Site icon Rugali – Amakuru

Twibutse Kagame ko kubaka imiturirwa warangiza ukibagirwa kubakira no kuyobora amazi y’imvura atemba ntacyo bimaze

Dore Kigali yuzuye imisarani ayo mazi mureba arakukumuka bikamanukana byose. Namwe nimwirebere uburyo umujyi mukuru wa Singapore y’Afurika amazi y’imvura akukumuka agakukumukana n’imyanda y’imisarani bikuzurirana hose mu mujyi mukuru wa Singapore y’Afurika. Paul Kagame ati u Rwanda rwateye imbere ngo kubera imiturirwa amaze kubaka muri Kigali. Aho abera umuswa n’ubwo buryo yigamba ibyo bikorwa maze nyuma hakagira ikimutamaza. Kubaka imiturirwa warangiza ukibagirwa kubakira no kuyobora amazi y’imvura atemba ntacyo bimaze kuko ayo mazi y’imvura azasenya iyo mitulirwa. Kubaka imiturirwa warangiza ukibagirwa kubakira no kuyobora amazi y’imisarani akivanga n’amazi y’imvura atemba ajya mu migezi abaturage bakoresha bavoma amazi yo gukoresha mu ngo zabo, ibi byo si akaga.

Kagame byaramuyobeye, aho kugira ngo akemure ibibazo koko bibangamiye abaturage ahubwo arabuza abaturage uburyo abicisha inzara. Ruhurura ziboneka mu bice byose bya Kigali zigenda zicukurika kurushaho aho kugira ngo azifatirane azubake zitaracukurika ngo bitware amafaranga menshi kuzubaka. Izo ruhurura zamaze abaturage ariko Paul Kagame akirirwa aririmba ngo abanyarwanda bafite umutekano. Abatishwe n’umwicanyi Kagame bahitanwa n’izo ruhurura. Kagame yabaye bazumva ryari.

Ibi byose ni gahunda y’umwicanyi Paul Kagame yo kumara abanyarwanda akoresheje amayeri menshi. Ariko Paul Kagame amenye ko ntabapfira rimwe nk’abatabazi. Paul Kagame akomeze yice ariko ntiyibagirwe ko nawe azapfa. Uburyo azapfa ntawe ubuzi uretse Imana gusa. Kandi yibuke ko akebo kajya iwa mugarura.

Ange Uwera

Exit mobile version