Site icon Rugali – Amakuru

Twibutse Kagame na FPR Inkotanyi ko icyiza cyo kuvuga ukuri, ni uko ugusubiramo n’inshuro ijana udategwa

Nimuhorane Imana !

Icyiza cyo kuvuga ukuli, ni uko ugusubiramo n’inshuro ijana udategwa, n’ubwo ikibazo cyabazwa ukundi, naho iyo ubeshya wibagirwa ibyo wavuze ukivuguruza ! Biteye isoni kubona Kagame, mu kunyomoza ibivugwa na The Financial Times ko abeshyeshya imibare ku kibazo cy’ubukene mu Rwanda, ajya kujijisha urubyiruko !

Nk’uko bigaragara hasi aha (uhereye ku munota wa 24), yakoranyije abana 3000 barobanuwe mu Intare Conference Arena i Kabuga, ku wa gatatu 14/08/2019, ni uko arabeshyabeshya karahava :

Uyu mwitozo wo kwifatira urubyiruko uramenyerewe, niwo n’umujyanama we Kabarebe ahoramo asomera abana b’u Rwanda amateka atambamye. Ahangaha aliko, Kagame arirengagiza ko ingeso y’itekinika mu mihigo ya Leta n’igenamigambi yabaye kanseri mu mikorere ya Leta :

Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente yabyemereje mu Umwiherero wa 15, Minisitiri Kaboneka abigarukaho mu Igihe mbere y’uko Tito Rutaremara yerura akabyamagana yerekana uko bikorwa n’ingaruka zabyo :

Dr Biruka, 18/08/2019

Exit mobile version