iyobowe na AC NZAMUYE twoherejwe muri renfort muri secteur Ops NGARAMA yari iyobowe na Colonel BEM NSABIMANA Déogratias. Twatangiriye imirwano ahitwa GATSIRAGE urenze ku Muhambo. Ayo ma compagnies yacu yombi yari ayobowe na Cdt UWIMANA François.

Twageze ku Muhambo dusanga intumbi z´inkotanyi ari agahiryi kuko hari i «Coy» yazo yari yaguye muri embuscade ya Compagnie PM ya SLT TURATSINZE VICTOR na Batayo imwe ya CI yari iyobowe na Cdt NIYONSABA, iyo «COY» ishirira aho.

Compagnie yanjye yarwaniye i GATSIRAGE twerekeza ku musozi muremure wa NKUBWE uteganye n´umusozi wa NKANA aho bita mu Bivumu bya Muhinda. Twatashye ku musozi wa NKUBWE tariki ya 20 Ukuboza 90. Naho Batayo ya NIYONSABA na Batayo GITARAMA yari iyobowe na Major SINGIRANKABO na compagnie PM ya SLT TURATSINZE banyura ahagana CYONDO bazamuka ku musozi wa NKANA muremure mu burambararo. Twe tukigera hejuru i NKUBWE twahise turasa mu birindiro by´inkotanyi mu Bivumu bya Muhinda. Tuharashisha imbunda nini za appui (canon sans recul, Mi.50 na Mor 81 mm) mu gihe abo bacu bazamukaga bajya hejuru aho uwo musozi wa NKANA utangiriye.

Aha i NKANA mu Bivumu bya Muhinda niho izo nkotanyi zari zaritwaje umucunnyi wazo w´umugore w´ibere rimwe ; na we wahasize ubuzima. Imirwano ikakaye yabaye kuva tariki ya 21 kugeza kuya 24 ukuboza 1990. Iyo mirwano yari ikaze cyane ku buryo ku itariki ya 23 ukuboza twitabaje na za hélicoptères 2 zarashe mu ibanga ry´uwo musozi ahagana CYONDO aho tutabashaga kurasaho kandi ariho inkotanyi zari zihindiye.

Izarokotse aho nkeya cyane zatashye intatane i KAMWEZI ya BUGANDA ku tariki ya 24 Ukuboza 90. Zasize zanditse ku kibaho (tableau noir) mu ishuri ry´ahitwa CYONDO aho I NKANA ngo: «Basirikari Ngabo z´Urwanda, dusanze atari mwe turwana ahubwo turwana n´UBUMWE bwa MRND. Dusubiye inyuma, ntimugire ngo turatsinzwe, tuzagaruka ubwo bumwe butagihari

Nyuma yaho Batayo ya CDT NIYONSABA na Compagnie ya PM ya SLT TURATSINZE byaje kwerekezwa ahandi, naho Batayo GITARAMA na compagnie yanjye n´iya baréservistes dusigara ku musozi wa NKANA ariko nta mwanzi urangwa aho hafi.

Ku itariki ya 17 Mutarama 1991, izo compagnies zacu zasubiye i GABIRO kuruhuka. Akaruhuko kabaye gato kuko tariki ya 20 Mutarama 1991, Batayo HUYE yahawe amategeko yo kurara itashye muri secteur Ops RUHENGERI. Twageze mu Ruhengeri saa cyenda z´ijoro. Aho kugira ngo uwari Commandant secteur Ops Ruhengeri icyo gihe ariwe Col Gd UWIHOREYE aduhagarike, adushyire muri positions aho, yaraturetse turakomeza tujya mu kigo ku Mukamira. Twatangajwe no kugera ku Mukamira tukumva ngo RUHENGERI irafashwe, ngo inkotanyi zifunguye Prison spéciale ngo zirobanura abanyururu zitwara barimo Major LIZINDE, Cdt BISERUKA na Capitaine MUVUNANYAMBO zikabajyana mu ndiri yazo mu Birunga muri icyo gitondo cya tariki ya 21 Mutarama 91. Abandi banyururu barimo Major HAVUGWINTORE berekeje i Nyakinama aba ariho Leta ibafata iberekeza ahandi.

Muri urwo rukerera, Batayo HUYE usibye i Compagnie yanjye, yoherejwe mu mirwano mu Ruhengeri itangirira ku Musanze igomba kuzahura na Batayo Para-commando yo yahereye ku Cyabararika. Nyuma imirwano yerekeje iy´i Birunga.

Nyuma y´icyumweru na compagnie yanjye yimuriwe muri Camp MUHOZA dutangira kujya dukora rotation n´izindi za Batayo yacu mu Birunga.

Tariki ya 1 Werurwe 1991 nagiye kwivuza i KANOMBE nuko nyuma ahagana tariki ya 5 WERURWE 1991 nzakubona mutation ngo nsubire kwigisha muri ESO icyo bise Formation accélérée des sous-officiers aho programme twayivanye ku myaka ibiri tuyizana ku mezi ane kubera za batayo nshya z´abarikiri zavaga mu Bigogwe zabaga zikeneye aba cadres benshi ndetse no gusimbura abasigaga ubuzima ku rugamba n´abahamugariraga.

III. KUVA WERURWE 1991 KUGEZA UKUBOZA 1993 :

Nsubira muri ESO aho muri WERURWE 1991 nasanze Col BEM GATSINZI Marcel yitegura kujya muri GOMN. Nasanze S3 ari Maj NTIRURASHIRA waje guhita arwara cyane igihe kirekire kugeza yitabye IMANA. Nasigaranye ibiro bya gatatu (S3). ETAT-MAJOR AR yohereza LT COL CGSC NZABANITA gusigarana commandement intérimaire ya ESO. Nyuma y´amezi nk´arindwi, COL BEM GATSINZI MARCEL yaragarutse ayobora ishuri rye. Ahagana Werurwe yahamagariwe gusimbura COL 7

BEM NSABIMANA i NYAGATARE kubera NSABIMANA yari arwaye agiye kwivuza i KANOMBE. Muri ESO ni Major BAM BARANYERETSE waje gusigarana ubuyobozi yamazeho amezi abiri akabusubiza COL BEM GATSINZI wari ugarutse. Icyo gihe GATSINZI yaje ababaye kuko bamwise bwa kabiri icyitso cy´inkotanyi ngo kubera yashatse kwimurira QG Sect Ops Nyagatare i NGARAMA kubera umwanzi yari abasumbirije abarusha amabombes. Yaje gusubira muri GOMN asimburwa na LT COL CGSC HAKIZIMANA STANISLAS ahamara amezi atandatu na we asimburwa na MAJ NTUYAHAGA wahamaze nk´amezi ane agasimburwa na Maj UWIMANA François, na we nyuma y´amezi nk´ane agasimburwa na COL NDIBWAMI Déogatias. Uyu akaba ari we wasubije Col BEM GATSINZI Marcel ubuyobozi bwa ESO mu UGUSHYINGO 1993. Icyo gihe COL NDIBWAMI yimuriwe muri MINADEF aho yashinzwe Direction générale des affaires administratives et juridiques «DIRAJ». Ibyaranze iki gihe ni inkundura y´amashyaka menshi n´ibyo yitwaje byitwa kubohoza. Ikindi cyakomeje kuboneka ni opérations za sabotage nka poses des mines hirya no hino, gutera grenades mu isoko rya Butare, ubujura bwitwaje imbunda bwayogoje umujyi wa BUTARE no hanze y´umujyi. Natanga urugero kuri Bande armée ya SLT KOROTO Bernard wa ESM wigaga muri Médecine waje kugira umutwe w´amabandi 18 yibye i NDAGO, i NYANZA, no muba Pallotins i BUYE ya BUTARE ndetse bakiyemeza no kwiba kwa Frère BERNARD muri Groupe scolaire de BUTARE, ari naho twaboneye ibimenyetso bituma uwo mutwe tuwuronda tugafata abawugize uko ari 18 n´imbunda 4 n´amasasu bakoreshaga. Muri enquête irambuye, SLT KOROTO yaje kwerekana ko bakoreraga FPR INKOTANYI.

Ibinyamakuru nabyo ntibyatanzwe mu kubiba icyuka kibi mu bantu. Ibyakunze kutugeraho muri ESO ni ISIBO, RWANDA RUSHYA, KANGUKA na KANGURA bitatinyaga guharabikana n´inkuru za propagande. Ntange urugero ku ISIBO yigeze kugira umunyamakuru witwa HABIMANA Jacques wihandagaje muri 1992 akanyandikaho amapages 3 ansebya ngo ndategura abanyeshuri ba ESO kuzatsembatsemba abatutsi n´abanyenduga. Icyo gihe naramushakishije mugeraho iwe i NGOMA, mubajije ambwira ko iyo nyandiko yayiyitiriye ariko ko yari iya Préfet HABYARIMANA JEAN BAPTISTE wamuhembye inoti ya bitanu by´amafaranga y´Urwanda. Murumva uko ibintu byatangiye kera.

Nyuma Préfet HABYARIMANA JEAN BAPTISTE yaje kwitabaza PREMIER MINISTRE AGATHE UWIRINGIYIMANA bansabira mutation kwa GENERAL NSABIMANA bavuga ko ndikuzambya BUTARE. Habaye iperereza rifata ubusa.

Nuko mu KUBOZA 1993 mu gihe nari nagiye muri séminaire ya Droit International Humanitaire ya OUA na CICR yabereye i NAIROBI muri PNUE i GIGIRI aho nageze tariki ya 3 Ukuboza nkahava tariki ya 11 Ukuboza 93, ku rutindo rwa RWABUSORO muri commune MUYIRA hicwa abantu 2 babata mu mazi tariki ya 7 Ukuboza, maze Préfet HABYARIMANA arihandagaza mu nama y´umutekano ya Préfecture yemeza ko afite amakuru yuzuye ko abo bantu bishwe na Capitaine NIZEYIMANA Ildephonse. COL BEM GATSINZI wari muri iyo nama aramunyomoza abwira abari aho bose ko NIZEYIMANA ari i NAIROBI kuva tariki ya 3, ati ushaka afate téléphone amuhamagare kuri HOTEL INTERCONTINENTAL i NAIROBI. Abari aho bagwa mu gatangaro, inama irangira nabi. Ikindi cyaranze ibi bihe : ni ibyabereye i Burundi muri Kamena 1993 no mu Kwakira 1993. Muri Kamena 1993 i Burundi, FRODEBU yatsinze amatora yakozwe muri demokarasi isesuye. Bityo PEREZIDA wa mbere w´umuhutu ashyirwaho n´amatora. NDADAYE MELCHIOR atsinda BUYOYA PIERRE ku majwi 66% kuri 34%. Na FRODEBU itwara imyanya myinshi yiganza mu nteko ishinga amategeko. Iyi ntsinzi yakiriwe neza i BUTARE ahabarurwaga impunzi nyinshi z´abarundi b´abahutu kuva muri 1972 na 1988. Iyi ntsinzi yatumye impunzi nyinshi z´abahutu b´abarundi batahuka iwabo ndetse benshi binjizwa mu butegetsi. Ariko ibi byabaye iby´agahe gato cyane kuko ku tariki ya 21 UKWAKIRA, habaye ubwicanyi ndengakamere i Burundi aho abasoda bagandaguye Perezida MELCHIOR NDADAYE bakirara mu ba minisitiri n´abadepite na b´abayobozi b´intara n´abandi banyuranye. Ubu bwicanyi bw´i Burundi bwazuye umwuka mubi hagati y´abahutu n´abatutsi muri BUTARE yose n´ahandi mu Rwanda. Ndetse iyo ESO na Gendarmerie badahosha cyane, isubiranamo ry´amoko muri BUTARE ryari rigiye kuhaba kandi rikaba ribi. Icyo gihe Butare yakiriye impunzi nyinshi z´abarundi cyane cyane mu makomini yo ku nkiko.

IV. KUVA MUTARAMA 1994 KUGEZA KU TARIKI YA 6 MATA 1994 :

Ubunani bwa 1994 nabusangiye na COL BEM GATSINZI na JULIENNE umudamu we na Bwana HIGANIRO na ALPHONSINE umudamu we na Dr NTEZIMANA VINCENT na Agnès umudamu we n´abandi nari natumiye iwanjye ijoro ryo kuwa 31 UKUBOZA 1993 kugeza mu gitondo cyo kuya 1 Mutarama 1994. Njye nabanaga neza n´abankuriye kimwe n´abo nari nkuriye tuziranye. Uko twasangiraga ninako twahanahanaga amakuru tukajya n´impaka zubaka kubireba umwuka wariho mu gihugu muri rusange n´i Butare by´umwihariko. Aho ni mu gihe ishyirwa mu ngiro ry´amasezerano y´amahoro ya ARUSHA ryashyirwagamo amananiza n´imibare ihanitse ya FPR n´amashyaka yari ayishyigikiye. Nyuma gato tariki ya 5 Mutarama 1994, bamwe twishimiye irahira rya JUVENAL HABYARIMANA nka Perezida w´inzibacyuho yaguye. Uwo muhango nawukurikiriye kuri TVR-televiziyo nyarwanda. Twumvaga inzego zose zirarahira. Biza kudashoboka kuko twabonye nyuma ya saa sita abagombaga gukurikiraho mu kurahira banga kwitabira uwo muhango muri CND ku Kimihurura. Umunsi ukarangira nabi gutyo irahira ritabaye ku zindi nzego. Ibyo byaduteye kwibaza cyane uko iminsi iri imbere izaba isa.

Mu mpera za MUTARAMA, COL BEM GATSINZI MARCEL yasubiye muri GOMN bivugwa ko byari iby´igihe gito, kuburyo nta commandant bashyizeho ngo aze gusigarana ishuri. Bansabye gucunga les affaires courantes z´ikigo nta cyemezo nafata ntabajije.

GASHYANTARE 94 ijya gushira twagiye kumva twumva ko i KIGALI bwana GATABAZI Félicien yiciwe ku rugi rw´igipangu cyiwe arashwe n´abantu bahamutegeye bagahita bihisha ntibamenyekane. Aho hari mu ijoro ryo kuwa 21 uko kwezi. Ibi byagombaga gukurura imvururu muri BUTARE aho GATABAZI yavukaga. ESO na Gendarmerie ya TUMBA twigiriye inama yo gushyiraho za barrages mu mujyi kugera i SAVE ngo nihaba imyigaragambyo ibe mu ituze ntacyangizwa. Koko ntacyangirijwe. Ariko habaye umwuka mubi kubera amagambo mabi TWAGIRAMUNGU FAUSTIN yavugiye kuri VOA yemeza ko GATABAZI yishwe na MRND yiganjemo abakiga. Birumvikana ko abanyabutare bashakaga kwihorera ku bantu bazwi ko baturuka mu rukiga cyane GISENYI na RUHENGERI. Cyakora kubera quadrillage y´umujyi n´abasirikari n´abagendarmes uwo mugambi ntiwakoretse. Ahubwo tariki ya 22 saa saba ku manywa, nagiye kumva numva CAPITAINE TWAGIRAMUNGU THEOPHILE wari «officier de semaine» muri ESO arantelefonnye ndi imuhira ambwira ko BUCYANA Martin amaze kwicirwa i MBAZI ku muhanda hafi y´ahazwi nko kwa NKUNDABAGENZI. Aho hari mu gace gendarmerie ifitemo barrages zayo.

Nasabye CAPT TWAGIRAMUNGU kujyayo ngo tumenye uko bigenze, cyane ko na we yashakaga kujyayo nk´utabaye mwenewabo w´«umushi». Niwe wanazanye uwo murambo mu buruhukiro bw´ibitaro bya Université I BUTARE. Twahise dutangira enquête ako kanya kandi ntiyaruhije kuko byabaye ku manywa y´ihangu.

Ibyo twabashije kumenya, nuko BUCYANA yageze kuri IBIS muri ayo masasita akaharuhukira akanya gato. Noneho agakomeza umuhanda werekeza I KIGALI. Abagabo bari aho harimo NSABUMUKUNZI STRATON, RYAMBABAJE ALEXANDRE na BASHIMIKI n´uwo bitaga BIZURU n´abandi. BUCYANA ahagurutse yakurikiwe na BASHIMIKI na BIZURU n´abandi muri PAJERO yari ifite plaque y´I Burundi, niyo BASHIMIKI yari asanganywe muri iyo minsi. BUCYANA yageze kwa NKUNDABAGENZI abaturage bigaragambya banga ko atambuka. Yavuye mu modoka ajya mu rugo kwa NKUNDABAGENZI. Muri ako kanya BASHIMIKI n´abe baba barahageze bamusanga aho kwa NKUNDABAGENZI bamuvanayo bamugarura kumuhanda bamwicira aho bamutemaguye. Naho Umuchauffeur yabonye bikomeye atwara imodoka agana kuri bureau communal ya MBAZI aho yageze ayivamo yihisha mu gisenge cy´inzu ya commune. Abamukurikiyeyo baje kumubura batwika iyo modoka.

Iyi dosiye yashyikirijwe Procureur BUSHISHI kuri Parquet ya BUTARE ariko aza kugira ingorane zikomeye kuko yatewe ubwoba ko Parquet bayitwika, abigenza buhoro. Umwuka wari mubi cyane. Iyi dosiye ntiyigeze ikurikiranwa ukundi.

Nyuma y´aha gato, COL GATSINZI Marcel yahise agaruka ku buryo mu gushyingurwa kwa GATABAZI, COL GATSINZI yari ahari. Ninjye yashinze umutekano uwo munsi. Abantu bari isinzi n´amamodoka menshi. Muri uwo muhango hajemo n´inkotanyi ziturutse kuri CND ku Kimuhurura. Zaje muri pick up ebyiri, abakuru barimo ni RUTAREMARA na BIHOZAGARA bari kumwe na Général Roméo Dallaire. Umuhango wo gusezera kuri GATABAZI wabereye kuri stade HUYE naho uburuhukiro bwe bwa nyuma buba iwabo i SAVE. Abandi bose bageze aho hakozwe imva ye, ariko za nkotanyi zo ntizagiyeyo, ahubwo zahise zitaha zerekeza i KIGALI zonyine ntabacu baziherekeje !!!

Mu mpera z´uko kwezi kwa GASHYANTARE nibwo LT COL MUVUNYI Tharcisse yagaruwe gukorera muri ESO aho n´ubundi yari yarabaye imyaka myinshi kuva muri 1982 kugeza muri 1990. Ahageze yahawe imirimo ya S1-S4 wa ESO.

Ku itariki ya 23 Werurwe 94 nagiye muri séminaire ya gatatu ya Droit International Humanitaire twakoreshwaga na CICR ifatanyije na OUA. Kuri iyi nshuro iyi séminaire yabereye i YAOUNDE muri CAMEROUN muri SOFITEL MONT FEBE. Nayijyanyemo na Major BEM NERETSE Emmanuel na LT Juriste KARAMIRA. Twurira indege I KANOMBE hari inkotanyi eshatu civils nazo zuriye indege hamwe natwe ya CAMAIR turajyana dutanira I DOUALA, twe dukomezanya n´indi ndege ntoya yatujyanye I YAOUNDE. Nyuma twaje kumenya ko izo nkotanyi zari zigiye mu nama I BOBO DIOULASSO muri BURKINA FASO. Twahagurutse I YAOUNDE tugarutse, tuza na BUS kugera I DOUALA. Twuririye indege I DOUALA dusangamo za nkotanyi 3 nazo zigarutse. Njye nicaye imbere yazo hamwe n´umudamu w´umunyamakuru wo mu Bwongereza wari ugiye I KIGALI. Mubyo numvanye izo nkotanyi byankuye umutima, nuko zagize ikiganiro ku KINANI (HABYARIMANA JUVENAL), zikagera aho zivuga ngo umva ko IKINANI kirusimbuka ngo nigisimbuka urw´iriya ndege ngo tuzitahira I Buganda. Nakomye agatima kuri télégramme y´inkotanyi twari twarafashe kuri radio muri ESO aho zavugaga ngo «les missiles sont arrivés au CND». Nahise numva ko zifite umugambi wo kurasa indege ya Perezida. Tugeze I KIGALI, nihutiye kujya gutanga ayo makuru muri ETAT-MAJOR, nayabwiye Général BEM NSABIMANA Déogratias ubwe. Ambwira ko babikurikirira hafi. Nuko ntaha I BUTARE kuri iyo tariki ya 29 Werurwe 1994.

Nyuma ho gato ku itariki ya 6 Mata 1994 ahagana 20h30 nibwo twahise tumenya ko FALCON 50 ya Perezida irasiwe hejuru y´iwe I KANOMBE aho yari itangiye kumanuka iza kukibuga cy´indege. Njye iyi nkuru nahise nyibwirwa na HIGANIRO ALPHONSE, mpita ntelefona COL GATSINZI ahita ambwira ko na we aribwo akibimenya.

V. KUVA TARIKI YA 7 MATA KUGERA TARIKI ya 19 MATA 1994 :

Ku itariki ya kalindwi Mata mu rukerera, COL BEM GATSINZI yakoresheje inama ya ba ofisiye bose ngo abahe amakuru n´amabwiriza. Mubyo yavuze yemeje ko indege ya Perezida HABYARIMANA yarashwe na FPR igashya, abarimo bose bagapfa. Avuga ko kuva iyo ndege yaraswa, mu duce twinshi twa KIGALI hatangiye kumvikana amasasu. Avuga ko FPR yari ifite ba «infiltrés» benshi mu mujyi wa Kigali nk´uko itabihishaga mu mvugo yayo. Ati intambara yubuye kandi ishobora gutangizwa no mu tundi duce tw´igihugu. Ari yo mpamvu yahise atanga amabwiriza akurikira :

– Gukora défense périmétrique y´ikigo cya ESO

– Gutanga renfort ku kigo cya Ngoma nacyo kikarindwa bihagije

– Gufasha gendarmerie kubungabunga umutekano mu mujyi wa BUTARE abantu ntibasubiranemo ;

– Kurinda za «points vitaux» z´umujyi wa BUTARE arizo LABOPHAR, SORWAL na ANTENNE y´itumanaho kuri Mont HUYE ; LABOPHAR na SORWAL zagiraga produits chimiques zishobora kugurumana zigatwika umujyi zose.

– Gushyiraho za détachements zicunga umupaka w´Urwanda n´UBurundi, zigashyirwa kuri douane AKANYARU HAUT, kuri Mont MAKWAZA, no ku rutindo rwa Rwabusoro muri Commune MUYIRA.

– Gukora za patrouilles zihoraho hagati mu makomini bareba uko umwuka ugenda umera.

Yahise amenyesha ba ofisiye ko we COL BAGOSORA yamutelefonnye saa munani z´ijoro akamubwira ko inama y´aba ofisiye yabaye muri ETAT-MAJOR ikamuhitamo ko yaba CHEF EM AR ad interim kandi ko agomba guhita aza gutangira imirimo ye. Avuga ko asigiye LT COL MUVUNYI ubuyobozi bwa ESO na Place ya BUTARE GIKONGORO ku buryo bw´agateganyo. Iyo nama yarangiye nka saa mbiri. LT COL MUVUNYI yahise ajya mu nama y´umutekano ya Perefegitura. Naho njye, saa ine, COL GATSINZI yarampamagaye arambwira ati urabona kuba maze igihe banyita icyitso cy´inyenzi bakaba bampisemo ngo mbe Chef EM AR «a.i» buriya ntibashaka kunyica ? Ambwira ko bashatse kumwoherereza hélicoptère akayanga, akababwira ko aza iy´ubutaka. Naramubwiye nti uramutse upfuye wishwe muri ubwo buryo waba uhaye igihugu amaraso yawe, ntiwazasibangana mu mateka y´igihugu. Aha nibukaga intego ya ESM yagiraga iti «TURERERWA KWITANGIRA IGIHUGU». Yahise antegeka kujya kuzana Umusaza SINDIKUBWABO THEODORE kuko na we yari yagizwe Perezida wa Repubulika w´agateganyo hakurikijwe Itegekonshinga ry´igihugu rya mbere y´Amasezerano ya ARUSHA. Nagiye ku Mukoni nsanga Umusaza SINDIKUBWABO yiteguye, muzana mu ijipe Mercèdes aguma mu Kigo kugeza cortège ye na COL GATSINZI ifashe inzira ijya i KIGALI ahagana saa munani ayo manywa ya tariki 7 MATA 94. Muri iyo cortège hagiyemo na Dr BARARENGANA SERAPHIN na HIGANIRO ALPHONSE bagiye kw´itabaro ry´ababo baguye muri ya ndege. Hagiyemo na CAPITAINE Gd Ildephonse NZABAHIMANA wari muri mission muri ESO kubera aba caporaux gendarmes bigaga Cours C Spécial icyo gihe.

Kuva uwo munsi amasomo ya ESO yarahagaze, hakorwa imirimo yo kurinda ikigo na ya mirimo yategetswe na COL GATSINZI muri ya nama. Mu mujyi wa BUTARE no mu nkengero yawo nta mvururu zaharanzwe, ndetse abantu bakomeje gusohoka no gutembera hanze ndetse n´isoko rya BUTARE ryemerewe kurema ngo abantu babone uko bahaha ibiribwa. Icyagiye kivugwa ni amagambo y´ubushotoranyi yavugwaga na bamwe mu batutsi hirya no hino nko kuvuga ngo «ko umwami w´abahutu yatanze baragana he ?» Iminsi ya mbere nyuma y´iraswa ry´indege ya Perezida, muri BUTARE nta mvururu zaharangwaga. Ariko muri Perefegitura ya GIKONGORO si ko byari bimeze. Ku itariki ya 10 MATA, ETAT-Major AR yasabye ESO i compagnie en renfort. Twakoze i Compagnie yuzuye iyoborwa na SLT BISENGIMANA Alexandre, irimo na SLT Gd RUKUNDO na Adj NTEZIRYAYO bitaga NDUME. Iyo compagnie yahise ijya muri position bari bayihaye ku GITICYINYONI na GATSATA i KIGALI. Iyo ntiyagarutse muri ESO.

Ku itariki ya 9 MATA, nagiye ku musozi wa HUYE kureba détachement ya ESO yari yahashyizwe.Mpageze nakubiswe n´inkuba ndebye imiriro muri GIKONGORO yose kuva ahagana GISOVU ya Kibuye ukaza Bunyambilili yose.

Izo mvururu zo muri GIKONGORO ntizatinze gukongeza amakomini ya BUTARE ahana imipaka nayo. Ku buryo kuva tariki ya 13 Mata, bene izo mvururu zari zatangiye muri NYABISINDU ahagana GACU na MPANGA, RUHASHYA, MARABA, RUNYINYA, GISHAMVU na NYAKIZU. Izi mvururu zatumye INAMA ya Perefegitura y´umutekano ishyiraho za délégations zimanuka muri ayo makomini kugerageza kugarura umwuka mwiza (pacification). Izo délégations zatangiye kugenda tariki ya 14 Mata 94. Zabaga zigizwe n´abasivili baherekezwaga na officier wa ESO n´abasirikari nka babiri cg batatu. Hagati aho ku matariki ya 15 na 16, mu mujyi wa BUTARE hatangiye kwimurirwa ibitaro bya Gisirikari by´i KANOMBE byayoborwaga na LT COL Med MUGEMANYI yungirijwe na LT COL Med BIZUMUREMYI, bicumbikirwa muri Groupe Scolaire ya BUTARE. Himurirwa n´imfubyi za CROIX-ROUGE ya KACYIRU. Hazanwa n´abanyeshuri b´i NYAGAHANGA ya BYUMBA. Ninako ibitaro bya Université byatangiye kwakira inkomere z´aba GP bavaga mu mirwano ku KIMIHURURA; bamwe bazanwaga na za hélicoptères, abandi bakaza n´amamodoka. Uwacungaga aba basirikari b´aba GP kimwe n´ababaga ku MUKONI kwa Perezida kimwe no kwa Dr BARARENGANA ni CAPITAINE KABERA SEDECIAS wa Batayo GP. Naho Compagnie Médicale yari muri Groupe Scolaire ya BUTARE yari iyobowe na CAPITAINE NSABIMANA STANLEY.

Kubera za mvururu zaturutse muri GIKONGORO byabaye ngombwa ko haba inama kuri Perefegitura ya GIKONGORO tariki ya 16 MATA yahuje Perefe BUCYIBARUTA wa GIKONGORO na Perefe HABYARIMANA JB wa BUTARE na Comd de Place a.i LT COL MUVUNYI na Comd wa Gpt ya Gendarmerie ya BUTARE, MAJOR iG HABYARABATUMA C na Comd wa Gpt ya gendarmerie ya GIKONGORO, Major Gd BIZIMUNGU. Bafashe ibyemezo byo gutuma ibiva ku GIKONGORO bidakomeza kwambuka muri BUTARE bashyiraho za laisser-passer zituma urujya n´uruza ruhagarara, bafashe n´ibindi byemezo by´umutekano. Kuri 17 MATA na Perezida SINDIKUBWABO yasuye inama y´umutekano ya Perefegitura ya GIKONGORO kubera imvururu zari zikomeye, aho bavugaga ko impunzi z´abatutsi zifite imbunda na za grenades zimanuka zishaka kujya I BURUNDI. Icyo gihe zari zigeze I CYAHINDA muri commune ya NYAKIZU. Aha naho ku tariki ya 15 MATA izi mpunzi nyinshi zaturutse muri GIKONGORO zarwanye n´abaturage ba NYAKIZU barimo n´impunzi z´abarundi babaga hafi aho barinzwe n´abagendarmes ba Groupement ya BUTARE. Izi mvururu zo kuya 15 MATA aho I CYAHINDA zaguyemo abagendarmes 2, abo batutsi babishe bahisha imirambo yabo n´imbunda zabo 2. Ibi byatumye Maj HABYARABATUMA abibwira Perefe HABYARIMANA JB wahise akoresha inama y´umutekano tariki ya 17 mu gitondo, hakemezwa ko hoherezwa I CYAHINDA delegation ya pacification iyobowe na Perefe ubwe kuko hari ibihuha muri izo mpunzi ko Perefe HABYARIMANA JB yishwe, bikaba byari byongereye umwuka mubi muri izo mpunzi. Délégation igizwe na Perefe, Procureur BISHISHI, SRP HALINDINTWARI SYLVAIN, PADIRI NYAMINANI; hari hasabwe ko na LT COL MUVUNYI Comd de place ad interim ajyana nabo ariko yoherezayo Capt NIZEYIMANA Ildephonse wari ushinzwe umutekano wa Délégation muri rusange ariko n´uwa Perefe HABYARIMANA by´umwihariko.

Nagiyeyo n´abasirikari 6. Perefe yaretse kugenda muri Peugeot 305 ye ahitamo kugenda muri jeep mercedès nari ntwaye. Perefe yari afite mitraillette UZI nshya na grenades 2 tutagiraga muri arsenal yacu, ahubwo zagirwaga na FPR. Naramubajije nti ese burya wize kurasa no gutera grenades ? Aransubiza ngo erega ibintu byarahindutse. Ntiyagira ikindi arenzaho. Twageze I CYAHINDA hafi saa kumi. Nta bourgmestre nahabonye. Twegereye izo mpunzi aho zari zigandagaje ku kibuga cya Paroisse no mu Kiliziya, duhagarara hagati yazo nuko Perefe afata ijambo avugira muri mégaphone. Yagize ati: «Ninjye Perefe HABYARIMANA YOHANI BATISITA. Naje kubasura no kubihanganisha. Ndaranganyije amaso muri mwese mbona muri abatutsi gusa kandi murababaye. Ariko mwihangane ni iby´agahe gato. Akebo ni geramo.» Aya magambo yakongeje imvuru kuko abahutu bari inyuma barekereje bahise batangira gukubita impunzi no kuzicumita ibisongo. Nyuma twumva udusasu duke. Perefe yamfashe ku ikoti arambwira ati mvana aha hantu. Twakoze uko dushoboye dusoka muri iyo mbaga dufashijwe na ba basirikari twazanye, turiruka tugana aho twasize amamodoka kuko twari twayasize kure gato. Cyakora dutwara n´umugore umwe bari bacumise igisongo mu mugongo gihinguka mu nda. Twatashye gutyo ntacyo tugezeho, tutabonye ya mirambo ya babagendarmes babiri n´imbunda zabo. Twagejeje wa mugore ku bitaro, tumushyikiriza Dr YOTAMU, dukomeza mu kigo cya ESO nka saa kumi n´ebyiri na mirongo ine n´itanu. Twineguriye muri mess des sous-officiers kugeza amakuru ya RADIO RWANDA atangiye saa moya. Muri ayo makuru twatunguwe no kumva umunyamakuru avuga ko inama ya gouvernement yateranye igashyiraho aba Perefe bashya, i BUTARE n´i KIBUNGO. Twumva ko Perefe mushya wa BUTARE yabaye NSABIMANA SYLVAIN. HABYARIMANA JB yakubiswe n´inkuba. Arambwira ati ubu ndabaho nte? Nti humura turi kumwe, uzabaho uko turi kubaho. Ati mperekeza ungeze iwanjye. Nafashe ikaziye ya primus nshyira mu ijipe, ndamutwara dukurikiwe na Peugeot ye. Namaze iwe nk´igice cy´isaha tunywa primus ariko we n´umugore we wabonaga nta mahoro bafite. Uwo mugoroba nibwo, tumaze kuhava, abasoda bari bavuye kugemurira détachement yo ku KANYARU HAUT yagarukanye mu kigo umuryango wa RUHUTINYANYA wari washatse kwambuka I BURUNDI bagakumirwa na za barrages z´abaturage bo muri NYAKIZU aho bari bagiye kwicirwa. Uwo muryango waraye muri ESO. Bukeye, LT COL MUVUNYI awuha LAISSER PASSER, ategeka na SLT BIZIMANA na section ye kubaherekeza bakabarenza izo barrages bakabambutsa umupaka ku KANYARU.

SLT BIZIMANA, atashye, yabwiye LT COL MUVUNYI ko atamenye uko byagendekeye uwo muryango ngo kubera abaFAB ingabo z´Uburundi zari mu misozi icungamiye douane nyarwanda ku Kanyaru zarashe amasasu menshi kuri section ye igatatana. Yemeza ko atamenye aho abari muri HIACE y´uwo muryango berekeje igihe cy´iryo rasana.

Nk´uko nabivuze rero haruguru, umujyi wa BUTARE wakomeje kuzura abantu bageraho baba uruvunganzoka. Ibicumba n´ibimuga n´abagarde-malades babo bageze aho buzura umujyi, kandi niko n´inzara yazanaga irari ryo gushaka gusahura amaduka ariko hakabura imbarutso.

Inama y´umutekano yo kuri 15 mata yari yasabye LT COL MUVUNYI gushyiraho abasoda barwanya inzererezi z´abasoda n´abagendarmes (déserteurs et irréguliers), agashyiraho na segisiyo y´abasoda barwanya abashaka gusahura. Ni gutyo LT COL MUVUNYI yashyizeho Section d´antipillage igizwe n´abasoda 11 iyobowe na SLT BIZIMANA PIERRE ikagira amamodoka abiri. Ashyiraho na section PM igizwe n´abasoda 12 yahaye équipement yuzuye ya PM ikayoborwa na AC NTAMUHANGA. Izi sections zombi zatangiye gukorera mu mujyi n´inkengero zawo kuva tariki ya 16 Mata.

Ku tariki ya 18 Mata, EM AR yohereje télégramme isaba ESO gutangiza centre d´instruction y´abarikiri I MATA muri RWAMIKO, ngo higishirizwe abasoda bo kugoboka urugamba. Iyo CI yagombaga kwakira abarikiri bava muri GIKONGORO na BUTARE. Ni njye LT COL MUVUNYI yashinze gushinga iyo CI ku buryo bwihuse no kuzayiyobora. Bityo imirimo nakoraga muri ESO yegurirwa SLT GAKWERERE by´igihe gito kuko ahagana kuri 25 Mata EM AR yohereje muri ESO CAPITAINE NDAYISABA BERNARD aba ari we uba S3 wa ESO.

Kuri iyi tariki ya 18 Mata nyuma ya saa sita, hari umusirikari wa Compagnie Trans yakoreraga I KANOMBE wanyuze muri ESO ajyanye umuryango we iwabo muri HUYE unyuze KADAHOKWA. Yaje gusaba amasasu y´imbunda ye. LT COL MUVUNYI abwira LT Gd NDIBWAMI wari S4 kongerera uwo mucaporal amasasu. Twaherutse agenda. Bukeye, abaturage baje kuvuga ko uwo musirikari yishwe n´abatutsi bakanatwara imbunda ye. Ibi byarakaje MUVUNYI, yohereza ipeloto iyobowe na AC KAYINAMURA guhiga abishe uwo caporal no gushaka iyo mbunda ya Leta. Bagiye mu Bisi bya HUYE unyuze KADAHOKWA barasana n´abo batutsi rurambikana biratinda. Abo batutsi berekeza iya Gishamvu.

Umusomyi w´ubu buhamya ntiyumve ko ibintu byari byoroshye I BUTARE kubera ko BUTARE yageze aho iba ubuhungiro bwa bose abari bugarijwe n´intambara n´umwiryane. I Butare hakoraniye abaturutse cyane cyane KIGALI, KIBUNGO, GIKONGORO, abasivile n´abasirikare n´abagendarmes. Butare yari isanganywe inzara yaje kubura ibiribwa, abantu bose bakumva basahura amaduka. Abantu baturutse aho intambara yaciye ibintu cyane cyane abatakaje ababo bari abarakare, batangiye kuvuga ko umujyi wa BUTARE wuzuye inkotanyi, ndetse ko n´abasirikari bahakora ntacyo bamaze. Umwuka mubi ukomeza gututumba.

Ku itariki ya 18 Mata, EM Gd N yatumijeho Groupement ya TUMBA gukora Compagnie yuzuye ikajya muri renfort kuri JALI kandi basaba ko ijyanwa na Maj HABYARABATUMA. Abagendarmes bose bari kuri za barrages mu mujyi na twa détachements barahamagajwe basubira mu kigo kwitegura kujya ku rugamba I KIGALI. Byabaye ngombwa ko aho bavuye hose hajya abasirikari ba ESO. Ibi nabyo ababibonye ntibasobanukiwe, babibonyemo impinduka ziganisha ku ntambara. MAJOR HABYARABATUMA n´I compagnie bahagurutse kuri 20 MATA bajya I KIGALI. Izi mpinduka zose zabaga muri ka gahe ko guhererekanya ubuyobozi bwa perefegitura hagati ya HABYARIMANA JB na NSABIMANA SYLVAIN.

Kuri iyi tariki ya 18 MATA nibwo MSF yatangiye gukorera mu bitaro bya Université. Kubera Dr RONY ZACHARIAH wayoboraga iyo MSF yasabye kujya abona uko amenya amakuru y´umutekano, yasabye ko MSF na Perefegitura na Commandement de place bajya babonana kare kare mu gitondo bagahanahana amakuru. LT COL MUVUNYI yansabye kujya muhagararira muri ako kanama mbere yuko nimukira i MATA. Muri ako kanama kasuzumaga uko biramutse mbere yuko MSF ijya mu mirimo, twateranaga saa mbiri z´igitondo ari njye, Dr RONY ZACHARIAH, Sous-Préfet NYIRINKWAYA ZEPHANIE, Bwana MUNYAZIKWIYE IGNACE wa Fédération Internationale de la Croix-Rouge, twahuriraga muri salle polyvalente ya Préfecture yahoze yitwa Permanence du MRND. Mbere yuko njya i MATA nabashije guhura na Dr RONY ZACHARIAH kuya 18, 19, 20, 23 na 24 MATA.

Ku itariki ya 19 MATA, muri salle polyvalente habereye inama ihuje abakozi ba Perefegitura na ba burugumesitiri ba Butare na services zose z´umutekano. Iyi nama yayobowe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika w´agateganyo Dr SINDIKUBWABO Théodore wari umaze nk´iminsi ibiri mu karere kuko yasuye na GIKONGORO. Iyi nama niyo yashimiye HABYARIMANA JB inamusezerera, ikanerekana Perefe mushya NSABIMANA SYLVANI. Muri iyi nama hanavugiwemo iby´umutekano aho Nyakubahwa Perezida yabwiriye abayirimo amakuru yavanye ku GIKONGORO asaba abantu kutaryana, ariko akanavuga ko abaturage bafite imbunda bagomba kuzakwa ku ngufu kuko ku GIKONGORO bari bamuhaye raporo ko impunzi z´abatutsi zifite amabunda na grenades.

Ikinyarwanda Perezida yakoresheje bose ntibacyumvise kimwe, igihe yavuze ati abanyabutare bigize ba «ntibindeba».

VI. KUVA KU ITARIKI YA 20 MATA KUGEZA KUYA 30 MATA 94 :

Kugeza kuri iyi tarika ya 20 MATA 1994 i BUTARE hari hakiri section ya MINUAR yari iyobowe na LT COL BERENA wo muri TOGO bacumbitse muri HOTEL IHURIRO ya Bwana NTAHOBARI MAURICE. Uyu LT COL BERENA yakundaga kuza kundeba muri ESO ngo afate amakuru kuri situation iri I KIGALI. Ni njye LT COL MUVUNYI yari yashinze kujya nakira abo baMINUAR.

Kuri iyi tariki ya 20 Mata nyuma ya saa sita I BUTARE haje indege nini ya C-130. Yari ifite urusaku rwinshi ku buryo abari mu mujyi bose bayibonye cg se bayumvise. Nyuma yaje kugwa kuri aerodrome ya BUTARE. Nuko mbona LT COL BERENA n´abasirikari be bose mu mamodoka ane, baje kundeba, bansaba kubaherekeza ku kibuga cy´indege, ansobanurira ko iyo C-130 ije kubatwara. Ansaba ko tujyana n´abashoferi baza kugarura izo modoka zabo zikabikwa muri ESO. Narabaherekeje nitwaje abashoferi bane n´abasirikari bane ba escorte. Ku kibuga cy´indege twahasanze iyo ndege hagati mu kibuga itazimije za moteurs, ikikijwe n´abasoda b´ababiligi hirya no hino bayirinze. LT COL BERENA yansezeyeho ambwira ko i JEEP ye nyigumana singire undi muntu nyiha, naho za pick up 3 avuga ko yumva zaba zikoreshwa nk´izindi modoka mu kigo. Buriye ya C-130, na ba babiligi umwe umwe barurira, indege yongeza umuriro cyane ihita ihaguruka ku kibuga itabanje kwirukanka kuri iyo piste. Njye ngaruka muri ESO n´iyo convoi y´amamodoka ane ya MINUAR na jeep Mercedes nari nagiyemo. Kuva ubwo natangiye kugenda muri iyo JEEP NISSAN 4×4 yera iriho inyandiko «UN» ku nzugi no hejuru, niyo najyanye i MATA ndayigumana kugeza tariki ya 17 GICURASI 94. Naho ya Jeep mercedès ikoreshwa na Slt GAKWERERE (Bureau S3) na Adjudant KANYESHYAMBA (Bureau S2).

Kuri iyi tariki ya 20 Mata nibwo kuri Perefegitura hatangiye R-R y´ubuyobozi, ihererekanabubasha hagati ya Perefe ucyuye igihe HABYARIMANA JB na Perefe mushya NSABIMANA SYLVANI.

Kuri iyi tariki nibwo Major HABYARABATUMA n´i Compagnie y´abagendarmes bahagurutse berekeza i KIGALI. Ikigo cya TUMBA gisigaranwa na Major Gd RUSIGARIYE n´abagendarmes bake.

Ku mugoroba wo kuri uyu munsi nibwo hatangiwe guhwihwiswa ko hari abasirikari n´abasivile binjiye mu rugo rw´umukecuru ROZALIYA GICANDA ngo bakahafata ibikoresho bya gisirikari n´umugabo witwa PARIS DAMASCENE wavugwaga ko yagendaga cyane ku MULINDI mu nkotanyi. Kubera za éléments za ESO zakoraga hanze zakoraga no mu ijoro, inkuru ntiyabashije kumenyekana neza. Mu gitondo cyo kuri 21 MATA, SLT Pierre BIZIMANA na AC NTAMUHANGA bakoreraga mumujyi, bahakanaga ko ibyo batabizi ko hashobora kuba ari abaturutse muri Groupe scolaire bagiye kwa GICANDA. Icyo gihe LT COL MUVUNYI avuga ko agiye gutangiza iperereza ryimbitse, abo bifata akabashyikiriza parquet ya BUTARE. Njye icyo gitondo cyo kuya 21 n´abasirikari 9 nagiye i MATA ku GIKONGORO gukora «reconnaissance» y´uburyo tuzahakirira abarikiri bagera ku 1200. Twaraye i MATA dukomeza ako kazi kuri 22, dutaha ku mugoroba.

Tugeze mu kigo twasanze inkuru yamenyekanye ko section ya SLT PIERRE BIZIMANA yahurujwe n´abaturanyi ba ROZALIYA GICANDA bakinjira iwe bakahasaka bakahabona ibikoresho bya gisirikari bagahita batwara PARIS DAMASCENE na GICANDA n´abandi bari bahari, bakabajyana ahagana KADAHOKWA bakabarasira mu gashyamba bakabica. Twasanze LT COL MUVUNYI yahagaritse SLT BIZIMANA kuri ka kazi ko gusubira mu mujyi. Ariko guhana officier ni procédure ifata igihe kuko habamo inyandiko nyinshi hagati y´inzego zigenga uwo officier.

Sibyo gusa. Twasanze na CAPITAINE KABERA SEDECIAS n´abasirikari be b´aba GP bararasanye n´abantu bari bihishe mu bitaro bya université barahazanywe na MSF belge kuhabavurira ariko baza bafite amabunda mu bikapu byabo. Abo baGP bemezaga ko abo bari inkotanyi zakomerekeye mu mirwano ku KIMIHURURA hagati ya batayo ya FPR na batayo GP. Si ibyo gusa twasanze no muri UNR abanyeshuri batari baragiye mu biruhuko basubiranyemo, batangiye kwicana. Ndetse na Professeur KARENZI PIERRE CLAVER yari yaraye yishwe. Ubwicanyi bwavugwaga hirya no hino mu maquartiers y´umujyi. No muri quartier BUYE mu ijoro ryo kuwa 21 rishyira 22, hishwe abantu benshi bari bacumbitse kwa Bwana Sous-Préfet NYIRINKWAYA na Bwana MATABARO wari wungirije procureur BUSHISHi, nabo bagwa muri ubwo bwicanyi. Aba bishwe n´igitero cyarimo abambaye igisirikari n´abambaye gisivile batabashije kumenyekana.

No muri Groupe scolaire hahise hatangira isubiranamo. No muri quartiers MATYAZO na NGOMA batangiye gusubiranamo.

Kandi no hanze y´umujyi byari gutyo za SAVE na za GIHINDAMUYAGA. Nk´i SAVE ubwicanyi bwahageze tariki ya 23 Mata, bwibasira aba furere b´abamaristes. Harokoka Frère Provincial NKURUNZIZA PASCAL n´undi umwe b´abatutsi. NKURUNZIZA PASCAL n´uwo wundi birukiye kuza ku kigo cya ESO baje kunshaka kubera NKURUNZIZA yari azi ko mpaba, yambereye Directeur muri HUMANITES SCIENTIFIQUES ku MUSANZE hayoborwaga n´abamaristes. Dukubitanye amaso Umusaza yararize nanjye intimba iranyuzura, ambwira uko batewe n´abo babisha atamenye bakica kakahava. Ati mbabarira umfashe ngere ku KANYARU ndebe ko nakwambuka nkajya mu bigo byacu I BURUNDI. Byahuriranye nuko hari patrouille igemuriye détachement yo ku KANYARU. Mbwira Premier-sergent wari ugiyeyo n´abasirikari be batanu, nti mukore ibishoboka byose mwambutse uyu musaza ku mupaka muveyo yambutse. Baramujyana, bagaruka bavuga ko bamwambukije.

Mbese habaye serwakira iteye ubwoba kuva kuri ayo matariki kugeza mu mpera za MATA.

Imiryango yari icumbikiye abatutsi yagize ibihe bibi, kuko insoresore n´uruvange rw´abasoda bava hirya no hino ntibatinyaga no gushaka gutera no mungo zacu. Barabigerageje iwanjye bashaka kujya kwicirayo Gerant wa BK MUKIMBIRI JEAN n´umugore we ANTOINETTE n´abana babo 2 ndetse na mukuru we RUDASINGWA LONGIN wari wahungiye iwanjye. Yewe barabigerageje no kwa COL GATSINZI ahari harahungiye imiryango myinshi yaturutse i KIBUNGO na KIGALI. Bagerageje no gutera Musenyeri GAHAMANYI. Aho hose bagashaka kurasana na garde bahasanze bagatinya.

Kuya 23 MATA nabonanye na Dr RONY ZACHARIAH antekerereza ukuntu mu gitondo cya tariki ya 22 yagiye kureba sous-préfet NYIRINKWAYA yagera imbere y´iwe akahasanga imirambo myinshi ariko akahavana umugore n´umwana batari bahwereye akabajyana kubavurira ku bitaro. Arambwira ati nta mutekano na muke uri ku bitaro kubera aba GP bahivuriza ntawundi muntu bahashaka. Ati kandi sinamenya kuvangura abarwayi. Nti ndabaza LT COL MUVUNYI arebe icyakorwa. Iryo joro barara bishe abakozi ba MSF babiri. Bukeye duhuye nsanga yazinze ibye byose n´abakozi be bose mu mamodoka biyemeje kujya i BURUNDI. Ambwira ko atabasha gukomeza gukorera ahantu atabona umutekano. Bansezeraho baragenda. Uwo munsi nanjye nari ngiye i MATA na NSHILI na MUNINI kubonana n´abategetsi baho ngo mbamenyeshe ko tugiye kuzana abantu benshi i MATA kandi ko tuzajya dukenera inkunga yabo. Twaragiye twirirwayo ariko turara dutashye kuri uwo mugoroba. Iyo nzira twanyuraga ho ubwicanyi bwari bwararangiye mu matariki ya 12 mata 94 kubera abatarishwe bari barahungiye kure berekeza i Burundi.

Hagati aho mu makomini ya BUTARE na GIKONGORO ba Burugumesitiri barimo bajonjora abasore bazinjizwa mu gisoda ndetse n´abandi bazajya kwiga ibya Défense civile kuko nayo yari yatanzweho amabwiriza na Ministeri y´ingabo.

Imvururu zagendaga zifata umurego mu mujyi wose n´inkengero zawo cyane cyane aho havumburiwe ibyobo birebire hirya no hino byaje kumenyekana ko byacukuwe na Entrepreneur NSONERA wajyaga guhisha itaka (déblais) mu ishyamba rya Kaminuza (Arboretum). Ibi bigahurirana n´amagambo abatutsi bavugaga ngo «mudutanzeho amasegonda make» cg ngo «abahutu mugira IMANA ntimujya inama».

Ku itariki ya 25 Mata, mu kigo cya ESO natangiye kwakira abarikiri bazanwa na ba burugumesitiri. Ku itariki ya 26 Mata najyanye contingent ya mbere y´abarikiri i MATA. Nagabanyije kabiri abacadres nahawe njyana bamwe abandi basigara bakomeza kwakira abo barikiri no kubazana progressivement i MATA. Mu kigo nasizemo SLT GATSINZI Modeste wari unyungirije ari na we S3 wa CI MATA. Na we yazanye contingent ya nyuma tariki ya 30 Mata 94. Yasanze ndimo kwakira contingent y´abarikiri b´abarundi bari baturutse mu Mutara, baje mu ma BUS 8 ya ONATRACOM. Bari bayobowe n´aba officiers batanu b´abarundi. Nabo bakomereje imyitozo aho hamwe n´abacu.

VII. KUVA TARIKI YA 01 GICURASI KUGERA TARIKI YA 04 KANAMA 1994:

Nibutse ko kuva tariki ya 26 MATA 94, ntongeye kuba I BUTARE. Imirimo yanjye yakomereje I MATA muri komini RWAMIKO muri Perefegitura ya GIKONGORO aho nayoboraga ikigo cyigishaga abarikiri bagombaga kujya kunganira urugamba. Nahabaye kugera tariki ya 26 GICURASI 94 ubwo nahawe mutation yo kujya kuba S1-S4 wa Secteur Ops NYANZA. Muri iki gihe namaze I MATA, nagarutse I BUTARE Général GATSINZI Marcel antumyeho ngo ngarure ya JEEP NISSAN ya MINUAR nagendagamo. Abo muri MINUAR bari baje gushyikira za modokari 4 zabo LT COL BERENA yari yadusigiye agenda naya ndege C-130. Iyo JEEP naje kuyitanga tariki ya 17 GICURASI, mpita nsubiranayo TOYOTA 4×4 Diesel ya CUSP. Muri iki gihe nari i MATA nta kintu nahamya nabonye. Uretse ko namenye ko ahagana tariki ya 3 GICURASI Ex-Préfet HABYARIMANA JB yaje gufatirwa iwe akoherezwa I MURAMBI aho Gouvernement yakoreraga, akaba ataragarutse. Kandi ko umugore we n´abana be b´abakobwa 2 bishwe n´abasoda b´ibicumba, byabicishije imbago byagenderagaho. Ntabwo rero HABYARIMANA JB yapfiriye mu mujyi wa BUTARE nk´uko hari ababivuga gutyo batabizi. Ikindi nabwiwe n´urupfu rwa BASHIMIKI urya uri mubishe BUCYANA Martin. BASHIMIKI yaje gushaka guhungira I BURUNDI anyuze inzira ya MUYAGA. Yaje gutangirwa n´abaturage bamwambura ibifaranga yari afite bamwicana n´umupolisi wa SHYANDA wari amuherekeje ngo amurenze ibyambu byo ku Kanyaru. Naje kumenya ko BASHIMIKI atari ahunze ubwicanyi ahubwo ko yari atorokanye amafaranga miliyoni umunane ya TABARWANDA nk´uko nabibwiwe na MUCUMANKIKO SILAS wayoboraga urwo ruganda rw´itabi. Yabimbwiriye i MATA ahanyuze araharuhukira. Ayo mafaranga yari ayo yavanye muri livraison y´itabi rya TABARWANDA yari amaze iminsi avuye kugurisha I BUJUMBURA.

Ikindi nabonye ni ibonekerwa ryabaye I KIBEHO tariki ya 15 GICURASI 94 nyuma ya saa sita. Nagiyeyo. Hari abantu benshi baturutse hirya no hino. Aho I KIBEHO hari za ruines za KILIZIYA, hananuka cyane kubera imibiri y´abantu benshi bahahambwe mu byobo rusange. Ubwicanyi bw´I KIBEHO bwabaye mu matariki ya 10, 11 na 12 MATA 94.

Ni NYIRAMUKIZA VALENTINE wabonekewe icyo gihe. Yasubiyemo ubutumwa bwa BIKIRA MARIYA bwahatangiwe aho I KIBEHO uko imyaka yakurikiranye. Nyuma aza kuvuga ngo «Igisabo cyanjye cyaramenetse. Naracyakiriye». Bamwe twatashye tuzi ko icyo gisabo ari Perezida HABYARIMANA JUVENAL!!!!

Ku itariki ya 26 GICURASI mu gitondo nabonye COL MURASAMPONGO wari G1 EMAR angezeho aho nari ncumbitse mu nzu y´abashyitsi y´uruganda rw´icyayi rwa MATA. Arambaza ngo mbese sindamenya ko nahinduriwe imirimo? Nti OYA. Ati funga ibyawe tugende wimuriwe muri Sect Ops NYANZA, ugiye kuba S1-S4. Nagize bwangu turagenda. Uwo munsi twahuye n´abanyeshuri ba ESM mu mujyi ku Gikongoro baturutse I NYANZA muri CHRIST ROI bimukira ku KIGEME. Bari kumwe na Général RUSATIRA.

Nageze I NYANZA nka saa kumi nsanga abo tugomba gusimbura bari mu nama. Hari Col NDENGEYINKA, COL MUNYARUGARAMA, MAJ NYAMPAME na MAJ BAM BARIHENDA. Abagombaga gufata ubwo buyobozi bw´iyo Sect Ops ni LT COL BEM GASARABWE (Comd), Maj NTAMAGEZO (S2-S3), nanjye (S1-S4). Nyuma y´umunsi umwe gusa, byabaye ngombwa ko njya I BUTARE muri ESO kwifashisha Général GATSINZI ngo atubonere ibikoresho twabasha kujya tugaburiramo abasirikari, aho hari tariki ya 28 GICURASI. Navuyeyo uwo mugoroba Géneral anyemereye kubishaka akabyegeranya akabitwoherereza. Mu gutaha naguye muri embuscade y´inyenzi zari zigaruriye igice cy´umuhanda I KAVUMU kuri Forge gouvernementale. Kubera nari nkurikiranye na VW Combi ya Compagnie TRANS nayo yerekezaga I KIGALI byatumye nshobora gusimbuka n´abasirikari bane twari kumwe, dusiga imodoka aho twiruka dusubira inyuma. Hagwaga imvura nyinshi. Tugeze ku gasozi hakurya y´akabande mu cyerekezo cya NYANZA, nabonye colonne y´amamodoka imanuka yerekeza I BUTARE itaragera aho embuscade iri. Natanze amategeko abo basoda bane barasa mu kirere berekeza hejuru y´izo modoka, dushaka ko bumva ko bageze ahantu habi basubire inyuma. Bamwe basubiye inyuma, abandi barakomeza bagwa muri ya embuscade. Naje kumenya nyuma ko ayo masasu twarashe ariyo yatumye COL MUNYENGANGO na LT COL NTEZIRYAYO batagwa muri iyo embuscade kubera bayumvise basubira inyuma banyura umuhanda wa NYANZA-RUKONDO-GIKONGORO. Ahubwo aha niho hafatiwe umuhungu w´impfura wa Feu Dr AKINGENEYE Emmanuel, ariwe EUGENE, waje kwicirwa muri NTYAZO.

Twageze muri CHRIST ROI saa sita z´ijoro, mpita mpamagara Général GATSINZI mubwira uko byangendekeye kandi ko baba vigilants kuko inyenzi zafashe umuhanda wa makadamu ko zishobora kumanuka I BUTARE ku buryo bworoshye. Bukeye, inkotanyi zateye umujyi wa NYANZA, nuko abarikiri twari dufite bahunga intatane berekeza bamwe I RUKONDO ya GIKONGORO, abandi berekeza kuri Komini MURAMA.

Njye na LT HATEGEKIMANA Ildephonse twihutiye kujya gutangira abo barikiri berekeje iya GIKONGORO, tubahagarikira ku biro bya Komini RUKONDO. Turi aho nibwo twakiriye abanyururu benshi baturutse I NYANZA batubwirako, PRISON yakinguwe n´inkotanyi, zikabahitishamo gukorana nazo cg gukurikira benewabo. Aha twibajije impamvu COL BEM NDENGEYINKA atasize afunguje iyo PRISON yari yegereye aho yakoreraga (QG ye). Abo banyururu bakimara gufungurwa n´inkotanyi, Igice kimwe cyahise kiziyoboka, ikindi kiba icyo twakiriye. Muri abo baziyobotse niho cya gico cy´amabandi cya SLT KOROTO Bernard cyari gitegereje imanza muri Appel, niho cyafatiye imbunda gikorera inkotanyi kuva ubwo.

Ihererekana buyobozi bwa Secteur Ops NYANZA bwabereye kuri Komini MURAMA ku matariki ya 1, n´iya 2 KAMENA.

Intambara ntiyatworoheye muri iki gice kubera inkotanyi zari zarageze mu mago hafi yose zihishemo. Byabaye ngombwa ko tuhava twigira inyuma tujyana Centre Logistique (C Log) kuri komini Masango.

N´umuhanda wakoreshwaga kuva BUTARE na GIKONGORO werekeza I GITARAMA wari uwo kuva GIKONGORO ukanyura RUKONDO ukanyura MUSANGE ukaza MASANGO ugakomeza MUSHUBATI gutyooo…. Ni aho nabonye Premier Ministre KAMBANDA ari kumwe na Madame NYIRAMASUHUKO (Ministre w´umuryango) bangezeho bavuye I BUTARE berekeza mu NGORORERO.

Aha niho unités zacu zaburiye amasasu, zisigara zirwanisha za grenades strim gusa. Ni nyuma y´uko ONU yari yaradufatiye Embargo, itubohera amaboko imugongo.

Byabaye ngombwa ko nimurira C Log I Rwankuba, naho tutatinze, nongera kuyimurira kuri commune MUSANGE, naho biratugora, twimukira hafi ya Sous-Préfecture KADUHA. Mu ijoro ryo kuya 6 Nyakanga 94 ndi aha I MUSANGE, LT COL GASARABWE yangezeho avuye ku GIKONGORO ambwira ko yari ku KIGEME, ko aje acitse yanze gusinya DECLARATION yahakorewe ihagarariwe na Général RUSATIRA Léonidas na Général GATSINZI Marcel bavuga ko bitandukanije na FAR. Iyo DECLARATION yasinywe na ba officiers 9 aribo: Gén RUSATIRA, Gén GATSINZI, Col MUSONERA, Lt Col MUGEMANYI, Maj HABYARIMANA Emmanuel, Maj NDAMAGE (femme), Maj RWABUKWISI, Maj NDAMAGE (homme), Maj iG HABYARABATUMA.

Aho I KADUHA niho nasabiye permission y´iminsi ine ngo njye guhungisha famille yanjye yari yarageze ku Gikongoro. Narayifashe, mfata inzira ya MUKO nerekeza GISOVU, nyura mu BISESERO mpasanga abafaransa barinze inkambi y´insoresore z´abatutsi nyinshi zashoboraga kubarirwa hagati ya 700 na 1000. Ngera ku KIBUYE ndaharara. Bucya nkomeza iya Gisenyi. Ngeze kuri Pfunda nsanga mwarimu wanjye Philosophe MANIRAGABA BALIBUTSA n´umudamu we n´abana be bapfukamishijwe n´abagoyi bariye karungu bafite intwaro n´amahiri. Mbasha kubasobanurira ko uwo mugabo ari Professeur ukomeye wa ESM na UNR, ko nanjye yanyigishije, baramurekura, we n´abe basubira muri DAIHATSU yabo ndabashorera mbageza mu mujyi ku GISENYI. Aho hari tariki ya 10 NYAKANGA 94. Nasanze GISENYI ihagaze nabi kuko yari yuzuye impunzi kandi umwuka w´intambara wari wose. Mu ijoro ryo kuya 11 rishyira 12 haraye humvikana amasasu hirya no hino. Bukeye byabaye ngombwa ko nsubiza umuryango wanjye mu nzira ya KIBUYE. Ngeze ku Kibuye nahahuriye na LT COL GASARABWE ambwira ko nkimara kuva I KADUHA bahise babona itegeko ribabwira kuhava bakerekeza iya CYANGUGU. Ubwo nakomeje urugendo nerekeza I CYANGUGU.

I CYANGUGU nahasanze Feu Dr SINDIKUBWABO n´imiryango ye, nanahasanze Madame NYIRAMASUHUKO Pauline n´abandi. Bahise bambuka umupaka kuri 17 NYAKANGA. Abasirikari banyuraga kuri RUSIZI ya kabiri bakajya I PANZI I BUKAVU. Njye nasigaye ncumbitse muri Home y´ababikira ba Saint Vincent. Nagombaga kuvuza umudamu wanjye wari ufite menaces d´avortement. Nagize amahirwe yitabwaho n´abaganga b´abafaransa bakoreraga kuri stade Kamarampaka n´aho mu ba Saints VINCENT. Mubatwitagaho harimo na AUMONIER DIRKE wa Opération Turquoise. Yakundaga kuza kutureba aho twari ducumbitse.

Naje kugira isanganya: tariki ya 3 KANAMA saa saba nagiye kubona mbona ipeloto yuzuye y´abafaransa isesekaye aho nari ncumbitse, irahasaka cyane, iramfata inyambika amapingu inyuriza imodoka injyana I KAMEMBE aho QG ya TURQUOISE yari. Général KABILIGI na Major NYAMPAME bagerageje kuza kumbohoza birabananira. Ndi aho ku KIBUGA I KAMEMBE nabashije kubona Hélicoptère PUMA yatwaraga abantu bavaga muri cave kuri bout y´ikibuga ahagana mu mujyi ikaguruka yerekeza mu gihugu hagati hashira nk´iminota itanu ikagaruka, igafata abandi. Yakoze tours eshatu ndeba. Muri tour ya gatatu muburiye nabonyemo uwitwa HABIMANA JACQUES wawundi wanyanditseho mu ISIBO navuze haruguru.

Nagize Imana mbona AUMONIER DIRKE angezeho ambaza uko byangendekeye mubwira ko ntazi impamvu nafashwe. Ajya kubaza LT COL HOGGAR wari Comd w´iyo Opération TURQUOISE aho I CYANGUGU.

Nyuma saa moya z´umugoroba, nahamagajwe na LT COL HOGGAR ambwira ko banyibeshyeho, ko andekuye. Ngo bari bamubwiye ko mfite umugambi wo kwica umu Liyetona wabo wakoraga ku KIRARO hafi ya HOTEL DU LAC. Yampaye ijeep insubiza ku icumbi ryanjye kuri Home Saint VINCENT.

Bukeye kuri tariki ya 4 KANAMA nafashe icyemezo cyo kwambuka nerekeza I BUKAVU. Nyuma gato naje guhurira na HABIMANA JACQUES ahitwa BAGIRA. Mubaza ibya ya hélicoptère yabatwaye ndeba. Ambwira ko abo yatwaraga bari abahutu babaga bafashwe mu mukwabu wa nijoro mu mujyi I KAMEMBE. Yambwiye ko yabagejeje hejuru ya NYUNGWE bagakingura bakabajugunya hasi. We yashoboye kuramirwa n´ibigozigozi by´ishyamba rya NYUNGWE, nyuma ashakisha inzira imugeza I Cyangugu ngo abone uko ahungira I BUKAVU. Ati nabonye UKUBOKO KW´IMANA.

VIII. UMWANZURO: ICYO MBONA CYATEYE UBWICANYI MU MUJYI WA BUTARE

a. Impamvu za kure:

– Uko Butare yari isanzwe izwi ni uko yarimo abatutsi benshi ariko babashije kwivanga n´abahutu (insertion sociale parfaite). Abahutu n´abatutsi barashyingiranaga, bahanaga inka, basangiraga byose. Ariko ubwicanyi bwabaga I Burundi bwakomeje kwinjiza mu banyabutare umwuka mubi kubera impunzi z´abahutu zahoraga zisukiranya mu makomini ya BUTARE. Twibuke ko BUTARE yabagamo inkambi z´impunzi z´abarundi zirenze 3, ziyongera ku barundi benshi babaga mu mujyi wa BUTARE.

– Ibyabaye I NTEGA na MARANGARA bikajya bibonwa n´abaturage b´amakomini ahana imipaka n´u Burundi byatumye umwuka mubi hagati y´abahutu n´abatutsi muri BUTARE wiyongera cyane. Za kajugujugu z´intwazangabo z´I Burundi zirasa abahutu zaragaragaraga. Abahutu bahunga bagwa mu ruzi rw´akanyaru byaragaragaraga. Imirambo mu ruzi rw´akanyaru yaragaragaraga.

– Ku itariki ya 21 UKWAKIRA 93, Iyicwa nabi cyane rya Perezida wa mbere wari watowe I Burundi tariki ya 24 KAMENA 1993, akicanwa n´abandi barundi bari baratahutse iwabo bavuye I BUTARE, ryazuye umwuka mubi udasanzwe hagati y´abahutu n´abatutsi muri perefegitura ya BUTARE. Abenshi muri abo bishwe bari bazwi neza muri BUTARE. Abahunze icyo gihe bagaruka bazanye inkuru z´ubwo bwicanyi budasanzwe zavugaga ko na Paul KAGAME yari aburimo I Bujumbura.

– Kuva intambara yatera tariki ya 1 UKWAKIRA 1990,ndetse na mbere y´aho gato, havugwaga igenda ry´insoresore z´abatutsi bavaga mu miryango mu makomini ya BUTARE bakajya kwitoza ibya gisirikare I Buganda mu Nkotanyi. Bikaba bibi cyane iyo nyuma bagarukaga ku misozi bakomotseho nyuma y´iyo myitozo.

– Kuva intambara yatera, imvugo mbi y´ubwishongozi yakomeje kuranga abatutsi bamwe na bamwe. Urugero nko kuvuga ngo «Izacu z´amarere ntizikomwa imbere». Kubwira abaturanyi ko mwebwe mufite ingabo zanyu bifite icyo byasigaga mu mitima y´ababwirwaga.

– Igitero cyo ku itariki ya 1 UKWAKIRA 90 cyashyize umukangi hagati y´abaturage, haboneka abashyigikiye Leta, n´abandi bashyigikiye abateye igihugu. Bikagaragarira no muri za recrutements mu ngabo aho abasore bamwe bemeraga kujya mu ngabo za FAR, abandi bakajya kwigishirizwa mu Nyenzi-inkotanyi hanze y´igihugu. Ibi kandi ninako byajyanaga n´imisanzu inyuranye yatangwaga kuri ubwo buryo. Abatutsi bakagurisha inka bakohereza imisanzu mu Nyenzi-inkotanyi.

– Stratégie ya FPR Inkotanyi yo gukwirakwiza abacengezi bayo n´imbunda n´amasasu na grenades mu makomini ya BUTARE. Bimwe byarafatwaga bikaba gihamya ko izo ntwaro n´abantu nkabo bihishe mu baturage.

b. Impamvu za hafi:

– Inkuru y´ihanurwa ry´indege ya Perezida HABYARIMANA n´urupfu rwe byongereye umwuka mubi mu baturage, ariko nta bwicanyi byazanye ku ikubitiro. Uru rupfu rwakurikiwe n´agahinda kuri bamwe n´ibyishimo ku bandi. Ndetse abishongora ntibatinze kujya babivuga, ngo « Ko umwami w´abahutu atanze baragana he?».

– Kumva ko Inyenzi-inkotanyi zarenze ku masezerano y´amahoro ya ARUSHA zikubura imirwano mu turere twaberagamo imirwano hiyongereyeho n´umujyi wa KIGALi byatumye icyizere cy´amahoro kiyoyoka mu bantu. Ni nako imvugo ngo «izamarere zasonze mbele» mu bwishongozi buhanitse, yateye ubwoba buganisha k´ubwihebe bw´abantu.

– Uruhuri rw´impunzi rwisukiranyije I BUTARE rwateye ubwoba budasanzwe mu bantu. BUTARE niyo yabaye HAVRE de sécurité yakomeje kwakira impunzi ziva imihanda yose. Mwumve inkuru n´impuha n´ibikurukuru byaherekezaga uru ruhuri rw´abantu mu mujyi wa BUTARE.

– Inzara mu bantu. Butare ubwayo yari isanganwe inzara. Birumvikana ko izi mpunzi nyinshi zatumye INZARA yikuba nka 3 mu mujyi. Icyakurikiyeho ni agatima karehareha ko gushaka gusahura ibiribwa n´ibindi bikenerwa mu maduka.

– Ubuyobozi bwa Gisivile bwageze aho bugira intege nkeya kubera ibibazo byinshi by´inzara cyane cyane, no kugéra (gérer) abo bantu b´imbazanyamoko bahahuriye, ndetse barimo na ba infiltrés b´inyenzi inkotanyi.

– Abasirikari baturutse mu bigo binyuranye by´i KIGALI babaye benshi mu mujyi wa BUTARE. Ni nako n´abadéserteurs b´abasirikari n´abagendarmes bari benshi mu mujyi no mu nkengero zawo. Bityo abambaye imyenda ya gisirikari barivanze. Habura Coordination mu buyobozi bw´izo ngabo nyinshi ako kageni.Iki kibazo cya manque de Coordination mu buyobozi bw´ingabo zari mu mujyi wa BUTARE cyatumye amategeko n´amabwiriza ajya aba impfabusa: twibutse ko hari ESO, Groupement TUMBA, Camp NGOMA, Hopital Militaire de KANOMBE, Compagnie Médicale, Eléments du Bataillon GP, Eléments de la Compagnie des Transmissions (Cie Tr).

– Contrôle iruhanyije y´abasirikari bakoreraga hanze y´ikigo cya ESO, ababaga kuri za détachements, kuri za barrages bashinzwe kureba niba inkotanyi zitarinjiye mu mujyi, abarindaga imiryango ya ba ofisiye muri quartier résidentiel ya BUYE, abari bashinzwe kubuza isahurwa ry´umujyi n´aba PM bahigaga abadéserteurs na ba irréguliers, ba garde-malades mu bitaro bya UNR….

– Umwuka mubi waturutse ku rupfu rw´abagendarmes babiri biciwe I CYAHINDA, bishwe n´impunzi z´abatutsi baturutse ku GIKONGORO. Izi mpunzi zahishe imirambo yabo n´imbunda zabo. Ibi byatumye abagendarmes ba Groupement TUMBA barakara birenze urugero, ndetse kubera négociations za Perefe HABYARIMANA Jean Baptiste zananiranye I CYAHINDA ku tariki ya 17 MATA 94, Groupement TUMBA yoherejeyo abagendarmes n´imbunda zabo bajya kurwanya abo ba inciviques ngo babambure iyo mirambo n´imbunda zabo, aho hari tariki ya 18 na 19 MATA 94.

– Mu mujyi hari mo abantu benshi barekereje bafite umutima wo kwihorera kubyababayeho iyo baturutse, baba abasivile baba abasirikari. Bari bategereje icyaba imbarutso ngo birare mubo bashaka kwihoreraho. Njye ntekereza ko ari muri urwo rwego amagambo yavuzwe na Perezida SINDIKUBWABO Théodore mu nama yo kuya 19 MATA 94 mu nama yo kwerekana Perefe mushya, yumviswe ku buryo bunyuranye. Abari barekereje bati amabwiriza yatanzwe kuko babise ba «nyira ntibindeba» cg se ngo «abo bitwaje intwaro mubadukize». Kuva tariki ya 20 Mata 94, ibintu byarahindutse, hatangira ubwicanyi hirya no hino, buba bubi cyane kubera ukuntu abantu bari benshi umujyi wose. Kandi byakubitiye rimwe kuya 21 MATA 94 ku buryo nta na hamwe hatavugwaga ubwicanyi. Bityo kuba ubuyobozi bwa Perefegitura n´umujyi n´inzego z´umutekano byatabara birananirana kw´ikubitiro. Byabaye ngombwa ko Gouvernement imanuka gukoresha amanama ya pacification ariko biba iby´ubusa.

Ngibyo iby´I BUTARE. Sinemeranywa n´abavuga ko Perezida SINDIKUBWABO yatanze amabwiriza yo kwica abatutsi, keretse utazi umuryango we. Yari gutanga amategeko se yo kwikora mu nda? Sinemeranywa n´abavuga ko hatanzwe amategeko cg amabwiriza yo kwica abantu. Kandi abavuga batyo nta gihamya bagenderaho uretse ibitekerezo bigirira mu mitwe yabo. Ubwicanyi bw´i BUTARE nta rwego uru n´uru rwabuteguye na gato. Iyo biba gutyo ntibuba bwarategereje kuba nyuma y´ibyumweru bibiri ahandi butangiye. Iyo abasirikari bari basanzwe i BUTARE bashaka kwicana rugikubita ntawari kubasha kubatangira.

NIZEYIMANA Ildephonse

Exit mobile version