Site icon Rugali – Amakuru

TWIBUKE IBYAHISE: IBYABAYE KURI GEN EMMANUEL GASANA – WARI UKURIYE IGIPOLISI KAGAME AKABA AHERUTSE KUMUHIGIKA

Icyumweru gishize igihe izina rya Emmanuel Gasana ryagaragaraga mu mazina y’abaherutse guhindurwa – yahigitswe kumwanya w’umukuru w’igipolisi ashyirwa ku mwanya w’ubuyobozi bw’intara y’amajyepfo, ahari amateka amwerekeyeho hamwe n’umugore we. Umujyi wa Butare niho yahuriye n’umugore we.

Ubuzima bw’aba bakoboyi umuntu aburebera ku buzima babaho harimo kwishimisha. Icyo abo bakoboyi b’i Kigali bahuriyeho ni ugukunda abagore kandi babasangiye nta shyari cyangwa urwango hagati yabo. Aba bakoboyi bafite imvugo igira iti “Impfura zisangira abagore”.

Hagati mu mwaka wa 1990 nyuma y’intambara bijihije icyo bise Intsinzi, kubari bahari icyo gihe muzi neza ko habaye ko abagabo baryamana n’abagore bikaba byari igikorwa nyamukuru muruko kwizihiza intsinzi. Kubera Kaminuza yari yarafunguye imiryango yayo, Butare niyo yabayemo indiri yo kwizihirizamo intsinzi.

Mu gihe Kaminuza yafunguraga imiryango yayo , Gen Ibingira yari Lt Col Ibingira akaba ariwe wayoboraga mu bya gisirikare akarere ka Butare. Icyo gihe hari n’uwitwa Lt Col Kadhafi Kazintwari, Gen Emmanuel Gasana wari KApiteni icyo gihe na Col Faustin Tinka wari Kapiteni akaba ariwe ubu uhagarariye ibya gisirikare muri Tanzaniya akaba kandi n’umukozi wa DMI mu bihugu bya Sadeke (SADEC).

Igihe aka gatsiko kari i Butare ariyo yari indiri ya gisirikare mu karere k’amajyepfo, n’abo bizihije intsinzi. Kuva Kaminuza yari i Butare, intsinzi yabo nabo bayerekeje ku bagore.

Nyuma y’intambara,  Lt Col Kadhafi Kazintwari yari umusore wo kurya iraha. yari umusore w’imyaka 20 afite ipeti rya Lt Col, icyo gihe yari agifite imisatsi izinze nk’iy’aba lasita bita amadredi kandi yari umusore mwiza.  Itandukaniro n’abo bandi n’uko Lt Col Kadhafi Kazintwari we yavukiye  Kampala. Yari umwana wo mu mujyi utuje ahantu hose. Abagore baramukundaga ibyo bikabonwa n’abantu bose. Yari umusore ugira isuku wahoraga yambaye neza imyenda n’inkweto bigezweho icyo gihe. Igihe RPA yateraga u Rwanda  mu 1990 Lt Col Kadhafi Kazintwari yari afite ipeti rya kabiri rya Lieutenant ku myaka 19 kandi yari arangije amasomo ya gisirikare muri Libya. Imana n’inshoboza kandi nkabona n’igihe umunsi umwe nzandika amateka y’uyu musirikare w’umwofisiye aho nzababwira mu gihe kizaza uburyo ishyari n’ibindi byatumye umwicanyi amwirukana mu gisirikare. Imana ishimwe umwicanyi Kagame ntabwo yamwishe nk’uko yabigenje ku bandi b’ofisiye yirukanye mu gisirikare.

Amaze kumwirukan,  umwicanyi Kagame yakomeje ku mugendaho nyuma aza kwigira Uganda aho yaje kuba Pasitori w’umuhamya w’abayehova, akaba amaze kuba inzobere muri Bibiriya. Lt Col Kadhafi Kazintwari ubu yanga ikintu cyose kerekeranye na politiki, n’igihe Gen James Kabarebe yashatse kongera  kumugarura mu gisirikare yarabyanze amubwira ko “ubu arimo akorera Yesu wenyine”. Lt Col Kadhafi Kazintwari ntabwo azi ko umwicanyi Kagame ubu abanyarwanda bamugereranya n’impanga ya Yesu

Tugaruke Butare, Umusore wari ukunzwe – Lt Col Kadhafi Kazintwari yaryaga abagore yarangiza akabata bagafatwa na col Faustin Tinka wari Kapiteni icyo gihe. Muri icyo gihe cyo kwizihiza intsinzi nibwo uwo musore wari ufite igikundiro yahuye n’inkumi yari umunyeshuri muri Kaminuza akaba yari yararokotse Jenoside. Nk’izindi nkumi zose yaje gukunda Lt Col Kadhafi Kazintwari

Icyo gihe bari mu majyepfo, abo bagabo babiri baje gusanga Gen Emmanuel Gasana wari Kapiteni atari mubari barimo bizihiza intsinzi. Mu mutwe we hari huzuyemo amaraso y’inzira karengane yamennye kuburyo nta morale yo kwizihiza intsinzi yari afite. Yagiraga isoni imbere y’abagore. Baje kugirira Gen Emmanuel Gasana wari Kapiteni impuhwe bamuhuza n’umwe mu bagore babo wari wararokotse Jenoside. Igihe Gen Emmanuel Gasana wari Kapiteni icyo gihe yabonanaga n’uwo mukobwa yahise yiyemeza kumurongora.

Nyuma y’ubukwe bwabo, uwo mugeni yaje kumenya ko Gen Emmanuel Gasana wari Kapiteni ari umuhutu.

Amaze kubimenya, yahamagaye Lt Col Kadhafi Kazintwari, col Faustin Tinka abashinja kuba baramuhuje n’umuhutu akaba yararongowe n’uwo muhutu kandi bari bazi uburyo yanga abahutu. Nk’uko abantu bose bari babizi mu Rwanda, bari bazi ko umuntu wese wavuye Uganda yari umututsi (Ibi nzabyandikaho undi munsi) . Uwo mugore wa Gen Emmanuel Gasana yaje gusaba kwishyurirwa amashuri. Ageze muri Amerika yahamagaye umugabo we amusaba gutandukana nawe ariko umugabo amwima ubutane.

Yaje kumara imyaka itari mike muri Amerika kugeza aho Gen Jack Nziza amwumvisha ko Emmanuel Gasana n’umuryango we bitutsuye  bivuga kuba barahindutse abatutsi mu bitekerezo byabo n’ubwo bari abahutu. Umugore yaje kumenya uburyo umugabo we yishe abahutu mu ntambara ariyo mpamvu byamuhesheje kuzamuka mu mapeti. Umugore yaje guca bugufi yemera Emmanuel Gasana uko. Icyo Emmanuel Gasana arubu abikesha Gen Jack Nziza, ni nawe watumye agera kuri uriya mwanya w’umukuru w’igipolisi. Akaba ari Jack Nziza watumye urugo rwabo rudasenyuka.

Ariko hari abavuga ko umugore wa Emmanuel Gasana yaba yaravukiye akanakurira Nakivale – Uganda. Icyo nahamya n’uko avuga neza Ikinyankore. Abo bantu bakaba bemeza ko ubu yibera muri Canada n’abana. Barongera bakavuga ko ari “umuhezanguni udashobora kubana n’umugabo we ariko akaba yikundira amafaranga”.

Banyarwanda mwakandamijwe mukaba mwaragizwe infungwa, Ndakeka muzi neza ko  Gen Emmanuel Gasana ari muri ba basirikare bo hejuru badashobora kubona viza yo kujya mu bihugu by’i Burayi kubera bari kuri list y’abantu bakoze ibyaha by’indenga kamera inyoko muntu.

Iyo uyobora abaturage – ukaba uhembwa amafaranga ava mu misoro abo baturage batanga, abaturage bafite uburenganzira bwo kuvuga, kujora no kunenga abo bayobozi. Ibi ni ngombwa cyane iyo uwo muyobozi afite inyota yo kwica.

Iyi nkuru tubasomeye mu kinyarwanda yanditswe n’impirimbanyi ya demokarasi yifuza impinduka mu Rwanda yitwa Gakwerere Rpf

Exit mobile version