Site icon Rugali – Amakuru

Twihanganishije Nduhungirehe ariko byari kuba byiza iyo avuga na murumuna we wishwe na FPR Inkotanyi.

Nduhungirehe Olivier

Huye: Nduhungirehe yafashwe n’ikiniga mu kwibuka Jenoside yahitanye abarimo umuryango we. Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ushinzwe Umuryango wa Afurika y‘Iburasirazuba, Amb. Nduhungirehe Olivier, yafashwe n’ikiniga mu muhango wo kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu Karere ka Huye, barimo n’abo bafitanye isano.

Kuri uyu wa Kane nibwo habaye uyu muhango, aho Amb. Nduhungurehe yifatanyije n’abatuye Umurenge wa Ruhashya mu kwibuka ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ijambo rye ryakurikiye indirimo y’umuhanzi Bonhomme yitwa ‘Ijambo rya Nyuma’ irimo ubuhamya bukomeye bw’umubyeyi wicanywe n’abana be bane muri Jenoside yakorewe Abatutsi, agiye kuvuga abanza gufatwa n’ikiniga.

Amb. Nduhungirehe yagarutse ku mateka ya Jenoside mu yari Komini Mbazi na Ruhashya avuga ko mu bishwe harimo n’abo bafitanye isano benshi.

Ati “Njye ku giti cyanjye ndibuka abo mu murango wacu benshi biciwe muri uyu Murenge wa Ruhashya abenshi imiryango ikaba yarazimye.”

Mu bo yavuze mu mazina harimo nyirarume Polisi Alexis n’umugore we n’abana babo batandatu. Yavuze ko bapfuye urupfu rubi kimwe n’abandi batutsi bishwe muri Jenoside hirya no hino mu Rwanda.

Ati “Marume n’umwana we umwe baratemwe bajugunywa mu Kanyaru, umugore we atwikirwa mu nzu n’abana babiri, umwana wa gatatu ahungira kwa muramu we ariko aramwirukana bahita bamwica; umwana w’ubuheta ajugunywa mu musarani.”
“Hanyuma umuhungu w’imfura na we yishwe urupfu rw’agashinyaguro kuko abicanyi bamubambye ku giti bamutera amacumu kugeza igihe ashiriyemo umwuka. Ngurwo urupfu kwa Polisi Alexis bapfuye, nguko uko umuryango wazimye.”

Perezida wa Komisiyo yo kurwanya Jenoside (CNLG), Dr Emmanuel Havugimana, yatanze ikiganiro agaruka ku mateka y’u Rwanda yerekana uburyo Jenoside yakorewe Abatutsi yateguwe kuva kera mu mwaka wa 1959.

Yatanze urugero rwo mu mwaka wa 1963 ubwo hashyirwagaho itegeko rihana abatutsi ridahana abahutu igihe bakoze ibyaha bimwe.

Ati “Ni itegeko ryavugaga ko umuhutu wishe umututsi cyangwa wononnye ibintu by’umututsi hagati ya tariki 1 Ugushingo 1959 n’itariki 30 Kamena 1962 atazabihanirwa kubera ko yakoraga impinduramatwara; ariko umututsi watewe akirwanaho akagira umuhutu yica we agomba kubihanirwa kubera ko yarwanyaga impinduramatwara.”

Yasobanuye ko icyo gihe igihugu cyari gishyizeho itegeko rihana igice kimwe cy’abanyarwanda ridahana abandi.

Ati “Uwo muco wo kudahana uba ugiye mu mitima y’abantu basigara bumva ko kwica umututsi atari icyaha, umuntu adashobora kubihanirwa.”

Mu murenge wa Ruhashya ugizwe n’utugari turindwi, hari urwibutso rushyinguyemo imibiri y’abazize Jenoside isaga ibihumbi 46.

 

Iki gikorwa cyitabiriwe n’abaturage benshi mu murenge wa Ruhashya

 

Hafashwe umwanya wo Kwibuka abazize Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994

 

Amb. Nduhungirehe yagowe no kuvuga ijambo kubera amateka azirikana y’ibyabereye muri aka gace

 

Yafashwe n’ikiniga

 

 

 

Hashyizwe indabo abashyinguwe abazize Jenoside

 

Minisitiri Nduhungirehe, Guverineri Emmanuel Gasana n’abayobozi b’Ingabo na Polisi bunamira abazize Jenoside

 

 

prudence@igihe.rw

Exit mobile version