Site icon Rugali – Amakuru

Twibutse Kagame ibyo yigeze gucyurira Nyakwigendera Perezida Nkurunziza ngo ntawe uzi aho aba ahora yikingiranye ngo ayobora ate!

Rwanda: Kuki Kagame asigaye akora iminsi itarenze 5 mu kwezi?

Byinshi bikomeje kuvugwa ku mpamvu Kagame atari kuboneka mu ruhame akaba yarahejeje abanyarwanda mu gihirahiro bibaza aho ari cyangwa niba ari muzima. Ibivugwa cyane nuko yaba ari muri Coma tutaretse n’ibivugwa n’abantu nka Padiri Nahimana Thomas ko Kagame yaba yarapfuye bakaba bakomeje kubihisha abanyarwanda n’amahanga.

Hari abandi bavuga ko ari ubwoba Kagame yifitiye bwo kujya mu ruhame buturutse ku mbunda za mudahusha (sniper rifles) bamwe mu basirikari bamurinda baba baribye. Njye ibyo ubwoba sibyemera gusa njye nemera ko hari ibintu bitatu bishoboka: 1) Kagame ararwaye ararebye kubera ibagwa yaba yarakorewe mu mezi abiri atatu ashize, 2) Kagame ari muri Coma, 3) Kagame yarapfuye.

Njye nemera ko 1) and 2) aribyo bishoboka gusa hari ibintu byinshi Kagame ashobora gukora ngo abinyomoze ariko uko iminsi irimo igenda yicuma imbere ntacyo akoze niko ibivugwa bigenda birushaho kuba ukuri.

Hari abagiriye inama Kagame ngo yiyereke abanyarwanda ateruye umwuzukuru we ari kumwe n’ inshuti ze za hafi n’ umuryango, hafatwe amafoto menshi, za video nka 20 ari gusangira nabo, ikirori kimeze neza, ibi byonyine birahagije ngo ibyo kumubika ngo yarapfuye cyangwa ngo ari muri Coma bite agaciro. Kandi ntabwo ari bi gusa yakora ngo anyomoze ibivugwa hari ibindi byinshi yakagobye gukora.

Ntabwo tuzibagirwa aya magambo Kagame yigeze kuvuga kuri Perezida Nkurunziza ngo ahora yihishe ntaboneka none ubu Kagame twaramubuze niwe wihishe none turibaza uburyo ayobora abaturage!

 

Exit mobile version