Abintu byiroheye Kagame n’agatsiko aho u Burundi bugiye kubabera uko Uburusiya bwabereye Hitileri yibwira ko azabufata mu cyumweru kimwe. Ejo mwiboneye i Bujumbura uburyo Abarundi babyikiye mu mihanda bamagana Kagame kandi njye icyanshimishije nuko Abarundi bazi neza umwanzi wabo. Ntabwo ari u Rwanda n’Abanyarwanda ahubwo ni KAGAME n’AGATSIKO.
Ariko igiteye ubwoba n’UBUKONJE Kagame afite muri ino minsi. Muri buka mwese avuga aya magambo muri iyi video iri hasi. Ariko ibuye ryagaragaye ntiryica isuka kuko none n’amahanga yemeza ko Kagame afite uruhare mu bibera i Burundi. Muri macye bamwe muri bapfuye benshi bazabazwe Kagame.