Bavandimwe mwese mubasha gusoma no kumva uru rurimi ndi kwandikamo, ndabasuhuje kandi mbifuriza amahoro n’ubuzima bwiza.
Mbandikiye ngirango ngire icyo mvuga kubw’iyicwa ribabaje kandi byahuhuye umutima n’ukwemera kuri benshi muritwe.
Kubw’umwihariko ariko ndifuza kuvuga ku Bikorwa bitandukanye biri gutegurwa hirya no hino kwisi byibuka mwene data Kizito Mihigo, watabarutse.
Namenye ko hari missa zizabera Belgium, France, Switzerland, Canada, USA (Buffalo, Detroit) n’ahandi. Ibi bikorwa biri gutegurwa ni byiza.
Twese hamwe twibutse abari kubitegura ko ibi biri kuba kubera mwene data Kizito yishwe. It should be about Kizito. Uwamwishe arazwi kandi bigomba kuvugwa aho ibi bikorwa bizabera. Naho ubundi byaba ari ugutoba amateka ya Kizito, nkuko kandi nawe yabituririmbiye imyaka ishize ko amateka ya kanyarwanda n’urwarubyaye adatobwa, akubahwa uko ameze kose.
Kizito ntabwo yazize ko ari umuririmbyi, umwana mwiza, inyangamugayo, n’ibindi byinshi ntarondogoye hano. Yazize ko ibikorwa bye by’amahoro byahuye n’abanyepolitike bashaka urwango bakamwica. Kubishyira ku ruhande ni ugufasha umwicanyi wadutwaye Kizito Mihigo. Ibi bikorwa rero ntibizahinduke gufasha no guhishira uwishe Kizito.
Muri za kiriziya n’izindi nsengero bavuga ba abami nka Herodi, ba pharao n’abandi bami b’abicanyi. Ndumva rero n’ubungubu bigomba gukomeza “umwami” wishe Kizito bigakomeza kwamaganirwa ku mugaragaro.
Kwicwa kwuyu mwenedata Kizito, byarambabaje cyane nkuko namwe mwese nzi byabababaje. Twange umuco wo kubeshya, kwica, kwihorera, n’uburyarya bimaze guhabwa intebe ku mugaragaro.
Mwenedata Kizito bamutwaye ari umwe ariko hari ba Kizito benshi bazakomeza ibikorwa byiza birimo kugarura ukuri, urukundo n’icyizere mu bavandimwe twese.
Munyihanganire mwese, iyi post imbanye ndende. Ibindi tuzajya tubiganiraho kuri page yange yo mu ruhame.
Murakoze kumpa uyu mwanya
Freeman Bikorwa