Ko abashaka guhatana na Kagame biyemerera ibigwi bye, bashingira kuki ko bazamutsinda? Mu gihe habura amezi macye ngo habe amatora ya Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, hari abantu batandukanye bakomeje kugaragaza ko biteguye guhatana mu matora y’Umukuru w’igihugu, kandi bose bavuga ko bazatsinda Perezida Paul Kagame, barangiza bakagaragaza ubwabo ko ibigwi bye byivugira, mu gihe kugaragaza ibyabo bigwi bishobora kuzatuma abanyarwanda babatora byo ntaho byari byagaragara.
Dr Frank Habineza uyobora ishyaka riharanira Demokarasi n’ibidukikije (Democratic Green Party), yamaze kugenwa n’iri shyaka rye ko azariserukira mu matora y’Umukuru w’igihugu ateganyijwe muri Kanama. Uyu ariko tariki 13 Gicurasi 2015 ubwo hari impaka mu bijyanye no guhindura Itegeko Nshinga, yiyemereraga ko Perezida Kagame yakoze byinshi byiza, ariko akifuza ko yasimburwa akanavuga ko we abona yabishobora. Icyatumaga we n’ishyaka rye baburana, ni uko ngo batiyumvishaga uburyo habura undi umusimbura. Uyu aherutse nanone gutangaza ko abona afite icyizere cyo kuba yatsinda Perezida Kagame, kuko ngo yizeye ko hari abanyarwanda benshi bamushyigikiye. Ntahakana ariko ibikorwa by’iterambere Perezida Kagame yagejeje ku banyarwanda, ndetse ntaranagaragaza ibigwi bye bishobora kuzatuma atorwa.
Padiri Nahimana Thomas na we wamaze gutangaza ko ashaka kwiyamamaza n’ubwo atarashobora kugera mu Rwanda, yivugira ko nta kabuza aziyamamaza kandi ko azatsinda Perezida Kagame. Nyamara tariki 22 Ukuboza 2016, yivugiye ko na we ubwe yemera ibigwi bya Perezida Kagame. Yagize ati: “Perezida Kagame nk’umukuru w’igihugu hari ibikorwa bikomeye nanjye nshima. Iyo ni inshingano ye, iyo atabikora nibwo hari kuba hari ikibazo. Ariko ikiruta byose nshima Perezida Kagame, ni uko u Rwanda ubu rutameze nka Siriya, rukaba atari igihugu kivogerwa n’ubonetse wese.”
Mpayimana Philippe uherutse gutangaza ko na we aziyamamaza nk’umukandida wigenga, aherutse gutungurana ubwo mu kiganiro n’abanyamakuru yashimangiraga ko azatsinda Perezida Kagame, ariko akavuga ko ari we muntu afata nk’icyitegererezo mu buzima bwe kubera gahunda nziza yagejeje ku banyarwanda, iterambere ndetse no kuba imvugo ye ijyana n’ingiro. Icyo gihe yahaswe ibibazo, abanyamakuru bamubaza impamvu atakwerura ngo avuge ko amushyigikiye mu matora aho kuvuga ko azahangana na we kandi akarenzaho kuvuga ko azanamutsinda.
Muri rusange, aba bose bagaragaza ko Perezida Kagame afite ibigwi ntayegayezwa, ariko bakarengaho bakavuga ko bazamutsinda. Uganira n’aba bashaka kuba abakandida wese, cyane cyane iyo ari umunyamakuru, mu bibazo ababaza ntihaburamo akenshi ikivuga ko baba bashaka kwiyamamaza by’umugenzo, cyangwa nanone bakaba bishakira kumenyekana cyangwa izindi nyungu zidashingiye no ku nzozi zo kuyobora u Rwanda ku mwanya wa Perezida.
Source: ukwezi.com