Site icon Rugali – Amakuru

Twibutse Kagame ko m’Ukuboza 2012 Yashimiye Museveni Wafashije Abanyarwanda Kwibohora

Perezida Kagame arashima Perezida Museveni wafashije Abanyarwanda Kwibohora. Mu birori byo kwakira abashyitsi baje mu isabukuru y’imyaka 25 y’umuryango FPR Inkotanyi umaze uvutse, ba Perezida Paul Kagame w’u Rwanda na Yoweri Museveni wa Uganda basangiye n’Abanyarwanda bishimira ibyagezweho mu kubohora u Rwanda.

Perezida Kagame yashimiye mugenzi we Museveni, amubwira ko ari Umujyanama w’icyubahiro mwiza wa RPF. Ati “Ibi turabivugira ko hari isano dufitanye n’intambara zabaye zari zigamije kubohora ibihugu byacu.”
Perezida Kagame yasabye Abanyafurika muri (…)

Mu birori byo kwakira abashyitsi baje mu isabukuru y’imyaka 25 y’umuryango FPR Inkotanyi umaze uvutse, ba Perezida Paul Kagame w’u Rwanda na Yoweri Museveni wa Uganda basangiye n’Abanyarwanda bishimira ibyagezweho mu kubohora u Rwanda.

Abitabiriye ibirori bakira ba Perezida Museveni na Kagame

Perezida Kagame yashimiye mugenzi we Museveni, amubwira ko ari Umujyanama w’icyubahiro mwiza wa RPF. Ati “Ibi turabivugira ko hari isano dufitanye n’intambara zabaye zari zigamije kubohora ibihugu byacu.”

 

Perezida Kagame ageza ijambo ku bari muri ibi birori

Perezida Kagame yasabye Abanyafurika muri rusange gukomeza gufatanya bakarangwa n’ubupfura n’ubumwe, ibyo byose bakabikora bagamije iterambere ry’Abanyafurika. Yavuze ko u Rwanda ruzakomeza umubano mwiza na Uganda mu kugera ku iterambere ry’ ibihugu byombi.

Perezida Museveni yavuze ko yishimiye ko Abanyarwanda babayeho mu mahoro kandi mu cyerekezo cyiza cy’iterabembe, n’icyizere cy’ubuzima bwiza.

Yavuze ko mu gihe uwari Perezida w’u Rwanda Habyarimana Juvenal yavugaga ko u Rwanda ari ruto ko Abanyarwanda bari mu buhungiro mu gihugu cya Uganda batari kurukwirwamo, byari ibintu bitumvikana. Ati “U Buholandi bungana n’u Rwanda butuwe n’abaturage basaga miliyoni 16, kubera iki u Rwanda rutari guturwa n’Abanyarwanda basaga miliyoni indwi? Ibyo ni byo nabajije Habyarimana!”

Perezida Museveni yashimiye cyane FPR Inkotanyi yabohoje igihugu kuri ubu Abanyarwabaa bakaba babayeho neza, asaba ko bakomeza kwiteza imbere mu bukungu bohereza hanze umusaruro utunganyije.

 

Mu ijambo rye, Museveni yashimye ibyo FPR yagejeje ku Rwanda

Ku birebana n’Abanyafurika, Perezida Museveni yavuze ko bahuje umuco, n’ururimi mu ndimi ziri mu byiciro bine (Bantu,Sahara Dialect, Afro Asiatic n’ururimi rw’ibihugu bya Afurika y’Amajyepfo).

Mu karere yavuze ko Abarundi bavuga Abanyarwanda bakumva, agaragaza ko n’ubwo bavuga indimi nyinshi ariko ari bamwe. Ati “Turi bamwe, turi Abanyafurika ariko ntituyoborwa kimwe. Abo mu gace k’Ibiyaga Bigari ushoboba kuvuga undi akumva.”

Kwakira abayobozi bitabiriye kwizihiza isabukuru y’imyaka 25 Umuryango FPR Inkotanyi uvutse byabereye i Kigali kuri uyu wa 19 Ukuboza 2012. Aba bayobozi baturutse mu bihugu bitandukanye by’isi harimo ibyo mu Karere u Rwanda ruherereyemo, Afurika n’indi migabane y’isi.

 

Umuryango FPR Inkotanyi wavukiye mu gihugu cya Uganda mu mwaka wa 1987, bikaba ari no muri uru rwego umukuru w’Igihugu cya Uganda Yoweri Museveni yaje kwifatanya na FPR mu kwizihiza iyi sabukuru.

Source: Igihe.com

Exit mobile version