Uganda: Twibutse Museveni ko “Uhishira umurozi akakumaraho abana”. Igihe kirageze avuge ko ari Kagame uri inyuma ya Bobi Wine nkuko u Burundi butigeze buhisha ko Kagame ariwe watezaga akavuyo mu Burundi.
Amateka yisubiramo koko! Perezida Habyarimana yakoze amakosa yanga kuvuga ko abamuteye bavuye Uganda bafashijwe na Museveni birangira bamwishe none na Muzehe Museveni arimo kugera ikirenge mu cya Perezida Habyarimana yanga kuvuga ko Kagame ariwe uri inyuma ya ziriya mvururu zirimo kubera Uganda.
Hari impirimbanyi yifuza impinduka wanditse ku rukuta rwe uko abona ibiri kubera Uganda nkaba nemeranya nawe kandi nifuzaga kubasangiza ibyo yavuze. Doreen Umwiza yagize ati:
M7 yateje ibibazo igihugu cyacu bikomeye, yashyigikiye FPR/Kagame mu kwica abanyarwanda muri Congo n’ahandi, yagundiriye ubutegetsi imyaka 34 yose, ku buryo ntari nkwiye kumushyigikira.
Ariko kuba nzi neza ko Bob Wine ashyigikiwe n’ubutegetsi nahunze, iyo iba impamvu nyamukuru ituma ntashyigikira Bob Wine.
Ibya Uganda kuri njye, ni imibare, Bob Wine afashijwe n’inkotanyi binyuze mu kavuyo, Uganda ishobora kuba nka Congo, hakavukaa imitwe myinshi yitwara gisilikali, harimo iyashingwa na Kagame, harimo abahoze ku ruhande rwa M7, harimo abava Congo, etc abaturage benshi ba Uganda bakazahashirira, ariko byazagira ingaruka ikomeye ku Rwanda, kuko ikibuga cy’abarwanya agatsiko cyaba kibaye kigali, Aya yaba ari amahirwe.
M7 abyitwayemo neza, yahatsindira Bob Wine/Kagame ariko ibintu byakomeza uku bimeze, amahirwe makeya nuko yazamwihimuraho.
Ibya Uganda ntawe nshyigikiye, mbirebera kure.
Igitekerezo cyanjye.